RFL
Kigali

MTN yatangije “Green Rwanda” igamije guhangana n’ihindagurika ry’ibihe-AMAFOTO

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:28/10/2023 17:19
0


Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yatangije gahunda ya Green Rwanda igamije guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023, Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangije ku mugaragaro gahunda ya “Green Rwanda” igamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Bugesera, mu murenge wa Gashora aho abayobozi n’abakorera iki kigo gihetse ibindi mu gutanga serivisi z’itumanaho zigera kure, bateye ibiti bya mbere.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bwana Alain Numa umwe mu bayobozi ba MTN yavuze ko iyi gahunda ya “Green Rwanda” bayitangije mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Yagize ati “MTN Rwanda yatangije gahunda ya “Green Rwanda” igamije kwinjira mu rugamba rwo kurwanya ihindagurika ry’ibihe ku isi.”

Alain asanga ari urugamba buri munyarwanda yagira urwe, yongeraho ko MTN Rwanda nk’ikigo giharanira inyungu kandi gifite abakiriya benshi, kigomba gutera iya mbere mu kubashishikariza kwitabira guhangana n’ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe.

Ati” Numva ari urugamba rwa buri munyarwanda wese, twe nka MTN Rwanda by’umwihariko nk’ikigo cy’Ubucuruzi giharanira inyungu, dufite abakiliya basaga miliyoni 7 abo nabo tuba tugomba kubitaho, twitabira gahunda zo kurwanya ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe.”

Iyi gahunda ya “Green Rwanda” yahuriranye n’Umunsi w’Umuganda ndetse n’ubukangurambaga bwa Minisiteri y’Ibidukikije bwo gutangiza “Igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba 2023-24” bufite insanganyamatsiko igira iti “Amashyamba yitaweho, isi nzima”

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe muri aka Karere ka Bugesera, bwitabirwa n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Musabyimana Jean Claude ndetse n’abandi baturutse muri za Ambasade zirimo Ethiopia, Ubudage ndetse n’Umuryango w’Ubumwe z’Uburayi.

Umuyobozi w’aka Karere Bwana Mutabazi Richard yavuze ko bishimiye kuba iyi gahunda itangirije muri Bugesera kuko aka Karere, kari mu Turere twigeze guhura n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Yavuze ko aka Karere mu mwaka wa 2000 hari ababonaga kagiye guhinduka Ubutayu ariko ko gahunda yo gutera ibiti byinshi, yagafashije kwigobotora ibi bibazo byumutsaga ubutaka.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa, yatangaje ko iyi gahunda yo gutera ibiti n’Amashyamba izasiga hatewe ibiti bisaga miliyoni 63.

Yavuze ko kandi bishimira ko Leta imaze kugera ku ntego zo gutera amashyamba kuri 30% by’ubuso bw’igihugu, ku buryo bizeye ko bageze kure urugamba rwo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Mapula Bodibe umuyobozi wa MTN Rwanda, atera ibiti mu gutangiza gahunda ya Green Rwanda


Abayobozi batandukanye muri MTN Rwanda, batera ibiti 


Abakozi ba MTN Rwanda bitabiriye gahunda ya Green Rwanda 


Mutabazi Richard umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ubwo yahaga ikaze abitabiriye ubukangurambaga bwo gutangiza Igihembwe cyo gutera ibiti n’Amashyamba 


Mutabazi Richard yatangaje ko Bugesera habuze gato ngo ibe ubutayu 


Minisitiri Musabyimana Jean Claude yatangaje ko iyi gahunda izasiga hatewe ibiti miliyoni 63 


Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi, ubukangurambaga bwo gutangiza Igihembwe cyo gutera ibiti n’Amashyamba






MTN Rwanda ikomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bifitiye inyungu abanyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND