RFL
Kigali

Boyz II Men na Töme bahurijwe mu gitaramo cyo gukusanya inkunga muri Giants of Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2023 12:17
1


Itsinda rimaze imyaka irenga 40 mu muziki, Boyz II Men ndetse n’umukunzikazi Töme wubakiye umuziki we ku njyana ya Afro-Fusion, bahurijwe mu gitaramo cyahawe inyito ya “Dream Big Gala” mu rwego rwo gukusanya ubushobozi kuri bimwe mu bikorwa bisanzwe bikorwa n’umuryango Giants of Africa.



Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 ishize umuryango wa Giants of Africa utangije ibikorwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyane cyane ku mugabane wa Afurika mu murongo wo guteza imbere urubyiruko rufite impano mu mukino wa Basketball.

Ku rubuga rwa Giants of Africa, batangaje ko umugoroba w’igitaramo bise “Dream Big Gala” batangije ugamije guhuriza hamwe abafatanyabikorwa, inshuti, imiryango, abagiraneza n’abandi mu murongo wo gukusanya inkunga yo gushyigikira urubyiruko rwa Afurika binyuze muri “Dream Big” (Gutekereza byagutse).”

Bavuze ko mu rwego rwo kuzahuriza abantu muri uyu mugoroba wo guhindurira amateka urubyiruko rwa Afurika, wanahujwe n’igitaramo kizaririmbamo itsinda rya Boyz II Men ryamamaye ku Isi mu njyana ya R&B ndetse n’umuhanzikazi Töme umaze kwegukana ibikomeye bikomeye mu muziki.

Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023. Boyz II Men igiye kuririmba muri iki gitaramo nyuma yo gukorera amateka muri BK Arena, mu gitaramo bahuriyemo n’umuhanzi w’umunyarwanda, Andy Bumuntu.

Boyz II Men yamamaye mu ndirimbo z'ibihe byose nka 'A song for Mama', 'End of the Road', 'Doin' just Fine' n'izindi. Iri tsinda ryarakunzwe karahava kuva mu myaka irenga 40 ishize. 

Amateka n'ibigwi byabo bihera mu Mujyi wa Philadelphia aho batangiriye bigizwemo uruhare na Nathan Morris ndetse na Marc Nelson batangiye baririmbana biga mu mashuri yisumbuye.

Mu 1991 iri tsinda ryasohoye album ya mbere bise "Cooleyhighharmony", ni nyuma yo gushyira umukono ku masezerano n'inzu ya Michael Bivins.

Iyi album yisanzuye ku isoko iragurwa biturutse ku ndirimbo nka ‘End of the Road' yabubakiye izina. Iyi ndirimbo yamaze ibyumweru 13 iyoboye urutonde rwa Billboard Hot 100.

Muri iki gitaramo bazakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi hazabaho kwakira abashyitsi, gusangira ibyo kurya no kunywa n’ibindi bizaranga uyu mugoroba w’amateka.

Michelle Oluwatomi [Töme] watumiwe muri iki gitaramo yavutse ku wa 17 Nzeri 1997, ni umuhanzikazi w’umunya-Nigeria ufite ubwenegihugu bwa Canada, kuko yavukiye i Montreal muri Quebec.

Mu 2021, uyu mukobwa yegukanye igikombe cya Juno Awards abicyesha indirimbo ye yise “I Pray” yakoranye na Sean Kingston, kandi yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi barimo nka Burna boy, Wizkid, Mr Eazi n’abandi. Amaze gukorana indirimbo n’abahanzi nka King Promise, Runtown, Zlatan, Wavy n’abandi.

Mu 2020 yasohoye Album yise “Bigger Than Four Walls” mu 202 ashyira hanze Album yise “Löv.” Ziriho indirimbo nka L'amour" (2019), "The Money" (2020), "Better Than That" (2020) n’izindi.

Muri rusange, Giants of Africa ivuga ko iki gikorwa kigamije guhindura ubuzima bw’urubyiruko rw’abanyafurika, kubafasha guteza imbere impano z’abo mu mukino wa Basketball, kubaka ibibuga by’umupira wa Basketball, hategurwa urubyiruko rw’ejo hazaza.

Mbere y’iminsi ibiri, ubwo ni ukuvuga ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, hazaba umukino uzahuza Toronto Raptors ndetse na New York Knicks mu gikorwa cyiswe “Giants of Africa Night” uzabera mu nyubako y’imyidagaduro ya Scotiabank Arena.

Uyu mukino uzanarangwa n’ibindi bikorwa mu rwego rwo kwishimira imyaka 20 ishize Giants of Africa imaze ihindura ubuzima bw’urubyiruko rwa Afurika.

 

Boyz II Men na Töme bahurijwe mu murongo w’igitaramo hagamijwe gukusanya inkunga mu gushyigikira gahunda ya “Dream Big” 

Boyz II Men iherutse gukorera igitaramo cy’amateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Töme ari mu bahanzikazi bagezweho muri Canada ndetse n’iwabo muri Nigeria






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • petero 10 months ago
    kizabera he inkuru ziragwira





Inyarwanda BACKGROUND