Bukedde 1 TV iri mu zikomeye muri Uganda ndetse no mu Karere k'ibiyaga bigari, yamaze kugera kuri Canal+, aho wayisanga kuri shene (Channel) ya 394.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira, ni bwo ubuyobozi bwa Canal+
Rwanda bufatanyije n'ubuyobozi bwa Bukedde 1 TV bashyize hanze aya makuru, mu
kiganiro n'itangazamakuru n'itangazamakuru cyabereye mu mujyi wa Kigali.
Ibi
Canal+ yabikoze mu rwego rwo gukomeza kwiharira no kwizaha ku mashusho yo mu
karere u Rwanda ruherereyemo, bigendanye n'ibyifuzo by'abakiriya.
Kuva
ubu, umukiriya wese wa Canal+ hatitawe ku ifatabuguzi afite, yabasha kureba
Bukedde TV anyuze kuri Shene (Channel) ya 394 akirebera amakuru agezweho muri
Uganda ndetse no muri aka karere.
Moses Ateng umuyobozi ushinzwe ibikorwa bitambuka kuri Bukedde Group, yavuzeko gukorana na Canal+ ari inyongera nziza mu kugera kuri rubanda. Yagize Ati" Twishimiye imikoranire tugiranye na Canal + n'iby'agaciro kuko bigiye kongera uruhare twari dufite muri rubanda.
Ubu amakuru yacu azajya atambuka nkuko byari
bisanzwe, arihongereho n'undi muyobozi mpuzamahanga abantu bazajya batubonaho,
navuga ko ari nabyiza kuri twe ku gera ku isoko ryo mu Rwanda n'ahandi Canal+
igera."
Umuyobozi
wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua yavuze ko impamvu bahisemo kuzana Bukedde 1 TV kuri Canal+, ari ukugira ngo bahaze amahitamo y'abakiriya babo, ndetse n'abantu
bakunda amakuru ya Uganda bazi n'Ikigande nabo bibone kuri Canal+.
Bukedde 1 TV isanzwe izindi Televiziyo zo muri aka karere, ziherutse kujya kuri Canal+,
zirimo ITV Tanzania, Sinema Zetu, Madi TV, zose zikora mu rurimi rw'igiswahili.
Umuyobozi wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua, avuga ko Canal+ yiteguye gukora buri kimwe kugira ngo ihaze abakiriya bayo bose ndetse n'abandi bashya babone ibyo bakeneye
TANGA IGITECYEREZO