RFL
Kigali

Bruce Melodie ari mu birere nyuma yo gukorana indirimbo n'umunyabigwi Shaggy-VIDEO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:28/10/2023 15:34
1


Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye cyane mu muziki w'u Rwanda no mu Karere ku izina rya Bruce Melodie, ari mu birere nyuma yo gusoza umushinga w'indirimbo yise 'When She Is Araound' yakoranye n'umuhanzi Mpuzamahanga Shaggy ndetse akaba ari nawe wamwisabiye ko bayikorana.



"When she Is Around" ni indirimbo yari itegererejwe n'imbaga. Ni 'Funga Macho' ya Bruce Melodie basubiyemo. 1:55AM ifasha Bruce Melodie mu muziki, ikimara gutangaza ko igiye gushyira hanze indirimbo uyu muhanzi yakoranye na Shaggy, hari abavuze ko izabahombera.

Bamwe bavugaga ko kuba isubiyemo (Remix), bizagorana ko yakundwa, kandi ko gukorana indirimbo na Shaggy watangiye umuziki mu myaka 30 ishize, ukunzwe cyane n'abantu bakuze, mu gihe Bruce Melodie akorera abakiri bato, nabyo bishobora kuzasubiza indirimbo hasi.

Abandi bvuze ko kuba iyi ndirimbo ikoze mu njyana ya Dancehall itamenyerewe cyane mu Rwanda, nabyo biri mu bizagorana ko yakundwa cyane mu Rwanda. Gusa Melodie we yamye avuga ko ubu urwego agezeho ari mpuzamahanga aho ari gushaka isoko ry'isi yose.

Mu kiganiro Bruce Melodie yagiraye na Shaggy kuri Youtube ya Bruce Melodie 'Live', yavuze ko ari iby'agaciro gakomeye kuba yarakoranye n'umuhanzi w'umunyabigwi nka Shaggy yakuze afana. Shaggy yavuze ko yakunze ijwi rya Bruce Melodie, hanyuma amusaba ko basubiranamo indirimbo.

Melodie yagize ati: "Ndumva nishimye bimwe birenze cyane gukorana n'umuhanzi nkawe ufite ibigwi mu muziki wo ku isi, ndagushimiye cyane kuba warabyemeye, icyo navuga ni kimwe cyo kugushimira naho ibindi ntabwo napfa kubona ibyo mvuga".

Shaggy uvuga ko akunda gufasha abahanzi bafite impano zidasanzwe cyane cyane abakizamuka mu muziki, nawe yahise yungamo agira ati: "Mbere na mbere nagira ngo ngushimire kuri uriya mushinga tumaze gukora kuko urarenze cyane". 

"Ubundi njyewe nahoze nshaka abahanzi bafite ijwi ridasanzwe, mbese bafite umwihariko n'ubudasa mu miririmbire yabo, rero nawe nagusanze muri abo bahanzi bafite amajwi adasanzwe. Numvise ijwi ryawe, numva indirimbo yawe hanyuma numva ndabyishimiye, numva birankosoye kuko numvaga bifite injyana, nibwo nahisemo ko twasubiranamo iyo ndirimbo yawe 'Funga Macho'".

Mu bandi bahanzi bakiri bato ariko bafite impano zidasanzwe Shaggy avuga yishimiye bagahita bakorana indirimbo, harimo Spice bakoranye indirimbo 'Go Down Deh' bari kumwe na Sean Paul.

Ku ruhande rwa Bruce Melodie, avuga ko indirimbo 'Funga Macho' basubiranyemo, ariyo ndirimbo yamworoheye kuyandika kuko yagiye muri Studio we na Producer bihita byikora. Yibaza impamvu iyi ariyo ndirimbo Shaggy yahisemo ko basubiranamo mu gihe yakoze indirimbo nyinshi cyane.

Shaggy we yamubwiye ko adakwiriye kwibaza kuri ibyo cyane kuko we iyo yumvise umuhanzi, akumva aramukosoye mu miririmbire, ahita agerageza uburyo ki bahuza hanyuma bagakomeza kuzamura umuziki ku rundi rwego.

Shaggy yongeye kwibutsa Bruce Melodie ko abatura-Jamaica biteguye kwakira neza iyi ndirimbo bakoranye kuko yamaze kuyibateguza neza, ndetse akaba anizeye ko bizagenda neza kuko ari umushinga munini kandi indirimbo ubwayo ikaba ari nziza cyane.

Bruce Melodie abajije Shaggy niba azaza muri Afurika y'iburasirazuba bakayiririmbira abantu amaso ku maso mu majwi yabo y'umwimerere adasanzwe, Shaggy yamwemereye yiruka avuga ko umunsi bamutumiye azaza byihuse bakayiririmbira abanya-Afurika harimo n'Abanyarwanda.

'When She's Around' niyo ndirimbo Bruce Melodie yaririmbye muri Trace Awards 2023 mu birori byabaye tariki ya 21/10/2023 muri BK Arena, ayiririmbana na Shaggy mu buryo bw'ikoranabuhanga. Shaggy yavuze ko ibi birori byari iby'akataraboneka, akaba yarasanze biri ku rwego rw'Isi.

Urebye neza mu mashusho y'iyi ndirimbo, ubona ko uburyo yakozwemo aba bahanzi batigeze bahura, ahubwo buri wese yafatwaga amashusho ukwe n'undi ukwe hanyuma akaza guhuzwa ariko abahanzi batigeze bahura.

Reba indirimbo 'When She Is Around' ya Bruce Melodie na Shaggy


Reba indirimbo ya Spice yakoranye na Shaggy na Sean Paul. Bayikoranye nyuma yuko Shaggy yumvise Spice afite ubudasa mu miririmbire



When She Is Around yari itegerejwe n'imbaga yamaze kugera hanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay8 months ago
    ni nko kuvuga ngo yakoranye indirimbo na Mavenge Sudi uriya shaggy yarazimye nka buji kera





Inyarwanda BACKGROUND