Rema, umuhanzi w’umunya-Nigeria ukiri muto umaze guhigika benshi barambye muri uyu muziki, yaraye yanditse amateka aba umuhanzi w’injyana ya Afrobeats wa mbere uririmbye mu birori byo gutanga Ballon d’Or byabereye i Paris mu Bufaransa.
Mu ijoro ryo kuri uyu
wa Mbere, Isi yose yari ihanze amaso i Paris mu Bufaransa ahari hateraniye
ibyamamare bikomeye ku isi mu guconga ruhago, byose bitegereje kureba uwegukana
iki gikombe ntagereranwa mu mupira w’amaguru.
Muri ibi birori byaje
kurangira kizigenza Messi ari we wegukanye iyi Ballon d’Or, umuhanzi w’umunya-Nigeria,
Divine Ikubor umaze kumenyekana nka Rema yandikiyemo amateka aba umuhanzi wa
mbere uririmba mu njyana ya Afrobeats utaramiye ibihangange byitabira ibi
birori, bitsindagira insinzi ikomeye uyu muhanzi amaze kugeraho muri uyu mwaka
wa 2023 uri kugana ku musozo.
Rema, umaze kwibikaho ibihembo bitagira ingano mu gihe gito amaze muri uyu mwuga, yahawe umwanya muri ibi birori maze ahangwa amaso n’ibihangange bimenyerewe cyane mu mupira w’amaguru.
Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Rema agaragara aririmba indirimbo yanditse amateka kuva yajya hanze kugeza uyu munsi, ‘Calm Down,’ indirimbo ikomeje no kumuhesha ibihembo binyuranye birimo n’icyo aherutse gukura mu Rwanda muri Trace Awards 2023.
Akigera ku rubyiniro, ibi byamamare
byagaragaje ko byishimiye imiririmbire y’uyu musore ukiri muto ariko wifitemo
impano itangaje.
EP aheruka gukora, Ravage,
nayo ni gihamya gishimangira insinzi ikomeye amaze kugeraho, kuko imaze kujya rutonde
rw’indirimbo ziyoboye izindi mu bihugu birenga 50 nyuma y'amasaha make igiye
ahagaragara ku wa Gatanu, 26 Ukwakira 2023.
Rema yanditse amateka aba umuhanzi wa mbere wa Afrobeats uririmby mu bihembo bya Ballon d'Or
Ibyishimo ni byose kuri uyu muhanzi ukiri muto ukomeje guca uduhigo
TANGA IGITECYEREZO