Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika ikomeje imyiteguro ihambaye yitegura igitaramo bise “I Bweranganzo” bazakora ku wa 19 Ugushyingo 2023 bazahuriramo na Josh Ishimwe muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Iyi korali yamamaye mu
ndirimbo zirimo nka ‘Kuzwa Iteka’, ‘Twarakuyobotse’, ‘Igipimo cy’Urukundo’, ‘Mama
Shenge’ n’izindi igiye gukora iki gitaramo nyuma y’ibindi bitaramo bagiye
bakora byahurije hamwe abakristu mu ngeri zinyuranye.
Kwinjira muri iki
gitaramo ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu gice cya VIP,
20,000 Frw mu gice cya VVIP ni mu gihe ku meza y’abantu batandatu ‘table’ ari
ukwishyura 150,000 Fw. Amatike ari kuboneka kuri www.christusregnat.rw
Umuyobozi wungirije
ushinzwe ibya tekiniki n’imyitwarire, Bizimana Jérémie, yabwiye InyaRwanda ko
iki gitaramo bacyise “I Bweranganzo” kubera ko ari izina ribumbye andi mazina
yose wakwita ibitaramo.
Yavuze ko iri zina ari
igisobanura cy’uko “ko ibyo twakoze n'ibyo tuzakora mu gihe kizaza bibumbwe
n'iri zina "I Bweranganzo.”
Akomeza ati “Muri make
rero i Bweranganzo ni aho ingazo yeze, ikarumbuka ku buryo buri wese yabonaho
umugabane we.”
Bahitamo iri zina
bashakaga guha rugari n’abandi ko badahejwe mu kurikoresha kuko bisangamo.
Bizimana Jérémie akomeza
ati “Burya aho abahanzi n'abasizi bataramiye nta rungu rihaba bivuze ko mu gihe
kiri imbere hazarebwa uburyo byagurwa bikaba byagera ku rwego
rw'iserukiramuco-nganzo (Festival).”
Uyu muyobozi akomeza
avuga ko ashingiye ku myiteguro bari gukora bitanga ishusho y’uburyo iki
gitaramo cyabo kizagenda neza.
Avuga ko abantu bakwiye kwitega muzika inoze kandi itagendera ku byiciro by’imyaka. Yavuze ati “Ni ukuvuga ko buri wese azinsanga muri iki gitaramo yaba abato, abari mu myaka yo hagati, abakuru ndetse n'abasaza.”
Ni igitaramo kandi abantu
bakwiye kwitegamo urusobe rw'amajwi aryoshye kandi agera ku mutima, indirimbo
zo mu indimi zitandukanye, indirimbo zikumbuza abantu ibihe n'amateka, kubahiriza
igihe n'imitegurire inoze ndetse n’bindi byinshi byunganira amajwi harimo
ibicurangisho binyuranye, umudiho n'ibindi byinshi.
Christus Regnat Choir igiye
gukora iki gitaramo yatangiye umurimo w’Imana mu 2006, itangijwe n'abantu barimo abari basanzwe ari abaririmbyi.
Iyi korali yavukiye muri
Christus Center. Byarakomeje biva ku kuririmba indirimbo zo mu gitabo
zitanditse ku manota, bagenda babigisha n'izifite amanota bakuraga hirya no
hino mu y’andi makorali cyane cyane ayaririmbaga mu rurimi rw'igifaransa.
Abaririmbyi batari bacye
bakomeje kugenda bagana Chorale Christus Regnat bakurikiranye kuririmba neza
baririmbira Imana, ndetse bamwe mu bageragezaga guca intege abaririmbyi muri
icyo gikorwa cyo gutangiza korali ifite ingufu n'icyerecyezo gihamye, bagiye
buririra ku mubare w'abayiganaga, cyane cyane urubyiruko.
Muri iki gihe, Chorale
Christus Regnat irizihiza imyaka 17 ishize ishinzwe, bakaba bafite imishinga
itandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi
myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.
Muri ibyo bikorwa
twavugamo Album 5 z’amajwi ndetse n’iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo
binyuranye birimo n’icyo batumiyemo umuririmbyi w’umufaransa Jean Claude
Gianadda cyabaye mu 2019, n’ibindi bikorwa byinshi by’indashyikirwa birimo
ibikorwa byo gufasha.
Chorale Christus Regnat yatangaje ko yahisemo kwita igitaramo cyayo “I Bweranganzo” mu rwego rwo kumvikanisha inganzo yeze
Ku wa 19 Ukuboza 2023,
Chorale Christus Regnat izataramira muri Camp Kigali mu gitaramo bazahuriramo
na Josh Ishimwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “IGIPIMO CY'URUKUNDO” YA CHORALE CHRISTUS REGNAT
TANGA IGITECYEREZO