Umunyarwenya w’umunyamakuru, Japhet Mazimpaka yatangaje ko atabasha kubona amagambo yasobanura uburyo yiyumva nyuma y’uko akoze igitaramo cye cya mbere yise “Diaspora Upcoming Comedy Show” ashingiye ku bwitabire n’uburyo abanyarwenya bagenzi be bamushyigikiye mu rugendo rwe.
Mu ijoro ryo kuri iki
Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, Japhet yakoreye igitaramo muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali yahuriyemo n’abanyarwenya
barimo Doctall Kingsley, Michael Sengazi, Joshua, Babou Joe, Josh2funny,
abanyeshuri batatu bo muri Kaminuza, Phronesis na Sundiata.
Yari amaze amezi arenga
atatu yamamaza iki gitaramo, kandi yumvikanisha ko yaruhutse nyuma y’uko ashyize
akadomo kuri iki gitaramo cyahuje imbaga.
Yabwiye InyaRwanda ati “Ndishimye
mu mutima wanjye! Ndumva meze nk’umuntu utuye umutwaro. Ndishimye kubera y’uko
iyi ‘Upcoming Diaspora’ ni igitaramo nateguye igihe kinini kandi ngiha umwanya
wanjye wose, rero ndishimye ko abantu baje. Mu by’ukuri ndishimye kubera ko
haje abantu benshi ntatekerezaga.”
Hafi 80% by’abanyarwenya
bitabiriye iki gitaramo bakoresheje ururimi rw’icyongereza, kandi buri munyarwenya
wese watumiwe yahabontse. Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu bo mu bihugu cyane
cyane abo muri Nigeria, mu Bubiligi, mu Budage n’ahandi.
Japhet yavuze ko kuva
yatangira gutera urwenya ni “ubwa mbere mbonye abantu bitabiriye igitaramo
bishimye kandi bavanze ku buryo buri wese yumva ibivugwa.”
Uyu munyarwenya yavuze ko
urugendo aherutse gukorera mu Nigeria rwabaye imbarutso yo kuba yarabashije
gutumira abanyarwenya bo muri kiriya gihugu.
Yavuze ko ibitekerezo
yubakiyeho iki gitaramo yabikuye kuri aba banyarwenya. Ati “Kujya muri Nigeria
byampaye kwagura ibitekerezo ku kintu cyitwa ‘Comedy’. Uyu munsi wanone nari
nihanduje icumu, ariko byagenze neza.”
Japhet anumvisha ko bwa
mbere agitangira gutekereza gukora iki gitaramo yumvaga ko azagikora ari
wenyine, ariko ko uko iminsi yicumaga yagiye agira ibitekerezo aganira n’abandi
bigeze ku gutumira n’abandi.
InyaRwanda
igiye kugaruka ku bintu 5 byaranze iki gitaramo cya Japhet Mazimpaka
1.Abanyeshuri
batatu bo muri Kaminuza bagaragaje impano
Kimwe mu byo Japhet
Mazimpaka yashyizemo imbaraga mu gutegura igitaramo cye ni uguha umwanya
abanyeshuri b’abanyarwenya biga mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda.
Ni ubwa mbere aba banyeshuri
bari bataramiye imbaga y’abantu benshi. Ni abasore babiri n’umukobwa umwe! Japhet
yabahisemo ashingiye ku bitwaye neza mu bitaramo yagiye akorera mu mashuri
makuru na za Kaminuza zitandukanye.
Aba basore babiri bitaye
cyane ku rwenya rwagarutse ku buzima bw’abo, ni mu gihe Alice yitaye cyane ku
kuvuga ukuntu umubyeyi we yamusengeye kugeza ubwo agarutse ku shuro eshatu
yasibiye mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza.
Bitewe n’uko bwari ubwa
mbere, aba basore babiri bagaragaje kutoroherwa no gutera urwenya imbere y’abantu
benshi cyo kimwe n’uyu mukobwa, ariko bavuye ku rubyiniro bavuga ko bize imbere
byinshi bazifashisha mu rugendo rw’abo.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Japhet Mazimpaka yavuze ko yahaye umwanya aba banyeshuri bo muri
Kaminuza mu rwego rwo kurizikana uburyo nawe yaciriwe inzira muri ‘Comedy’.
Yavuze ko yabahisemo
ashingiye ku kuntu bigaragaje mu bitaramo bahuriyemo cyane cyane uwitwa Alice.
Ati “Nk’uriya mukobwa witwa Alice, ni umwana w’i Musanze uzi urwenya rwose, ndi
umufana we, rero washyiraho bariya basore bandi, ni abana ubona ko baje neza.
Rero ni itangiriro kuri bo nk’uko nanjye natangiriye muri Arthur Nation.”
