Itorero Inyamibwa ryubatse ibigwi mu mbyino gakondo ndetse n’umusizi Rumaga batumiwe gutaramira Abanyarwanda n’abandi mu gitaramo cyiswe “Kigali Kulture Konnect” kizaba ku wa 24 Ugushyingo 2023 mu rwego rwo gufasha benshi kumenya birushijeho ibyerekeye umuco.
Ni igitaramo cy’umuco kizajya
kiba buri kwezi gishingiye ku mateka by’umwihariko imbyino, ibisigo n’indirimbo
muri rusange. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka
Camp Kigali.
Iki gitaramo kizajya kiba
kigizwe kandi n’imikino rusange kuko cyateguriwe abantu benshi batagiye bamenya
inkomoko ya bimwe mu bigize umuco w’u Rwanda.
Hazaba harimo ibyo
kunywa, inteko (guteka) bya Kinyarwanda n’ibindi. Habineza Olivier wo muri
sosiyete ya Maafrica iri gutegura iki gitaramo yabwiye InyaRwanda ati “Guhera
isaha yose umuntu azazira mbere y’igitaramo azaza ntarungu kuko byose bizaba
biba bihari kuri buri wese.”
Mu bandi batumiwe muri
iki gitaramo harimo umuhanzi Ruti Joel ndetse n’itsinda rya Shauku Band.
Ruti yatumiwe nk’umuntu ufite album nshya aherutse gushyira ku isoko yise ‘Musomandera’ azasogongeza abantu, hari kandi Itorero Inyamibwa rikunzwe cyane mu mbyino z’umuco, Rumaga-umusizi umaze gushinga imiziki ndetse na Shauku Band, itsidna ry’umuziki ryibanda cyane ku njyana zirimo Afro-Fusion.
Iki gitaramo kizaba ku wa 24 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali
Itorero Inyamibwa
ryashinze imizi mu muco gakondo ryatumiwe mu gitaramo kizaba ku wa 24
Ugushyingo 2023
Umuhanzi Ruti Joel
azamurikira abazitabira iki gitaramo Album ye yise ‘Musomandera’
Umusizi Rumaga uherutse
gukora igitaramo cye cya mbere yatumiwe muri “Kigali Kulture Konnect”
Shauku Band izwi mu
bitaramo bitandukanye itegerejwe muri iki gitaramo yubakiye kuri njyana
zinyuranye
TANGA IGITECYEREZO