RFL
Kigali

Hagiye gusohoka filime ishingiye kuri Birara Aminadab, intwari yo mu Bisesero

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2023 10:51
0


Umunya-Amerika, Richard Hall ageze kure umushinga wa filime mbarankuru yitwa “"Bisesero: A Daughter’s Story," ishingiye kuri Birara Aminadab, Intwari yo mu gace ka Bisesero kari gatuwemo n’Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside mu 1994.



Richard Hall niwe warambitse ikiganza kuri filime yamamaye yitwa ‘The 600’ ivuga ku butwari bw’abasirikare b’Ingabo zari iza RPA zari zikambitse muri CND, mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa.

Yerekanwe mu bihugu bitandukanye, kandi imaze kwigwizaho ibihembo birimo nk’igikombe yegukanye mu iserukiramuco ryitwa Winter Film Festival ribera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi filime ifite iminota 115 inafite igikombe yegukanye mu iserukiramuco rya Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF].

Ubwo yashyiraga hanze iriya filime, yavuze ko yagize igitekerezo cyo kuyikora, akubiramo ubuhamya bw’abasirikare bari ku rugamba n’abarokotse, nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohoro Igihugu, yiyemeza kugaragariza Isi ukuri ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubuga rwa Bisesero Movie rwatangaje ko Richard Hall ari gukora filime ivuga ku mateka n’inkuru zo gushikama no kwihagararaho kwaranze abanya-Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko izasohoka mu 2024.

Ni filime ishingiye kuri Epiphanie, umukobwa wa Aminadabu Birara, umwe mu ntwari zari ziyoboye Abatutsi 50,000 bihagazeho mu gihe cya Jenoside bagahangana n’abicanyi bari bafite imbunda, bo bafite inkoni n’amabuye.

Birara wakozweho iyi filime, yavutse mu 1925 yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakoze ibidasanzwe mu Bisesero, kuko yayoboye bagenzi bahigwaga muri Jenoside babasha kwihagararaho imbere y’abicanyi bari basumbirije.

Ubutwari n’ibikorwa bye byabaye amateka adasibangana. Byatumye muri Werurwe 2022, yitirirwa agace kamwe mu Bufaransa kiswe “Place Aminadabu Birara”.

Muri 2021 yashyiriweho Urwibutso mu Bufaransa mu rwego rwo kuzirikana ibikorwa bye by’ubutwari n’umurava wamuranze mu gihe cya Jenoside.

Birara Aminadab yari yarabyaye abana 10 ku bagore babiri, ariko hashoboye kurokoka abana batanu, abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Umwe mu bana be yigeze kubwira Kigalitoday ko Se yari umuntu udasanzwe. Ati “[…] Umunsi ku wundi, hapfaga abantu ariko tukizera ko dutaha ku musozi wa Muyira, twararwanaga abapfuye bagapfa ariko abarokotse bagataha kuri Muyira. Birara ntiyari yarakoze igisirikare, ahubwo byari impano, kandi yari afite icyizere ko inkotanyi zizatugeraho zikazaturokora, bigatuma abantu bagira icyizere cyo kurokoka.”

Gasimba uri mu bahanganye n’ibitero by’interahamwe, we yagize ati “Ntabwo yari wa muntu [Birara] ukunda ubuzima bwe, ngo igitero nikiza ahunge, ahubwo yasubiraga inyuma akareba abo asize, agatabarana ingonga.”

Iyi filime ivuga ku buzima bwe, izagaragaramo abakinnyi b’amazina akomeye barimo umunya-Uganda w’umukinnyi wa filime Tracy Kababiito, umunya-Nigeria Wale Ojo, umunyarwanndakazi Isabelle Kabano, n’abandi.

Iyi filime yayobowe n’abarimo umunya-Nigeria, Ema Edosio-Deelen, ni mu gihe umunyarwanda wegukanye ibikombe mpuzamahanga, Joël Karekezi ari mu bagize uruhare mu kuyandika no kuyiyobora afatanyije na Yvette Rugasaguhunga n’abandi.

Umunya-Nigeria Jojo niwe mukinnyi w’imena aho azakina mu mwanya wa Aminadabu Birara. Richard Hall uri gukora iyi filime, avuga ko isobanuye ikintu kinini mu buzima bwe, kuko umugore we yarokoye i Kibungo (mu Karere ka Ngoma), aho abatutsi benshi bameneshejwe.

Uyu mugabo avuga ko igihe kigeze ngo abanyafurika bavuge inkuru z’ubuzima bwabo, kuko abo mu Burengerazuba bw’isi bazivuga uko bashaka.

Umunya-Nigeria Ojo wakinnye muri iyi filime, asanzwe anakorera ibikorwa bye mu Bwongereza. Aherutse kugaragara muri filime zirimo “Apple TV+’s The Foundation”, “Phone Swap”, “Song From The Dark” n’izindi.

Aherutse kubwira Deadline.com ko kuba ari umwe mu bakinnye muri filime igaruka kuri Bisesero ari ishema kuri we. Yavuze ko no mu gihugu cye cy’amavuko cya Nigeria habayemo Jenoside hagati y’umwaka w’1967 na 1970 ihitana abarenga Miliyoni imwe, ariko ko ashengurwa no ‘kuba nta filime n’imwe ivuga kuri Jenoside yakorewe abanya-Nigeria’. Yungamo ati “Ni byiza ko abanyafurika tuvuga inkuru zacu.”

Kababiito wakinnye muri iyi filime, asanzwe ari umukinnyi wa filime wabigize umwuga, ukora ibikorwa by’urukundo n’ibiganiro binyuranye kuri Televiziyo. Filime nyinshi yakinnyemo zaciye ibintu ku rubuga rwa Netflix zirimo nka “African Folktales, Reimagined” n’izindi.

Yavuze ko Epiphanie wubakiyeho iyi filime ari igisobanuro cy’ubudaheranwa, icyizere, kubabarira no kwiyemeza guhangana n’ikibi. Avuga ko ari intwari, yaranzwe n’umurava wo kudasubura inyuma.

Umunyarwandakazi Kabano wakinnye muri iyi filime, yamamaye cyane muri filime “Le Petit Pay” ya Gaël Faye, yayobowe na Eric Barbier yasohotse mu 2020.

 

Abakinnyi ba filime Tracy Kababiito, Wale Ojo ndetse na Isabelle Kabano bakinnye muri filime ‘Bisesero: A Daughter’s Story’ izasohoka mu 2024 

Hakozwe filime ishingiye kuri Birara Aminadabu, intwari yo mu Bisesero yitanze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND