RFL
Kigali

Music Up Competition: Habura gato amatora agashyirwaho akadomo Ishimwe Sylvie yanze kurekura

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:2/11/2023 17:01
0


Amarushanwa yo kuririmba ya "Music Up Competition" yateguwe na Genius Records icyiciro cya mbere, aragenda agana ku musozo. Kugeza ubu Ishimwe Sylvie niwe uyoboye abandi mu cyiciro kibanziriza icya nyuma 'Semi Finali'.



Biteganyijwe ko aya matora ari kubera kuri Noneho.com azashyirwaho akadomo kuwa Gatandatu Ugushyingo 2023, hagahita hamenyekana abanyempano 7, basanga 3 babonye itike ku ikubitiro, bakazahurira kuri Finali izaba kuwa 11 Ugushyingo 2023.

Iki kimwe cya kabiri cya Music Up Competition cyaranzwe no kuririmba imbere y'akanama nkemurampaka kari kayobowe na Pakkage umwe mu ba Producers ba Country Records.

Amanota bagize mu kuririmba yari kuri 60/100 azahuzwa n'azava mu matora ari kuri 40/100 mu kumenya abasanga abandi kuri Finali.

Batatu ba mbere nibo bazahembwa ibihembo birimo gukorerwa indirimbo z'amajwi n'amashusho biyongeraho umukobwa umwe mu rwego rwo gushyigikira umwari n'umutegarugori mu muziki.

Ishimwe Sylvie akaba ariwe ukomeje kuza imbere y'abandi 15. Afite amajwi 524. Mugisha Prince ari ku mwanya wa kabiri n'amajwi 120, Shyaka Jean Pierre ari ku mwanya wa gatatu n'amajwi 101. Ku mwanya wa nyuma hariho benshi bafite amajwi 0.

Genius On This One mu kiganiro aheruka kugirana na InyaRwanda yatangaje ko yifuza gukomeza gushyigikira impano zikizamuka kandi ko azakora iyo bwabaga bikabasha kugerwaho.


Ishimwe ari ku mwanya wa mbere mu kugira amajwi menshi


Mugisha Prince ari ku mwanya wa kabiri muri iri rushanwa


Kidhebe ni umwe mu banyempano bahatanye muri iri rushanwa


Nkubito Egide ni umwe mu banyempano bahatanye muri iri rushanwa


Shyaka Jean Pierre ni umwe mu banze kurekura


Iri rushanwa rizashyirwaho akadomo kuwa 11 Ugushyingo 2023

KANDA HANO UTORE UMUNYEMPANO USHAKA GUHESHA AMAHIRWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND