Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Clarisse Karasira yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Gira Ubuzima” mu rwego rwo gukomeza abarwayi n’abarwaza, abifuriza gukomera mu bihe bigoye ubuzima bari kunyuramo.
Iyi ndirimbo ni imwe mu
zigize Album ya Gatatu ya Clarisse Karasira yise "Bakundwa." Ndetse,
avuga ko amashusho ya zimwe mu ndirimbo zikubiye kuri iyi album yamaze
kuyakoraho igisigaye ari ukugenda azishyira hanze.
Yabwiye InyaRwanda ko
yahimbye iyi ndirimbo nyuma y'uko mu minsi ishize asuye umwe mu nshuti ze
wafashwe n'uburwayi bukomeye bwamuhejeje mu bitaro.
Clarisse avuga ko iriya
nshuti ye yamuganirije uko yafashwe n'uburwayi kugeza ubwo bumuzahaje. Uyu
muhanzikazi avuga ko muri we yahise yiyumvamo gukora indirimbo ihumuriza abantu
bose barwaye, ariko ko atari azi igihe izagira hanze.
Hari mu mpera z'umwaka wa
2022. Kuva icyo gihe atangira kwandika iyi ndirimbo 'Gira Ubuzima' kugeza ubwo
yayishyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023.
Ati "Ni indirimbo
yankoze ku mutima nk'izindi mfite kuri album. Ariko cyane cyane atari n'uwo
murwayi gusa, ahubwo no gutekereza n'abandi barwayi mbanarahuye nabo mu buzima
butandukanye yaba mu Rwanda, abo mu muryango wacu n'abandi. Turi abantu, tuba tuzengurutswe
n'abantu benshi."
Clarisse avuga ko ahimba
iyi ndirimbo yatekereje ko yafasha abantu barwaye n'abarwaje. Yavuze ko mu 2006
yigeze gufatwa nk'uburwayi bukomeye, kandi ko muri icyo gihe kimwe mu
byamukomeje harimo kumva indirimbo z'abahanzi.
Ati "Cyera ndi
umwana mutoya mu 2006 narwaye ariko hari indirimbo nakundaga kumva n'ubwo
ntabaga nzi ibyo ari byo. Nifuza ko iyi ndirimbo yafasha abarwayi, abarembye, cyane
n'abarwayi gahora ikabongera icyizere."
Uyu muhanzikazi asobanura
ko iyi ndirimbo ye idasanzwe yaba mu butumwa n'uburyo ihimbitse, anashingiye ku
kuba ariyo ya mbere kuri album ye yise 'Bakundwa'.
Yumvikanisha ko adakora
umuziki ugamije ubucuruzi, ahubwo arajwe ishinga n'umuziki "w'inganzo
y'imitima, womora imitima, wo gufasha abantu mu buryo bumwe cyangwa
ubundi."
Iyi album ‘Bakundwa’ ya
Clarisse Karasira iriho indirimbo nka 'Icyampa', 'Icyimbo', 'Imbere',
'Ibarabara', 'Gira ubuzima', 'RuhinyuzImana; 'Mu nsi y'izuba', 'Uwo mwana',
'Roho' ndetse na 'Ntukababare'. Zitsa ku rukundo, icyizere, ubudaheranwa
n’ibindi. Yubakiye ku muziki w’umurage wa Kinyafurika uhujwe n’umuziki
ugezweho.
Clarisse avuga ko muri
rusange iyi album igamije kwishimira ikiremwamuntu, ikibutsa ko buri muntu ari
nk’undi, kandi ko umuziki ari ururimi rumwe.
Yumvikanisha ko ari album
izumvikanisha imbaraga z’umuziki mu gukira ibikomere, gutera imbaraga abantu,
guhuza imbaraga no gukorera hamwe.
Clarisse avuga ko indirimbo
10 ziri kuri iyi album nta wundi muhanzi bazikoranyeho, kandi muri iki gitaramo
azafitanye n’abandi bahanzi basanzwe babarizwa muri Amerika bazamufasha mu
kumurika iyi album.
Mu buryo bw’amajwi
(Audio) iyi ndirimbo ‘Gira Ubuzima’ yakozwe na Jimmy Pro n’aho amashusho
(Video) yakozwe na Kibonge Eric.
Clarisse yatangaje ko
indirimbo "Gira Ubuzima" yayiyumvisemo nyuma yo kumva ubuzima bw’uburwayi bw’inshuti
ye
Karasira avuga ko mu bihe
by’uburwayi abantu baba bakeneye indirimbo zibahumuriza
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GIRA UBUZIMA’ YA CLARISSE KARASIRA
TANGA IGITECYEREZO