Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisindisha ndetse n'ibidasindisha, rwageneye ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye igera ku 185, igizwe n'abantu 842.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo, ni bwo Skol yatanze ubu bwisungane mu muhango wabereye ku kibuga giherereye mu Nzove
aho uru ruganda ruherereye. Iyi gahunda isanzwe ari ngarukamwaka kuri uru
ruganda aho ikora ibikorwa by'ubugiraneza ku muryango nyarwanda
by'umwihariko abari mu gace uru rugande rukoreramo.
Abaturage bo mu kagari ka Nzore mu Karere ka Nyarungege ari naho SKOL ikorera, bahawe ubwisungane mu kwivuza mu cyiciro cya 2023-24
Eric Gilson Umuyobozi wa SKOL Brewery Limited, aganira n'itangazamakuru, yavuze ko uruganda rwa SKOL ruba rurajwe ishinga n'imibereho myiza y'abaturage. Ati: "SKOL Brewery Limited ntabwo ireba ku nyungu gusa z'uruganda".
"Duterekeza cyane ko imibereho myiza y'abaturage ari ibuye ry'ifatizo ku iterambere n'izamuka ry'ubukungu bw'igihugu. Ibyo dukora byose nk'uruganda
twifuza ko hari ibyajya bigaruka mu nyungu za rubanda".
Eric Gilson umuyobozi mushya wa SKOL yemeza ko ikibaraje ishinga ari ugukorera mu muryango ufite ubuzima buzira umuze kuko ariyo mbarutso y'iterambere
Musabyimana
Oliver umwe mu baturage bahawe ubwisungane mu kwivuza, avuga ko ibyo SKOL ibakorera ntacyo
babinganya. Yagize ati: "Ndi umubyeyi w'abana 7 n'umugabo umwe, iyi gahunda
yo kuduha ubwisungane tuyakira neza. SKOL ni umubyeyi kuko aratugoboka cyane.
Uyu mwaka uruganda rwa SKOL runyishyuriye ubwishingizi ubaye uwa 5, bivuze ko
imaze kumfasha ikintu kinini ntazi niba nari kuzabishobora iyo itahaba.”
Uwakiriyimfura
Emmanuel nawe ari mu bahawe ubwisungane mu kwivuza, avuga ko "kuba SKOL ikorera mu
kagari kacu ka Nzove, ni iby'agaciro gakomeye kuko itwitaho. Ndi umupapa w'abana
3 n'umugore, urumva ko rero ubwisungane bw'abantu batanu umuntu abashije kubuguha,
ntacyo aba atagukoreye."
Uruganda rwa SKOL rusanzwe rugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha umuryango nyarwanda, harimo kwifatanya nabo mu muganda rusange, guha Leta ubufasha bw'ibanze ku bahuye n'ibiza, ndetse n'ibindi.
Abaturage babanje kubicira icyaka ndetse bataha banezerewe
Abaturage bahawe ubufasha batashye birahira uruganda rwa SKOL
AMAFOTO: Jean Nshimiyimana - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO