Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryagaragaje uburyo ibyakozwe hatoranywa abana bajya mu irerero rya Bayern Munich nta manyanga yabayemo, ndetse banishimira uburyo byakozwe.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira mu cyumba cy'inama cya Grand
Legacy Hotel, FERWAFA yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ku iterambere
ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, aho abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye
ndetse baza kugaruka no ku kibazo cy'irerero rya Bayern Munich kimaze iminsi
kivugwa mu itangazamakuru.
Visi
Perezida wa kabiri wa FERWAFA Richard wasobanuye iki kibazo, yavuze ko ko mu
bana 30 babashije kujya mu ishuri rya Bayern Munich aribo bari bafite
ibyangombwa byuzuye nk'uko Bayern Munich yari yabisabye.
Yakomeje
avuga ko nyuma y'umwaka hazajya hakorwa irindi genzurwa, harebwe abakinnyi
bagaragaje ubushobozi bucye basezererwe, ndetse nihagira undi umwana uboneka mu
marushanwa atandukanye abe yakongerwamo.
FERWAFA
kandi yagarutse ku masezerano iherutse kugirana n'uruganda rwa Masta, aho
bemeje ko bagiranye amasezerano y'imyaka ine, ndetse ikazajya yambika amakipe
yose y'igihugu mu mupira w'amaguru.
Ku bijyanye
n'umutoza w'ikipe y'igihugu "Amavubi", Munyantwali uyobora FERWAFA, yemeje ko bari mu biganiro bya nyuma, ndetse nibura mu ntangiriro
z'ukwezi ku Ugushyingo azaba yamaze gutangazwa.
Kanda hano ukurikire ikiganiro FERWAFA yagiranye n'abanyamakuru
Munyantwali Alphonse uyoboye FERWAFA yanze kwerura ngo avuge igihe Amavubi azabonera umutoza
TANGA IGITECYEREZO