Uwahoze ari Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Espagne (RFEF), Luis Rubiales yahagaritswe mu bikorwa byose bijyanye n'umupira w'amaguru nyuma y'uko asomye Jenni Hermoso.
Mu kwezi kwa 07 muri uyu mwaka ni bwo hakinwaga igikombe cy'Isi cy'abagore cyaberaga muri New Zealand ndetse na Australia. Byarangiye cyegukanywe na Espagne batsinze ikipe y'igihugu y'u Bwongereza ku mukino wa nyuma.
Ubwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Espagne bahabwaga imidari, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Espagne, Luis Rubiales yaratunguranye aba asomye umukinnyi wari watsinze igitego cyabahesheje itsinzi ari we Jeni Hermoso.
Nyuma yuko iki gikorwa kibaye, Luis Rubiales yisobanuye avuga ko byari ibyishimo ndetse bakaba bari banabyumvikanyeho ariko umukinnyi we akabihakana avuga ko nta burenganzira yari yamuhaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Espagne ryaje kumuhagarika ku nshingano maze Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA nayo ifata umwanzuro wo kuba ahagaritswe mu bikorwa bya ruhago mu gihe kingana n'iminsi 90 kugira ngo hakorwe iperereza.
Nyuma y'uko hakozwe iperereza, kuri uyu wa Mbere FIFA yafashe umwanzuro yuko imuhagaritse mu bikorwa bifite aho bihuriye n'umupira w'amaguru my gihe kingana n'imyaka 3.
Mu itangazo bashyize hanze bagize bati "Komite ishinzwe imyitwarire muri FIFA yahagaritse Luis Rubiales wahoze ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne (RFEF), imyaka itatu mu bikorwa byose bijyanye n’umupira wamaguru haba ku rwego rw'igihugu ndetse na mpuzamahanga nyuma yo kubona ko ibyo yakoze binyuranye n’ingingo ya 13 y’imyitwarire ya FIFA".
Luis Rubiales afatiwe ibi bihano mu gihe abakinnyi bamwe b'ikipe y'igihugu ya Espagne y'Abagore bari baragiye bamusabira guhanwa ndetse hari n'abavuze ko batazongera kuyikinira.
Luis Rubiales yahagaritswe imyaka 3 mu bikorwa by'umupira w'amaguru azize gusomana
FIFA yatangaje ko Luis Rubiales ahagaritswe imyaka 3
TANGA IGITECYEREZO