Rulindo: Gitifu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w'umuhungu yijeje kumuhindurira irangamimerere

Amakuru ku Rwanda - 31/10/2023 11:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Rulindo: Gitifu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w'umuhungu yijeje kumuhindurira irangamimerere

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w'umuhungu ufite imyaka 15 yijeje kumuhindurira irangamimerere.

Ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Froduard, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko.

Amakuru avuga ko uyu Gitifu ukekwaho gusambanya umwana w'umuhungu amwijeje kuzamufasha kumuhindurira amazina yagikoreye mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo, akurikiranyweho ibyaha bitanu.

Ati “Akurikiranyweho ibyaha bitanu bikurikira, gusambanya umwana, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe no guhimba inyandiko mpimbano."

Uwo munyamabanga Nshingwabikowa bivugwa ko muri Nzeri 2023 ko ari bwo yakoze icyaha akekwaho cyo gusambanya uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko kandi akaba yarabikoze amwizeza guhindura ibyanditse mu irangamimerere ry'uwo mwana.

Gusambanya umwana ni icyaha gitenganywa n’ingingo ya kane y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igihano cy’iki cyaha ni igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25.

Icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyo gitenganywa n’ingingo ya gatandatu y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo iryo shimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni ebyiri ariko atarenze eshatu.

Icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite cyo giteganywa n’ingingo ya 15 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo ngingo ivuga ko uwo umucamanza agihamije ahanwa n’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni 10.

Icyaha cyo guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano cyo gihanwa gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa undi ushinzwe umurimo w’igihugu, Igifungo ntikijya munsi y’imyaka irindwi ariko ntikirenze imyaka 10 n’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko uwo munyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge, Ndagijimana Froduard, afungiye Kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...