Indirimbo 'When She Is Around' ya Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie afatanyije n'umuhanzi mpuzamahanga Shaggy, yatangiye guca impaka ku bitangazamakuri byo ku isi bidateye kabiri igiye hanze.
"When She Is Around" ni indirimbo yagiye hanze tariki ya 27 Ukwakira 2023, nyuma y'uko yari itegerejwe n'imbaga aho bose bari bategereje kumva indirimbo yahuriyemo n'ibyamamare bibiri bikomeye mpuzamahanga nka Melodie na Shaggy.
"Funga Macho" ya Bruce Melodie isubiyemo (Remix), ikaba icuranze mu njyana itamenyerewe cyane hano mu Rwanda ya 'Dancehall'. Shaggy avuga ko yakunze cyane iyi ndirimbo, bihuje n'ijwi rya Melodie, bihumira ku mirari ahita ashaka uyu muhanzi ngo bayisubiranemo.
Nyuma y'uko iyi ndirimbo isohotse ndetse ikishimirwa cyane byaje no kugera aho ibitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye ku isi birimo ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nabyo bisanga iyi ndirimbo irenze, bahita bayandikaho bagaragaza ko yabakosoye.
Kimwe muri ibyo bitangazamakuru ni kimwe gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka 'Rap Tv'. Ni igitangazamakuru gikomeye gikorana n'ibyamamare byo muri Amerika birimo ba Jay-z, Rihanna, Drake, Tory Lanez n'abandi mpuzamahanga.
Kugira ngo wumve urwego rw'iki gitangazamakuru, gikurikirwa n'abarenga Miliyoni 17 ku rukuta rwa Instagram. Cyanditse ngo "Shaggy ndetse n'umuhanzi rukumbi wa mbere mu Rwanda Bruce Melodie, bashyize hanze indirimbo 'When She's Around (Funga Macho)", (barenzaho akamenyetso k'umuriro".
Ibitekerezo byinshi biri gutangwa kuri iyi post, uri gusangamo iby'abatura Rwanda, ndetse n'abandi bo muri Afurika ariko bazi neza imikorere n'umurava bya Bruce Melodie. Bose bari gushyiraho utumenyetso tw'umuriro, n'imitima myinshi.
Bruce Melodie aherutse kuvuga ko arangamiye gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga. Kuri ubu we n'ikipe ye ya 1:55AM bari kubarizwa muri Uganda mu bikorwa byo kumenyekanisha ibihangano byabo bya Muzika. Mu masaha yashize bumvikanye bari kuri City Radio ikorera muri Uganda.
Reba 'When She's Around' ya Bruce Melodie na Shaggy itangiye kwandika amateka hakiri kare
TANGA IGITECYEREZO