Umuraperi Kendrick Lamar Duckworth wamenyekanye mu muziki nka Kendrick Lamar, uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategerejwe i Kigali mu gikorwa cyizwi nka “Global Citizen Live.”
Izina rye ryongeye
kuvugwa i Kigali nyuma y’imyaka itandatu yari ishize (Ni ukuvuga muri Gicurasi
2017) ubwo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangazaga igitaramo cye,
ariko byaje kumenyekana ko ari igihuha.
Icyo gihe igitaramo cye
cyari cyahawe inyito ya ’KGL Junction’. Ndetse ‘affiche’ zasohotse zerekenaga
ko kizabera muri Kigali Convention Center.
InyaRwanda ifite amakuru
yizewe avuga ko mu Ukuboza 2023, Kendrick Lama azaba ari mu Rwanda mu gikorwa
cy’igitaramo cyizwi nka “Global Citizen Live”
Ibi ni ibitaramo
Mpuzamahanga bitumirwamo abahanzi bakomeye ku Isi. Muri Nzeri 2022,
umunyamuziki Burna Boy yaririmbye muri “Global Citizen Live” mu Mujyi wa New
York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gihe Burna Boy wo
muri Nigeria yisunze indirimbo ze zirimo “Anybody” atanga ibyishimo ku bihumbi
by’abantu.
Ibi bitaramo bitegurwa mu
rwego rw’ubukangurambaga ku bihugu bikize hagamije kubashishikariza gukusanya
amadorali Miliyari 100 mu kurengera ibidukijije ku Isi.
Hanagamijwe kandi
gukusanya nibura amadorali Miliyari 6 zo kugoboka abafite ikibazo cy’inzara no
gutuma inkingo za Covid-19 zigera ku bazikeneye bo mu bihugu bitandukanye byo
ku Isi.
Ubu bukangurambaga
bwanagejejwe mu nama ku ihindagurika ry'ikirere izwi nka COP26 yabereye Mujyi
wa Glasgow muri Scotland (Écosse) mu Ukwakira 2021.
Iyi nama yahuje intumwa
zirenga 200 zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bigira hamwe uko bazagabanya imyuka
ihumanya ikirere bitarenze 2030 nk'uburyo bwo kurinda uyu mugabane w’Isi.
Boris Johnson wabaye
Minisitiri w’u Bwongereza, ubwo yari muri iyi nama y'umuryango w'abibumbye
(ONU/UN) yavuze ko igihe kigeze kugirango ibihugu bibwizanye ukuri kuri iki
kibazo.
Global Citizen Live kandi
yanagejeje ubukangurambaga bwayo mu nama ya G20, itsinda ry’ibihugu 19 hamwe
n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Abahanzi n’abandi bavuga
rikumvikana bifashishwa muri iyi gahunda ya “Global Citizen Live” mu bitaramo
ari nako bakangurira rubanda kurengera ibidukikije.
Kendrick Lama wamamaye mu
ndirimbo zirimo nka ‘Swimming Pools’, ‘Poetic Justice’, ‘Backseat Freestyle’
azagera i Kigali bigizwemo uruhare na BK Arena.
Bigaragara ko ibikorwa
bya “Global Citizen Live” byatangiye ku wa 23 Nzeri 2008, kandi bimaze kurebwa
n’abantu barenga Miliyoni 607.
Kendrick Lamar utegerejwe
i Kigali yavutse ku wa 17 Kamena 1987. Ni umwe mu baraperi beza Amerika ifite,
wagize uruhare mu iyaguka ry’injyana ya Hip Hop. Yavukiye kandi akurira mu gace
ka Compton kari mu Majyepfo yo mu Mujyi wa Los Angeles wo muri Leta ya
California.
Kendrick Lamar ategerejwe
i Kigali mu gikorwa giherekezwa n’igitaramo cyizwi nka “Global Citizen Live”
Ni ku nshuro ya kabiri,
Kendrick Lamar atangajwe gutaramira i Kigali
Kendrick ukurikirwa na Miliyoni 13 kuri Instagram yagiye aca uduhigo, kandi yegukana ibikombe bikomeye mu muziki we
REBA HANO INDIRIMBO 'MONEY TREES' YA KENDRICK LAMAR
KANDA HANO UREBE UBWO BURNA BOY YARIRIMBAGA MURI GLOBAL CITIZEN LIVE
TANGA IGITECYEREZO