Amafoto y’umukobwa witwa Bahali Ruth amugaragaza ameze nk’ukuriwe yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga, bisemburwa n’imitoma yateranye n’umusizi Rumaga- Inshuti z’igihe kirekire zagiye zigaragara bari kumwe mu bihe bitandukanye, yaba mu birori, ibitaramo n’ahandi.
Byatangiye ku mugoroba wo
kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, saa kumi n’ebyiri n’iminota 2’, Rumaga
ashyira ku rubuga rwe rwa Twitter ifoto igaragaza Bahali Ruth witabiriye Miss
Rwanda 2022 ameze nk’ukuriwe yitegura kwibaruka imfura ye.
Yakoresheje amagambo
yatumye benshi babifuriza kubyara hungu na kobwa no kurushinga rugakomera.
Ariko kandi hari abashidikanyije ku ivuka ry’uyu mwana. Rumaga we ati “Iyo
Amahitamo ari amwe, burya umwanzuro ntuba ukikugoye.”
Mu ijoro ryo kuri iki
Cyumweru, Bahali Ruth nawe yasohoye ubutumwa bugaragaza ko yamaze kwibaruka,
yumvikanisha ko bamaze kuba umuryango ugizwe n’abantu batatu ashima cyane
Rumaga [Yakoresheje ijambo ‘umugabo wanjye'].
Bahali yavuze ko
batangiye urugendo batazi uko ruzarangira ariko “Gihanga Imana y’i Rwanda
izadukomeza.”
Ukoresha izina rya Qrista we yanditse kuri Instagram agaragaza ko yamaze kuba ‘Aunt’ w’umwana wa Bahali na
Rumaga. Yavuze ko ari umuhamya w’urugendo rw’urukundo rw’aba bombi, kandi
abifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya batangiye.
Ku wa 3 Nyakanga 2023, Bahali
Ruth yisunze konti ye ya Instagram yandikiye Rumaga amubwira ko ari impano
n’umugisha Imana yashyize mu buzima bwe, amwifuriza kuramba no guhirwa
n’ubuzima.
Yavuze ati “Uri icyifuzo,
uri impano, uri umugisha, uri bazanjya yanjye, baho kandi ubeho neza
rudahinyuka, ndagukunda birenze.”
Mu kumusubiza, Rumaga
yumvikanishije ko yasaye mu nyanya y’urukundo kandi ko bombi urugendo batangiye
rudateza gusubira inyuma.
Akomeza ati “Rukundo!
Nudahinyuka kunkunda uko ubikora, ngo ejo wumve ko wansindiye, ntagisibya
wanyigaruriye, nanjye nzamenya urwo rukundo, nudahinyuka uri urwanjye, kandi
nudahinyuka ndi uwawe.” Bahali yasubije Rumaga amubwira ko amukunda kandi
ntadahinyuka bazabana.
Ku wa 24 Kanama 2021,
Rumaga yasohoye igisigo yise “Ayabasore” yakoranye na Bahali Ruth, kimaze kurebwa n’abantu
barenga ibihumbi 574.
Bwari ubwa mbere aba
bombi bahuriye mu gisigo, kandi cyarakunzwe bitewe n’ubutumwa bukubiyemo. Ni
kimwe mu gisigo kizigize Album “Mawe” Rumaga aherutse gushyira ku isoko.
Ubwo yashyiraga hanze
kiriya gisigo, Rumaga yabwiye InyaRwanda ko yagikoze agamije guca umuco w’abasore
biharaje kurya ubukwe mbere.
Ati “Nanditse iki gisigo
kugira ngo nce ibi bintu bya ‘mbonja’ byateye mu bahungu, bituma barya ubukwe
hakiri kare. Nicyo kintu nyamukuru nashakaga gukora. Nashakaga kugarura
umwimerere w’uko ubukwe bushingira ku kuko umuntu yarezwe. Urabona y’uko twari
tugeze mu bihe byaho nyine ‘mbonja’ yari imaze gufata urundi rwego, kuryamana
mbere y’ubukwe byarafashe indi ntera.”
Bahali Ruth yifashishije,
ni umukobwa umenyerewe mu mikino myinshi ya Mashirika, akaba n’umusizi nawe
ubusanzwe ukora mu rurimi rw’Icyongereza.
Muri iki gisigo, Rumaga
yakoresheje amagambo aryoheye amatwi aba abwira Bahali Ruth, amusaba ko barya
ubukwe.
INYARWANDA ifite amakuru
yizewe avuga ko ariya mafoto yagiye hanze agaragaza Bahali ameze nk’ukuriwe
yitegura kwibaruka ari bimwe mu bizagaragara mu gisigo gishya yakoranye na
Rumaga bazashyira hanze mu minsi iri imbere.
Hari n’amafoto basohoye
bari kumwe bafatiye mu Karere ka Musanze, biri mu bizagaragara muri aya
mashusho y’iki gisigo bombi bagiye kongera guhuriramo.
Junior Rumaga wa
Nsekanabo ni umwe mu basore bamaze kuba kimenyabose mu busizi Nyarwanda muri
iki gihe bitewe n’uburyo budasanzwe akoramo ubusizi bwe akiri muto.
Ubuhanga bwe
abugaragariza mu myandikire ye, ijwi rye riremereye rituma abamukunda batavayo,
ndetse n’uburyo akoramo amashusho y’ibisigo nk’ikintu kitari cyimenyerewe mu
buhanzi bw’ubusizi Nyarwanda bituma abantu bamukunda cyane, yewe hari n’abavuga
ko bakunze ubusizi kubera we.
Rumaga yashyize abantu mu
rujijo nyuma yo gusohora amafoto agaragaza Bahali Ruth ameze nk’ukuriwe
Rumaga na Bahali bamaze iminsi bafata amashusho y’igisigo bahuriyemo kizagaragaramo bimwe mu bice bifitanye isano n’aya mafoto basohoye
Bahali aherutse kugira uruhare mu ikorwa ry’indirimbo “Fou de Toi” yatwaye arenga Miliyoni 15 Frw
Rumaga asanzwe ari
inshuti y’igihe kirekire ya Bahali- Yamwamamaje cyane mu gihe cya Miss Rwanda
ya 2022
Ubutumwa banyujije ku
mbuga nkoranyambaga z’abo zatumye benshi babacyeka amababa
KANDA HANO UREBE IGISIGO “AYABASORE” RUMAGA YAKORANYE NA BAHALI RUTH
TANGA IGITECYEREZO