Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, yatangaje ko ari umukunzi w’ibihangano by’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi biturutse ku kuba ibihangano bye biruhura umutima.
Dr. Utumatwishima avuga
ko nk’abandi bose yakuze yumva ibihangano by’abarimo umuraperi Jay Polly, Tom
Close, The Ben, Meddy, indirimbo z’ubukwe [z’abarimo Kagambage Alexandre] n’abandi
yakunze cyane.
Ubwo yari mu kiganiro na
Kiss Fm, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023, Utumatwishima yavuze ko
muri iyi minsi akunze ibihangano by’abahanzi baherutse guhura barimo na Bwiza,
Ish Kevin, Kivumbi King ndetse na Bruce Melodie. Avuga ko aba ari abahanzi
bagezweho.
Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo
ari umuyoboke w’Idini ya Islam ari umufana w’ibihangano bya Israel Mbonyi. Ati “Numva
Israel Mbonyi cyane kuruta abandi bahanzi! Ashobora kuba afite imiziki iruhura
umutima. Rero nkunda Israel Mbonyi ku mwanya w’imbere abandi bagakurikiraho.”
Dr. Utumatwishima avuga
ko asanzwe akora siporo, kandi ko mu buryo bushobora gusetsa buri wese ari
umufana w’ikipe y’umupira w’amaguru y’uruganda rw’icyayi rwa Sorwathe. Ati “Twari
abafana bakomeye.” Anavuga ko kuva cyera ari umufana w’imbere w’ikipe ya
Arsenal.
Yavuze ko n’ubwo ari
umukunzi wa Arsenal ariko asangiye n’abandi ibyifuzo byo gutegereza, kuko iyi
kipe idakunze gutsinda cyane. Ati “Ntabwo ijya ikunda gutsinda kenshi. Kuko
bisaba ko tubona ikinini cyo kwihangana igihe kimwe.”
Israel Mbonyi ari
kwitegura gukora igitaramo cye bwite ku wa 25 Ukuboza 2023 muri BK Arena. Ni mu
gihe kuri Pasika ya 2024 azataramira muri Uganda.
Umuhamagaro
wa Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yahamagawe n’Imana ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo atangira kuyikorera mu mashyi no mu mudiho. Icyo gihe cyabaye intangiriro ye yo guhanga indirimbo zihimbaza kandi zigaha ikuzo Imana.
Uyu musore w’imyaka 31
y’amavuko, yari asanzwe ari umukinnyi wa Karate, kandi yabonaga ariho impano ye
izerekeza ariko yaje kwegurira ubuzima bwe Kristu.
Israel Mbonyi asobanura
‘umuhamagaro w’Imana’ nk’ikintu Imana igushyira ku mutima’ kandi waba utaragikora
ukajya wumva ari nk’umutwaro wikoreye.
Yari asanzwe yandika
indirimbo akaziha korali. Ariko akimara guhamagarwa n’Imana, yanamuhaye
indirimbo yitwa ‘Yankuyeho urubanza’ ari nayo yabaye iya mbere yahereyeho.
Kuva yahamagarwa n’Imana
yahise yumva urukundo rudasanzwe rw’umuziki no gucuranga muri we.
Icyo gihe yari umukinnyi
wa Karate, ariko ibyo byose yabishyize ku ruhande. Ati “Numva nsigaranye gusa
umutima wo kuririmba.”
Israel Mbonyi avuga ko
yakundaga gukina karate, ariko kuva yatangira kuririmbira Imana yabiburiye
umwanya, igice kinini gitwarwa n’umuziki gusa.
Asobanura ko imbuga
zicuririzwaho umuziki zabaye urubuga rwiza rwo gushyigikira umurimo w’Imana, kandi
umuntu akabikora yibwirije.
Ati “Numva ari uburyo
bwiza Imana yadukoreye bwo gusangiza abantu ibihangano byacu, kandi natwe
bikatugirira umumaro.”
Israel aherutse kubwira
BBC ko hari inyungu ziva mu bihangano umuhanzi ashyira ku mbuga zinyuranye
zicururizwaho umuziki, bityo bigafasha umuhanzi gukomeza gukora.
Aherutse
gukorera ibitaramo ku Mugabane w’u Burayi:
Uyu muhanzi uzwi mu
ndirimbo zirimo ‘Umukunzi’ aherutse gukorera ibitaramo ku Mugabane w’u Burayi.
Yataramiye mu Bubiligi, mu Bufaransa, Denmark ndetse na Suède.
Avuga ko guhitamo ibihugu
byo mu mahanga ajya gutaramiramo, ashingira ku bibarizwamo abantu bakomoka mu
Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, cyangwa se agashingira ku butumire aba yahawe
n’insengero zinyuranye.
Nko mu Bubiligi
yataramiye abantu barenga ibihumbi bitatu, mu Bufaransa ataramira abarenga 400,
cyo kimwe no muri Denmark na Suède.
Israel Mbonyi asobanura
umuziki nk’ururimi mpuzamahanga, kandi abitabira ibitaramo bye haba harimo
abantu banyuranye bo mu madini anyuranye. Kuri we, intego ni ukuvuga ubutumwa
bwiza bw’Imana bukagera mu nguni zose z’Isi.
Utumatwishima yavuze ko
abahanzi barimo Bruce Melodie na Bwiza bafite indirimbo ziganje kuri ‘Playlist’
y’izo yumva cyane
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NINA SIRI’ YA ISRAEL MBONYI IRI KU MWANYA WA MBERE MURI KENYA
TANGA IGITECYEREZO