RFL
Kigali

Manzi Thierry yaratsinze! Uko Abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu cyumweru gishize

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/10/2023 10:06
1


Amakipe menshi yo hanze akinamo abakinnyi b'Abanyarwanda yagerageje kwitwara neza mu cyumweru gishize ndetse bamwe banabigiramo uruhare nka Manzi Thierry watsinze.



Duhereye muri Kenya, ikipe ya Gormahia FC kuwa Gatandatu yanganyije na Bidco United 0-0. Sibomana Patrick na Emery Bayisenge bakina muri iyi kipe babanje mu kibuga muri uyu mukino. Gormahia FC iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatatu ikina na Shabana.

Naho muri Tanzania ho ikipe ya Singida Fountain Gate ikinamo rutahizamu w'umunyarwanda, Kagere Meddie kuwa Gatanu yatsinzwe na Yanga SC ibitego 2-0. Uyu mukinnyi w'Amavubi ntabwo yabanje mu kibuga, gusa yinjiyemo asimbuye mu gice cya kabiri. 

Kuri ubu iyi kipe ya Singida Fountains Gate iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatatu w'iki cyumweru ikina na Ihefu.

Muri Morocco ikipe ya AS Far Rabat ikinamo myugariro w'Amavubi, Imanishimwe Emmanuel Manguende ku munsi w'ejo yatsinze IR Tanger igitego 1-0 muri shampiyona. Uyu mukinnyi w'Umunyarwanda ntabwo yaherukaga kubanza mu kibuga, ariko yabanjemo anarangiza umukino.

AS Far Rabat iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Morocco ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na CA Youssoufia Berrechid.

Dukomereje muri Lybia mu ikipe ya Al Ahli Tripoli, kuwa Gatanu yatsindaga Al Malaab El Libby igitego 1-0 cyatsinzwe n'umukinnyi w'umunyarwanda ukina muri iyi kipe Manzi Thierry ku munota wa 17. Al Ahli Tripoli iri ku mwanya wa 3 mu itsinda irimo rya shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga.

Kuwa Gatandatu muri Algeria ikipe ikinamo Umunyarwanda Manishimwe Djabel ya USM Klenchela yatsinze US Tebassa ibitego 4-1 mu mukino wa gicuti. Manishimwe Djabel niwe watsinze igitego cya 1 anatanga umupira wavuyemo igitego. Shampiyona yabaye ihagaze ikazagaruka taliki 11 z'uku kwezi.

Tuvuye muri African tukerekeza ku mugabane w'Iburayi mu gihugu cya Sweden muri shampiyona y'icyiciro cya 3, ikipe ya Sandkven IF kuwa Gatanu yanyagiye ikipe yitwa Motala ibitego 6-0. 

Mukunzi Yannick yabanje mu kibuga avamo ku munota wa 81 naho Byiringiro Lague we yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 60. Kuri ubu Sandkven IF iri ku mwanya wa 1 ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na FC Stockholm Internazionale.

Muri Norway ikipe ya FK Jerv ikinamo Mutsinzi Ange, kuwa Gatandatu yatsinze Skeid Fotball igitego 1-0. Uyu myugariro w'Amavubi yabanje mu kibuga anarangiza umukino. FK Jerv iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga ku cyumweru ikina na Asane.

Mu gihugu cy'u Bubiligi mu ikipe y'abana batarengeje imyaka 21 ya SL16 Football ikina icyiciro cya kabiri, ku munsi w'ejo yatsindaga Deinze ibitego 2-1.

Umukinnyi w'umunyarwanda ukina muri iyi kipe, Hakim Sahabo yabanje mu kibuga ndetse arangiza n'umukino. Kuri ubu iyi kipe ya SL16 Football iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu ikina na Royal Francs Borains.

Dusoreje muri Arabia Saudite mu cyiciro cya kabiri, ikipe ya Al-Kawkab ikinamo Kwizera Olivier kuwa Gatandatu yatsinzwe na Örebro Al-Washm ibitego 3-0.

Ku bakinnyi batakandagiye mu kibuga amakipe yabo yakinnye ni Ntwari Fiacre ubwo ku cyumweru ikipe ye ya TS Galaxy yatsindaga Sekhukhune United F.C ibitego 2-0; Rafael York ikipe ye ya Gefle IF inganya na Landskrona ibitego 3-3 ndetse na Bizimana Djihad ubwo ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yatsindaga Dnipro-1 ariko we ni ukubera ko yari yujuje amakarita 3 y'umuhondo.


Manzi Thierry yafashije ikipe ye kubona intsinzi atsinda igitego 1 rukumbi cyabonetse muri uwo mukino 

Manishimwe Djabel yatsinze igiteko ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bajenezathadee@gmail.com7 months ago
    Nibyiza kubakinnyi babanyarwanda kbc bakomerezaho bizakunda





Inyarwanda BACKGROUND