2.Umunyarwenya
Sundiata yemeje abanya-Kigali
Ni ubwa mbere uyu
munyarwenya wabiciye bigacika mu gihugu cya Uganda yari ataramiye i Kigali-
Ariko yagaragaje kwihagararaho kugeza ubwo avuye ku rubyiniro abantu
batabishaka, bituma asezeranya kuzagaruka.
Uyu musore akigera ku
rubyiniro, yavuze ko yiteguye gutembagaza abitabiriye iki gitaramo, kandi koko
yabigezeho. Asanzwe akora ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by’umujyi wa
Uganda, mu bihe bitandukanye mu mwaka.
Yinjiriye mu ndirimbo arabyina
karahava. Ati “Nitwa Sundiata, ni ubwa mbere ngeze muri iki gihugu cyiza (u
Rwanda) mukome amashyi, mwarakoze gukomeza gushyigikira uruganda rwo gutera
urwenya.”
Sundiata yavuze ko mu
2020 ari bwo yatangiye gutera urwenya biturutse ku muhanzi Wizkid nyuma y’ibitaramo
yari amaze kubona agenda ategura.
Yavuze ko Wizkid yateguye
igitaramo agurisha amatike yose hashize iminota 10, arongera ategura ikindi
gitaramo amatike ashira hashize iminota 20.
Sundiata avuga ko
ashingiye ku byo yabonye byatumye nawe atekereza gutegura igitaramo cye bwite,
ariko ko n’itike imwe yaguzwe hashize ukwezi nabwo iguzwe na Nyina utarabashije
kwitabira igitaramo cye. Ati “Mama ntiyaje yari yagiye mu gitaramo cya Fireboy.
Ndasetsa, mwitegure ndabatembagaza.”
Uyu munyarwenya yavuze ko
hari gahunda nyinshi zibera mu Rwanda ahora yifuza ko zagera no muri Uganda.
3.Joshua
yisunze ibyavuzwe na Kigali Boss Babes abantu baraseka barihika
Umunyarwenya Joshua
Kamilindi yongeye kugaragaza ko ibijyanye no gutera urwenya yisunze ingero z’abantu
banyuranye ari ibye.
Uyu musore yavuze uburyo
Diamond yafashe Kenny Sol na Okkama aziko ari abana be bahuriye mu gitaramo
cyatangiwemo ibihembo bya Trace Awards.
Yatembagaje abantu ubwo
yari ageze ku cyongereza cyavuzwe n’abagize Kigali Boss Babes ubwo bajyaga
gutangaza umwe mu batsinze muri Trace Awards.
Yagiye asubiramo ijambo
ku rindi, avuga ko aba bagore batahagarariye neza u Rwanda nk’uko byakagombwe,
ariko ko baragerageje.
Joshua yavuze ko iyo
azaba kuba ari Shaddyboo yari kugaragaza ko yisanzuye neza mu Cyongereza. Uyu
munyarwenya yagiriye inama abahanzi ababwira ko ari byiza kwiga ururimi, kuko
rubafasha mu buzima bwa buri munsi.
Joshua aherutse kubwira
InyaRwanda ko igitaramo “Diaspora Upcoming Comedy Show” ari cyo cya nyuma
ateyemo urwenya kuko agiye kwerekeza muri Canada.
Ni umwe mu banyarwenya bigaragaje mu bitaramo bitandukanye yakoreye ahantu hanyuranye, yagiye ahuriramo n’abandi barwenya bagenzi be.
4.Josh2funny
yatunguwe n’uburyo yakiriwe
Mbere y’uko agera ku
rubyiniro, abari bitabiriye iki gitaramo bazimije amatara mu rwego rwo
kumwakira, nawe ageze ku rubyiniro ahamya uburyo yakiriwe neza.
Yavuze ko yakozwe ku
mutima n’uburyo yakiriwe i Kigali, kandi avuga ko azi neza ko afite abantu
bakunda ibyo akora.
Uyu musore wamamaye muri “America’s
Got Talent” yagize ati “Nanjye ndabakunda. Ni ubwa mbere ngeze i Kigali, nitwa
Josh3funny, ni njye muraperi wa mbere ku Isi, ninjye muntu wa mbere uzi gusoma
cyane nihuta, ni njye mutetsi wa mbere ku isi, mbese ndi uwa mbere muri byose.”
Josh2funny yavuze ko azi
kubyina, ariko ko Japhet yamwishyuye kugirango atere urwenya gusa abanya-Kigali
‘kubyina bitarimo’.
Yitaye ku gukoresha cyane
indimi zo muri Nigeria, ndetse avuga ururimi akunze gukoresha rw’abantu bari mu
cyiciro cy’abatunzi. Anagaruka ku ruganda rw’imyambaro ruzwi cyane muri kiriya
gihugu rwambika abantu benshi.
Uyu musore yanavuze
ukuntu aherutse kumva umunyarwenya Trevor Noah ari mu kiganiro avuga ukuntu
ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjiza 25%.
Yahamije ko ashingiye
kubyo yabonye, u Rwanda rwashyize imbere guteza imbere ubukerarugendo.
5.Doctall
Kingsley, umunyarwenya w’umunsi
Ni umwe mu banyarwenya
bari bamaze igihe bategerejwe n’abantu benshi ahanini biturutse ku kuba
yaraciye ibintu ku rubuga rwa Tiktok rwazamuye izina rye.
Yaserutse mu myambaro
asanzwe akoresha mu bihangano bye, ubundi abanza kuririmbira abitabiriye iki
gitaramo yisunze indirimbo za bamwe mu bahanzi bo muri Kenya.
Doctall yahereye ku
kuvuga ko telephone iPhone 16 igiye kujya ku isoko, abaza abakobwa igice cy’umubiri
biteguye gutanga kugirango bazagurirwe iyi telefoni. Yamamaye cyane mu
guherekeza ibihangano bye yifashishije ijambo ‘This Life no Balance.”
Yumvikanishije ko ku
nshuro ye ya mbere ataramiye i Kigali yahagiriye ibihe byiza, kandi yatunguwe n’uburyo
ibihangano bye byacengeye bigera i Kigali.
Japhet
yakomoje ku rugendo rwe yinjira muri RBA nyuma y'igitaramo cye cya mbere
Japhet Mazimpaka
yatangaje ko umutima we unezerewe nyuma yo gukora iki gitaramo
Japhet imbere
y'abitabiriye igitaramo cye muri Camp Kigali- Yitaye ku nkuru z'imibereho y'abanya-Nigeria
n'abanya-Kenya
Japhet yavuze ko amezi
arenze atanu yitegura iki gitaramo
Doctall Kingsley, umunyarenya wabiciye bigacika muri Kaminuza yataramiye i Kigali ku nshuro ya mbere
Doctall wamamaye kuri Tiktok yashimye Japhet wamufashije gutaramira i Kigali nyuma yo guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga
Umunyarwenya 'Rufendeke' wo muri Giti Business Group
Umuhanzikazi Bwiza ari mu
bitabiriye iki gitaramo cy'urwenya cyabereye muri Camp Kigali
Uhujimfura Claude, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Kikac Music Label
Umushyushyarugamba akaba n'umunyarwenya Nkusi Arthur witabiriye igitaramo cya Japhet yashyigikiye kuva ku munsi wa mbere
Alice, umunyarwenya
w'umukobwa ubarizwa i Musanze yagaragaje impano ye muri iki gitaramo
Umunyarwenya Sundiata
yagaragaje ko hari ibyo Uganda yakabaye yigira k'u Rwanda
Sundiata yavuze uburyo yinjiye muri 'Comedy' yigana Wizkid
Akaliza Hope witabiriye Miss Rwanda 2019, 2020 na 2021 yitabiriye iki gitaramo
Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye mu Rwanda
Joshua yagarutse ku ndirimbo abahanzi bashyira hanze zitavugwaho
Umunyarwenya Michael Sengazi yongeye gutembagaza abantu yisunze ururimi rw'Igifaransa
Umunyarwenya Babou Joe
yitaye cyane ku rwenya rwinisha n'abasomye ku mutobe
Umunyarwenya Phronesis yavuze ko gutaramira i Kigali ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe
Umunyamakuru Khamiss Sango wa Radio/Tv10 ari kumwe n'umuhanzi Victor Rukotana
Umuhanzi Da Rest uherutse gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere
Abakinnyi ba filime bagezweho muri iki gihe, Dr Nsabi, Nyambo ndetse na Lynda wahatanye muri Miss Rwanda 2022
Umunyarwenya Joshua yagarutse ku cyongereza Kigali Boss Babes yakoresheje mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards
Umunya-Kenya MCA Tricky yemeje abanya-Kigali yisunze inkuru nyinshi bigera n'ubwo aza umugabo wo mu Budage
Josh2funny yagiye aramukanya n'abanya-Nigeria buri uko yateraga urwenya
Itsinda ry'abagize umuryango mugari wa Magic FM bashyigikiye Japhet mu gitaramo cye
Umwe mu basore wo muri Kaminuza wagaragaje impano ye mu gutera urwenya muri iki gitaramo
Uyu musore wo muri
Kaminuza yagarutse ku buzima bwe n'umubyeyi we n'ibindi
Japhet ari kumwe na mugenzi we 5K Etienne bahuriye muri "Bigomba Guhinduka"
Doctall yaserutse mu myambaro akunze kwambara ndetse n'igikapu akunze kwitwaza
Umushyushyarugamba Nario wayoboye iki gitaramo cy'urwenya
AKARI KU MUTIMA WA JAPHET NYUMA Y'IGITARAMO GIKOMEYE YAKOZE
">
Kanda hano urebe amafoto menshi y'igitaramo "Diaspora Upcoming Comedy Show" cya Japhet
AMAFOTO: Rwigema Freddy-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO