Miss World, ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye ndetse amaze kubaka izina ku isi. Kuva yatangira kubaho, umukobwa ukomoka muri Nigeria Agbani Darego, niwe wanditse amateka mu 2001, yegukana ikamba rya Nyampinga w’Isi.
Chief Ibiagbanidokibubo
Asenite wamenyekanye nka Agbani Darego niwe mwirabura wa mbere w’umunyafurika
wanditse amateka yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’Isi. Darego wabonye izuba
mu 1982, yavukiye Lagos muri Nigeria, akaba umwana wa gatandatu mu bana umunani
bavukana.
Ku myaka micye, Darego
yapfushije nyina umubyara nyuma y’igihe yarazahajwe na kanseri y’ibere. Iki gihombo,
avuga ko yakifashishije nk’intwaro yamufashije guhangana n’ibibazo byinshi
yahuye nabyo.
Yinjiye mu bijyanye n’imideli
atarageza imyaka 20, ndetse yagiye yitabira n’amarushanwa akomeye arimo ‘M-Net
Face of Africa modelling competition.’
Amashuri abanza n’ayisumbuye,
yayigiye mu wundi mujyi wa Nigeria, Port Harcourt aho bimukiye afite imyaka
ibiri gusa y’amavuko. Nyuma yo gusoza ayisumbuye, Darego yahise ajya muri
kaminuza ya Port Harcourt, aho yize ibijyanye n’imibare ndetse na ‘Computer
Sceince.’
Muri 2001, ni bwo Darego
yatorewe kuba Nyampinga wa Nigeria. Nyuma y’igihe gito yambitswe ikamba, yahise
yandika amateka yo kwitabira irushanwa rya Miss Universe, ndetse aca agahigo ko
kuba umukobwa wa mbere ukomoka muri Nigeria wakandagije ikirenge mu bakobwa
icumi bari bahataniye iryo kamba.
Ntibyatinze, mu Ugushyingo uwo mwaka, Darego yanditse amateka atazibagirana muri Afurika, maze
aba umunyafurika wa mbere w’umwirabura wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi wa
2001. Intsinzi ye icyo gihe yakiriwe bidasanzwe n’abanya-Nigeria ndetse n’abanyafurika
muri rusange.
Yambitswe iri kamba ku
myaka ye 18 y’amavuko, ubwo iri rushanwa ryaberaga muri Afurika y’Epfo ku
nshuro yaryo ya 51. Iri kamba yaryamitswe na Priyanka Chopra umukinnyi wa
filime w’umuhindekazi uri mu bahembwa neza, wabaye Nyampinga w’Isi wa 2000.
Nyuma y’ibijyanye n’imideli, wagutse cyane nyuma y’aho yitabiriye Miss Universe aho yahise atumirwa n’umunyamideli ukomeye w’umwongereza, Naomi Campbell Frock 'n' Roll, ikirori cyo kumurika imideli cyaberaga muri Barcelona.
Ibyo, byamuhaye amahirwe yo
gutangira gukorana na Trump Model Management yatangijwe ndetse ikaza no
guhagarirwa n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald
Trump.
Usibye kuba
umunyamideli ukomeye no kuba yarabaye Nyampinga w’Isi, Darego yagiye no mu
kanama nkemurampaka ka Miss World 2014, Miss England 2002, Mr. Scotland 2002,
ndetse n’andi marushanwa y’imideli nka Elite Model Look Nigeria 2012, 2014 n’ayandi.
Aho agiriye muri New
York, Darego yinjiye muri kaminuza yaho ajya kwiga ibijyanye na ‘Psychology’
nuko abisoza muri 2012. Muri 2017 ni bwo yasezeranye kubana akaramata na Ishaya
Danjuma, umuhungu w’umubiliyoneri, General Theophilus Yakubu Danjuma mu birori
by’akataraboneka byabereye i Marrakesh, umujyi ukomeye wa kane wa Morocco. Kuri ubu,
aba bombi bafitanye abana babiri b’abahungu, uw’imfura babyaye muri 2018 ndetse
n’undi bibarutse mu mpera za 2020.
Agbani Daredo wabaye Miss World 2001
Ni umunyamideli ukomeye
Yambitswe ikamba na Priyanka Chopra wabaye Miss World 2000
Wari umunsi udasanzwe kuri we, Nigeria na Afurika yose muri rusange
Darego n'umugabo we bamaranye imyaka 6
TANGA IGITECYEREZO