Tariki 23 Ukwakira 2023 hari hatahiwe abayobozi bibitangazamakuru bikorera mu Rwanda, mu guhugurwa na RFI [Radio France Internationale] ku guhangana n’isakazwa ry’amakuru y’ibinyoma akomeje kwangiza sosiyete nyarwanda n’Isi muri rusange.
Mu gihe ikoranabuhanga
rikomeje gutera imbere umunsi ku munsi, niko n’ibitangazamakuru bikomeza
kuvuka, ndetse n’ibihari rimwe na rimwe bikisanga mu mutego wo gutangaza
amakuru y’ibihuha adafitiwe gihamya kubera impamvu zitandukanye, zirimo gushaka
amafaranga vuba n’ubumenyi buke ku bijyanye no gutahura amakuru yizewe ndetse n’ay’ibinyoma.
Jupiter Mayaka, umukozi
wa RFI ari nawe wahuguraga aba bayobozi barimo aba Radio na Televiziyo ndetse n’ibinyamakuru
byandika, yababwiye ko ikibazo cy’isakazwa ry’amakuru y’ibinyoma gikomeje
gufata indi ntera, ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye biyemeza guhugura abafite
ibitangazamakuru mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.
RFI Kiswahili ku
bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta, La Benevolencija nibo bateguye aya mahugurwa
yo kungurana ibitekerezo hagati y’inzobere mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ku
nsanganyamatsiko igira iti "Uburyo bwo gucunga no kwirinda amakuru
y'ibinyoma - ikibazo k’ingutu ku banyamakuru."
Aya mahugurwa yayobowe
n’uwashinze ikinyamakuru cya radio RFI "Ukweli Au Uongo," Jupiter
Mayaka abera i Kigali mu kigo cy’Abafaransa ku ya 23 Ukwakira 2023.
Mu masaha make bamaranye, Jupiter yaganirije abayobozi ku nararibonye ye kuri
iki kibazo, nabo bamusangiza icyo bumva cyakorwa n’inzitizi bahura nazo.
Mu byo bahuguwe harimo gukoresha
‘Applications’ zinyuranye zifashishwa mu gutandukanya amakuru yizewe n’atizewe,
amafoto agezweho n’amaze igihe adakwiye gukoreshwa mu nkuru, hamwe no kubanza
gukurikirana neza imbuga nkoranyambaga za nyazo z’uwo ushaka gutangazaho inkuru
mbere yo kuyigeza rubanda, mu rwego rwo gutambutsa amakuru y’ukuri.
Zimwe mu mbogamizi aba
bayobozi bagaragaje, harimo n’uburenganzira busesuye buhabwa abakoresha imbuga
nkoranyambaga ndetse n’abashinga ibinyamakuru bidafite umurongo, kuko ngo
bafite uruhare runini mu gusakaza amakuru y’ibinyoma kubera gushaka kunguka
cyane kandi mu gihe gito, batitaye niba ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.
Ni muri urwo rwego bose
uko bari bitabiriye haba abo mu ntara ndetse n’abakorera mu Mujyi wa Kigali,
bahavuye biyemeje kongera imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu
rwego rwo guhangana n’abazikoresha nabi, ndetse bakanashyiraho abakozi bashinzwe
kugenzura ubuziranenge bw’amakuru mbere y’uko atambuka nk’uko andi maradiyo
akomereye ku isi yiyemeje gukoresha uwo murongo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel, yatangaje ko ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma ryiyongereye cyane mu gihe cya Covid-19, aho bantu benshi babaye inzirakarengane z’ayo makuru.
Yongeyeho ko uko iki kibazo
kirushaho gufata ubukana, ari na ko abantu barushaho gutakariza icyizere
itangazamakuru kuko ritagitangaza amakuru y’ukuri nk’uko byahoze. Uyu muyobozi
yasobanuye ko ibi byose biterwa na huti huti ibitangazamakuru bisigaye
bifite yo kurwanira kuba aba mbere mu gutangaza inkuru.
Yasabye abanyamakuru gukomeza ubunyamwuga bagahangana n’iki kibazo nubwo bigoye mu kugihagarika burundu kuko kimaze kugera ku rundi rwego, abasaba kubikora mu rwego rwo kwirinda no kurinda abo bagezaho amakuru.
Yatangaje ko ubu hari imbogamizi
ikomeye y’uko umubare w’abantu benshi kuri ubu bashakira amakuru ku mbuga
nkoranyambaga, mu gihe arizo ziyoboye mu gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma. Ikibazo
gikomeye gihari ni uko abantu bataragira ubushobozi bwo kumenya kuvangura
amakuru yizewe n’ay’ibinyoma.
Yasobanuye ko hakenewe
kongera uburyo bunyuranye burimo amakinamico magufi, ibishushanyo birimo
ubutumwa n’ibindi mu rwego rwo kongerera abaturage ubumenyi no kubamenyesha ko
koko iki kibazo gihari. Ndetse avuga ko hagomba kongerwa amahugurwa ahabwa
abanyamakuru ku makuru bakwiye gutangaza aherekejwe n’ubunyamwuga.
RFI Kiswahili, n'umuryango La Benevolencija nibo batanze amahugurwa ku kwirinda no guhangana n'ikwirakwizwa ry'amakuru y'ibinyoma
Ku ikubitiro, hahuguwe abayobozi b'ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda, nk'inzobere ndetse banahabwa umukoro wo guhugura abanyamakuru babo
Jupiter Mayaka, umunyamakuru wa RFI ni we watanze aya mahugurwa
TANGA IGITECYEREZO