Kigali

Josh2funny wamenyekanye muri America’s Got Talent yageze i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2023 7:49
0


Umunya-Nigera w’umunyarwenya, Josh2funny wamamaye mu irushanwa “America’s Got Talent” yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye igitaramo “Upcoming Diaspora Comedy Show" cya Japhet Mazimpaka kizaba ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023.



Ni ubwa mbere uyu musore agiye gutaramira mu Mujyi wa Kigali. Yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023, yizeza igitaramo gikomeye nyuma yo guca ibintu mu irushanwa ryamamaye ku Isi nka America’s Got Talent.

Uyu munyarwenya yaramamaye muri ririya rushanwa, ku buryo abari bagize Akanama Nkemurampaka batunguwe n’umuhate yari afite mu guhatana ariko impano agaragaza zirimo gusoma ibitabo yihuta zishidikanwaho- bamwe barasetse birihika.

Josh2funny yifashishije konti ye ya Instagram ku wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023 yagaragaje ko yiteguye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Aherutse kongera guhatana ku nshuro ya kane muri America’s Got Talent.

Yashyize integuza (Cover) ku mbuga ze agaragaza ko azahurira ku rubyiniro n’abandi banyarwenya bo mu Rwanda, Uganda na Nigeria mu gitaramo “The Upcoming Diaspora Show”.

Mu bice bitatu byabanje, Josh2funny yahatanye yahinduye imyambaro inshuro eshatu, agaragaza impano mu gutera urwenya, umuraperi no gusoma ibitabo wihuta.

Abagize akanama nkemurampaka ntibigeze bemera impano ze, ndetse Simon Cowell yamuhaye 'Yes' enye abandi barabyanga.

Japhet Mazimpaka yabwiye InyaRwanda ko yamutumiye muri iki gitaramo ashingiye ku bushuti bafitanye no kuba ari umuhanga mu bijyanye no gusetsa abantu.

Cyo kimwe na Michael Sengazi uzagaragara muri iki gitaramo. Ati “Bose ni abanyarwenya bafite byinshi byo kuganiriza abantu. Nizere ko abazaza muri iki gitaramo bazanogerwa.”

Muri Gicurasi 2023, Josh2funny yatangaje ko we n’umugore we Bina Alfred bibarutse imfura y’abo y’umuhungu. Yanditse kuri konti ye ya Instagram, asaba bantu gufatanya nawe kwishimira iyaguka ry’umuryango we, atangaza ko umwana w’abo bamwise Optununuan Eden Alfred.

Mu Ukuboza 2020, nibwo Josh2funny yarushize n’umukunzi we Bina mu birori byari binogeye ijisho byabereye mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria. Bombi bari bamaze imyaka ibiri bacuditse mu rukundo rwagiye kwigaragaza ahantu hanyuranye babaga bahuriye.

Hari amakuru yagiye ahanze, avuga ko aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, umubano w'abo ugenda waguka kugeza barushinze nk’umugabo n’umugore.

Bina Alfred yagiye agaragara mu bitaramo binyuranye Josh2funny yagiye akorera ahantu hanyuranye mu rwego rwo kumushyigikira. 

Josh2funny yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye igitaramo cy’urwenya “Upcoming Diaspora Comedy Show” 

N'ubwo atabashije gukomeza muri America's Got Talent, Josh2funny ashima Imana yamuteresheje intambwe akabasha kuhagera 

Josh Alfred [Josh2Funny] yavutse ku wa 18 Ukuboza 1990. Ubwo yari agejeje imyaka umunani we n'umuryango we bimukiye mu Mujyi wa Lagos 

Josh2funny yakiriwe n'abakobwa bo muri Kigali Protocol 

Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali

Japhet Mazimpaka wateguye iki gitaramo ari kumwe na Josh2funny

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Josh2funny yageraga i Kigali

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND