Itsinda Boyz II Men ry’abanyamerika 3 ari bo Nathan Morris, Wanyá Morris na Shawn Stockman bamaranye imyaka 38 bari kumwe, ryakoreye igitaramo cy’imbaturamugabo i Kigali muri BK Arena. Ni igitaramo cyahurije hamwe iri tsinda n’umuhanzi Nyarwanda Andy Bumuntu.
Bari bambaye inkweto zoroheje ariko zihagazeho. Iri tsinda rifite uruganda rwita ku myambaro yabo ku buryo 503,000 Frw ari agaciro k’inkweto bari bambaye ku rubyiniro. Igitaramo cyabo mu Rwanda cyabaye kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira muri BK Arena.
Ahagana saa Mbili n’igice z’umugoroba ni bwo umushyushyarugamba Regis Isheja yahamagaye umuhanzi Andy Bumuntu wakiranywe urugwiro mu ndirimbo zinyuranye ze zirimo ‘Snack’, ‘On Fire’, ‘Mine’ n’izindi. Yageze ku ndirimbo ‘Igitego’ aseruka gitore mu mugara n’umuhamirizo, abari muri iki gitaramo barizihirwa biratinda.
Nyuma ya Andy Bumuntu, ibintu byahinduye isura muri BK Arena abari bakiri hanze barinjira, ubundi umwanya wo kwicara urabura, Abanyakigali baririmbana n’iri tsinda rya Boyz II Men ryari ritegerejwe na benshi.
Abari baritegereje biganjemo abakuze bakunze indirimbo zabo zo hambere nka ‘End of The Road’. Aba baririmbyi baririmbanye n’abakunzi babo ijambo ku rindi, indirimbo nka ‘I’ll make love to you’ batunguje abakunzi babo indabo z’amaroza n’izindi.
Itsinda rya Boyz II Men ryashinzwe mu mwaka wa 1985 muri Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri tsinda ryakunzwe cyane ku bw’amajwi yabo meza azira amakaraza, rikaba rigizwe na Nathan Morris, Shawn Stockman hamwe na Wanyá Morris n’abandi babiri batabashije gukomezanya ari bo Micheal McCary waririmbaga ijwi rya Bass akaza guhura n’ikibazo cy’uburwayi, hamwe na Marc Nelson.
Barahenze kandi ntibakunze gutaramira muri Afurika
Mu myaka 38 bamaze mu muziki bamaze kuza mu bihugu 4 aribyo Kenya, Uganda, South Africa n’u Rwanda. ibiciro byo guhagurutsa Boyz II Men bihagaze hagati ya $150,000-$299,000.
Hanze y’Amerika ntibajya munsi ya $299,000 asaga miliyoni 376 Frw utabariyemo itike y’abanyacyubahiro mu ndege ’Business class’, gutegera abacuranzi babo n’abandi baba bari bugendane. Ubishyurira hoteli itari munsi y’inyenyeri 5 kandi ukabamenyera imodoka z’abanyacyubahiro.
Urebye muri BK Arena itike z’abanyamafaranga zari zashize kuko hari abo nabonye bahagaze nyamara bafite itike ya 100,000 Frw n’itike za 70,000 Frw wabonaga ko abaziguze babuze aho bicara.
Ugeze ku meza y’abantu 8 yari ahagaze miliyoni 5 Frw wabonaga ko nayo yashize. Urebye rero aya matike wabona ko iri tsinda ricuruza ntirihombya abashoramari baba babatumiye.
Imyenda bari bambaye irasanzwe ariko irahenze
Iri tsinda ryari ryambaye inkweto zo mu bwoko bwa Adidas Alphaboost V1 ihagaze $400 akaba asaga 503,000 Frw. Bafite imikoranire n’uruganda rwa Adidas rubambika.
Boyz II Men barahenze cyane. Bubu wa Easter African Promoters (EAP) wabatumiye akwirye igihembo. Amakuru inyaRwanda yamenye ni uko Boyz II Men kugira ngo baze gutaramira mu Rwanda bishyuwe agera kuri 376,441,000 Frw (ni hafi Miliyoni 400 Frw).
REBA IKIGANIRO KIGARUKA KU GITARAMO
Izi nkweto zihagaze $400
Bafite uruganda rubambika. Izi nkweto zitwa Adidas Alphaboost V1
Iri tsinda rihenze kuritumira
Bageze ku ndirimbo "I will make love to you" batanga indabo
Abafana bahawe indabo z'iroza
BK Arena yarimo abantu bakuze
Abafana bishyuye aho kwicara ntabwo bahikojeje kubera guhaguruka bagafana
Bafite ibitaramo kugeza muri Gashyantare ya 2024
Abafana bari abakuze
Miss Muheto yari ku meza y'abantu 8 yariho na Miss Naomie. Imeza yari Miliyoni 5 Frw
Miss Naomie yari ku meza yegereye urubyiniro
Indabyo zaratanzwe nk'ikimenyetso cy'urukundo
Bamaze imyaka 38 bakora umuziki w'urukundo
Igitaramo kitabiriwe n'abatunze amafaranga
Uyu mubyeyi wari mu myanya ya 100,000 Frw yaje gusaba ururabo
Abafana batandukanye batahanye urwibutso
Abari bicaye imbere ku meza ya miliyoni 5 Frw barahagurutse begera urubyiniro
Abafana baribwirije barahaguruka kugeza igitaramo kirangiye
Yasigaranye amashusho azahora yibuka
Abafana bishyuye miliyoni 5 Frw ntabwo bazicayeho barahagaze kugeza igitaramo kirangiye
Andy Bumuntu yatanze ibyishimo
Andy Bumuntu yahinduye ababyinnyi inshuro 3
Andy Bumuntu mu myaka iri imbere azaba yandika amateka
Andy Bumuntu azi gutegura urubyiniro
Abafana bakiri urubyiruko baranezerewe
Miss Naomie na Miss Muheto bari bicaye ku meza ya miliyoni 5 Frw
TANGA IGITECYEREZO