Kigali

Bruce Melodie yahishuye uko yahuriye na The Ben muri studio birangira indirimbo idakozwe-AMAFOTO&VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:31/10/2023 16:08
0


Bruce Meodie yasabye abafana kutarangazwa n'ibivugwa bimuhanganisha na bagenzi be anahishura ko igihe cyose byashoboka ntakabuza yakorana indirimbo na The Ben kuko aramwubaha.



Bruce Melodie yavuze ko yasanze The Ben muri studio ari gukina ’PlayStation’ we akajya gufata amajwi yayo ari Producer Madebeats uyafashe. Icyo gihe The Ben yari kumwe na Zizou Alpacino. Bruce Melodie yabwiye InyaRwanda ko we yafashe amajwi ’recording’ noneho aragenda. 

Yakomeje asobanura ko yasize The Ben ari gukina iriya mikino yo kuri murandasi ariko ntabwo yigeze we afata amajwi. Melodie ati: ”Nta ndirimbo mfitanye na The Ben ariko ni umuhanzi mukuru nubaha. Twakorana indirimbo bibaye ari ibishoboka kuko nta roho mbi mfite".

Bruce Melodie yasabye abafana kutarangazwa n'ibivugwa bimuhanganisha na bagenzi be

Bruce Melodie yatangaje ibi ubwo yari avuye muri Uganda aho yaherekeje Element wari watumiwe mu bitaramo yanahuriyemo na Super Manager.  Ati: ”Nabonye muvuga ngo nahamagaye Element muri Trace Award tujyana kuyifata. Nonese kuki mutibaza impamvu namuherekeje muri Uganda? Rero Element ni umuvandimwe ngomba kumushyigikira nawe akanshyigikira”.

Bruce Melodie na Element bavuye Uganda

Bruce Melodie yavuze ku makipe yaje mu myidagaduro ashingiye ku bahanzi babiri

Yasabye abafana gushishoza bakirinda ibibatandukanya. Ati: ”Niba ndi Bruce Melodie nkaba nkora cyane kuki mutanshyigikira? Ariko rero nubwo ibyo bintu bicuruza ntimugahombye abandi bantu. Nitujya hanze mujye mudushyigikira twese. Rero dushyigikire umuziki nyarwanda. Ndi umuhanzi w’umunyarwanda ukunda umuziki, ukunda ibyo nkora. Iyo bibaye ngombwa ko ndwana nkoresha umuziki.”

Bruce Melodie yiyanditseho amazina y'abakobwa be 2

REBA IKIGANIRO CYA BRUCE MELODIE



Element yavuze ku rukundo yeretswe mu gitaramo avuyemo muri Uganda


Element ari kumwe na Dj Pius bavuye Uganda


Ikipe ya 1:55 Am ivuye muri Uganda

PHOTO & VIDEO: DOX VISUAL 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND