Umunyamideri Mucyo Sandrine yatambukanye ikanzu iruta izo tujya tubona ibyamamare byo muri Amerika bitambukana mu ijoro ngarukamwaka ribera mu mujyi wa New York mu kitwa ‘Met Gala’ ihuriza hamwe abafite amazina mu myidagaduro yo muri Amerika. Uyu munyamideri akwiriye kubera abahanzi urugero rwo kurimba.
Muri Trace Awards 2023 yabereye mu Rwanda tariki 21 Ukwakira 2023, ibyamamare bitandukanye byatambutse ku itapi itukura mu myambaro y’agaciro ku buryo bikwiriye kubera urugero abifuza kwambara neza igihe bagiye ahabereye ibirori bidasanzwe.
Kwambara neza ntibisaba amafaranga menshi ariko nanone bisaba umuntu umenyereye kwambika ibyamamare akaba yakugira inama y’ibyo wambara bitewe n’aho ugiye n’abo muri buhure n’uburemere bw’icyo gikorwa.
Umunyamideri Mucyo Sandrine yatambukanye ikanzu iruta izo tujya tubona ibyamamare byo muri Amerika bitambukana mu ijoro ngarukamwaka ribera mu mujyi wa New York mu kitwa ‘Met Gala’ ihuriza hamwe abafite amazina mu myidagaduro yo muri Amerika.
Ku bw'ibyo uyu munyamideri akwiriye kubera abahanzi urugero rwo kurimba igihe bagiye gutambuka ku itapi itukura kuko uwambaye neza agaragara neza.
REBA HANO IMYAMBARO YA BA RIHANA MURI MET GALA YO MURI GICURASI 2023 URASANGA IRUTWA N'IKANZU YAMBAWE NA MUCYO SANDRINE
Abanyamideri bakunze kwambara neza kurusha abahanzi ku buryo ku itapi itukura umubona ukaba wamwibwira. Ariko rero birumvikana ko aba ari mu buzima bwe kwerekana no kumurika imideri ahantu hatandukanye.
Mu isi iteye imbere ubundi umuhanzi, icyamamare aba afite umuhangamideri umuba hafi uhora amwibutsa ko igihe agiye gutambuka ku itapi itukura agomba kwitwararika kuko aba agomba gukora inkuru, agasiga amafoto azahora agarukwaho ari nako yiyereka abafana.
Umunyamideri Mucyo Sandrine yatambutse yambaye ikanzu byasabaga kugenda bayifashe. Yari ikanzu ndende igenda ikubura aho aciye ku itapi itukura atambuka bafotora. Mucyo Sandrine ni we nyiri The Stage itegura amarushanwa yo kumurika imideri ikaba inatanga amahagurwa ku bijyanye no kumurika imideri.
Mucyo Sandrine yabwiye InyaRwanda ko iriya kanzu yatambukanye ku itapi itukura igura miliyoni 2 Frw ariko Matheo Design yayikoze yamugabanyirije ikayimuhera 1,500,000 Frw. Ni ikanzu ikoranye ubuhanga mu bijyanye no guhanga imyambaro.
Ubaye ukurikiranira hafi ibijyanye n’ibirori by’ibyamamare by’umwihariko nka Met Gala ifatwa nk’ibirori bya mbere ku isi bihuriza hamwe ibyamamare bigaca ku itapi mu myambaro idasanzwe. Bibera i New York buri mwaka. Met Gala ifatwa nk’ijoro ry’imideri rihuriza hamwe abahanzi/kazi, abavuga rikijyana, abanyamideri, n’abandi baba mu ruganda rw’imyidagaduro.
Urebye amakanzu ba Selena Gomez, Kim Kardashian, Beyonce n’abandi baherutse gutambukana ntabwo arusha ubwiza ikanzu Mucyo Sandrine yatambukanye ku itapi itukura mu itangwa rya Trace Award yabereye muri Bk Arena i Kigali mu ijoro ryo ku itariki 21 Ukwakira 2023.
Mucyo Sandrine yambaye ikanzu ya miliyoni 2 Frw yakozwe na Matheo Design
Mucyo Sandrine ni we ufatwa nk'umunyamideri wa mbere mu Rwanda wambara neza akaberwa
Rutshelle Guillaume wo muri Haiti yaserutse yambaye neza mu ikanzu ishashagirana. Iwabo bamushimiye ko yabahesheje ishema agatwara igihembo kandi akaba yari yaserutse neza. Yatwaye igihembo cya Best Carribean Artist 2023
Alliah Cool yita cyane ku myambaro
Alliah Cool yaserutse yambaye ikanzu y'igiciro cyinshi. Yanatanze igihembo cya Best Artist cyatwawe na Davido
Yambaye imyambaro igaragaza umuco wo mu Burengerazuba bw'Afurika. Ni imyambaro ihenze dore ko abahanga mu kudoda bayibarira muri miliyoni 5 Frw.
Ku rubyiniro yari yambaye imyambaro iri hejuru ya miliyoni utabariyemo imikufi y'igiciro gihanitse
Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yaserutse mu ikanzu yadozwe na Buphora. Ihagaze 500,000 Frw
Davido yari yambaye imyambaro irengeje Miliyoni 20 Frw utabariyemo imikufi ya miliyoni 600 Frw
Kwambara ni ikintu bitayeho kurusha ibindi byose
Bruce Melodie yari yadodesheje ibitandukanye n'ibyo asanzwe aserukana
Terrel Elymoor wo muri Mayotte yambitswe na Moshions. Iyi shati yitwa Neroca igura 453,000 Frw
Ipantalo yitwa Tomato Pleasted igura 302,000 Frw
Kwambare ibidasanzwe babyitayeho
Iyi kanzu ikubura hari iri mu myambaro y'agaciro ikwiriye kubera isomo abahanzi b'i Kigali mu gihe bagiye ku rubyiniro
Did B yambitswe na Tanga Design
Did B yatwaye igihembo cy'umuhanzi wo mu bihugu bivuga igifaransa. Yambitswe na Tanga Design
Yemi Alade yari yambaye imyambaro myiza
Musa Keys ari mu bahanzi bari bambaye neza
Musa Keys yari yambaye imyambaro ica impaka
Mr Eazi yambitswe na Moshions. Ikote ryitwa Injagi Jacket rigura 667,000 Frw
Ipantalo yitwa Isa Pant igura 363,500 Frw
Nomcebo yambitswe n'umunyamideri w'ibabo. Iyi kanzu ihagaze miliyoni 5 Frw
Yabwiye InyaRwanda ko afite umwambika aho agiye hose kandi baragendana. Bari bazanye muri Trace Awards
Inkweto za Diamond Platnumz zihagaze 500,000 Frw
Goulam yatwaye igihembo cya Best Artist UK ni Alyn Sano wakimuhaye. Yari yambaye Mucyo Printed Shirt yakozwe na Moshions. Igura 240,000 Frw. Ikote ryitwa Ingabo Jason rigura 478,000 Frw
Luckman wa RBA yambitswe na Moshions, Cyuzuzo wa Kiss Fm yambikwa Odileila Designs
TANGA IGITECYEREZO