Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, yabwiye urubyiruko kugendera kure ikintu cyose gitandukanya abantu, gisesereza n'imvugo z'urwango bakunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga, kuko ari ibintu byoreka sosiyete mu gihe gito.
Yabigarutseho kuri uyu wa
Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023 mu kiganiro yagiranye na Kiss Fm cyibanze kuri
gahunda iteganyijwe ya Unity Club Intwararumuri izaba ku Cyumweru tariki 29
Ukwakira 2023, inama ku rubyiniro, imyitwarire y’abahanzi muri iki gihe,
amahirwe urubyiruko rw’u Rwanda rufite n’ibindi.
Minisitiri Utumatwishima
yabwiye urubyiruko gushishoza mu buzima bwa buri munsi, kuko buri wese urajwe
ishinga no kubafasha ashobora kuba afite ikindi agambiriye.
Uyu muyobozi asobanura
urubyiruko ko atari imyaka, ariko kandi itegeko rihari rigaragaza ko urubyiruko
ari umuntu uri hagati y'imyaka 16 na 30 y'amavuko.
Asaba buri wese kwiyumva
nk'urubyiruko, kuko ari bwo ukomeza gukora ku mishinga yawe, ari nako utegura
ubuzima bw'ejo hazaza.
Ati "Iyo uri muto mu
mutwe, uri umuntu wiyumva ko ukiri urubyiruko mu bitekerezo mu mikorere, mu
biganiro [...] Njyewe ntekereza ko mu itegeko ni imyaka 16 kugera kuri 30 ariko
mu mikorere, mu mitekerereze, mu byiyumviro n'uko umuntu yiyumva umuntu wese ashaka
yakomeza kuba urubyiruko."
Mu 2009 nibwo
Utumatwishima yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza [Bachelor's]. Yavuze ko
yiga muri Kaminuza byari ibihe bidasanzwe cyane cyane mu bijyanye
n'ikoranabuhanga, agasaba urubyiruko rw'iki gihe gukoresha amahirwe Igihugu
cyatanze yaba mu burezi, mu ikoranabuhanga, ubuzima n'ibindi.
Yavuze ko muri iriya myaka habagaho Kaminuza imwe mu gihugu, ariko ko muri iki gihe hari Kaminuza nyinshi urubyiruko rukwiye kugana rukiga. Ati "Urubyiruko rw'iki gihe rufite amahirwe menshi cyane [...]
Gusa nk'uko Nyakubahwa Perezida wa
Repubulika yabitubwiye amahirwe ni nk'umuryango, ntabwo yifungura,
urayafungura, urakomanga, hari n'abavuze ngo iyo umuryango udahari
urawuhimba.... Umuntu wicaye aziko amahirwe azamusanga biragoye."
Uyu muyobozi yabwiye
urubyiruko gutekereza cyane mu bikorwa bakora, kandi bakazirikana ko 'turi mu
gihugu abantu ubona bishakisha no gushakisha ubuzima bafite amateka akomoka
kuri y'amateka y'iki gihugu."
Yavuze ko mu minsi ishize
yagiranye ibiganiro n'abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda, ababaza uko biyumva
iyo 'babona abantu bakoresha amazina y'abo bashwana'.
N'ubwo atavuze mu izina
aba bahanzi, ariko kuri murandasi hamaze iminsi hari inkuru z'abafana ba The
Ben na Bruce Melodie, bahanganye buri umwe avuga neza umuhanzi akunda, kandi
akagaragaza n'ibikorwa byawe yifashishe amagambo yibasira undi.
Yakomeje ati "Umuntu
nakwishyura ngo uvuge nabi mugenzi wawe ujye guhiga amateka ye ujye
kumubabariza umutima, umuteshe umutwe, ubuzima bwe bwo mu mutwe bwangirike, jya
umenya ko urimo guhemuka, urimo kwihemukira nawe ubwawe, urimo guhemukira iki
gihugu..."
Yumvikanishije ko
kwibasira abantu bidakumiriwe byazarangira bihindutse ikintu kibi, ku buryo
byavamo amacakaburi, inzangano n'ibindi.
Utumatwishima yavuze ko
amacakubiri ajya kwaduka mu Rwanda, yazamuwe n'abantu babikoraga mu buryo
bwibasira abandi, abantu bakabikunda, ariko ntihagire umuntu ubabuza.
Yabwiye abakoresha
urubuga rwa Youtube kwitondera cyane ibyo batambutsa ku mbuga zabo, bagakora
akazi kabo nk'uko bikwiye hatajemo kwikunda no gushyira imbere amafaranga.
Utumatwishima avuga ko
bariya bahanzi baganiriye, buri umwe amubwira ikibazo cye yumva ko “ibintu
bishobora gutangira abantu babyita Showbiz bikarangira bivuyemo inzangano,
bivuyemo ko abantu bagirirana nabi'.
Yavuze ko ibikorwa nk'ibi
byo kugira uruhande umuntu yegamiraho bitangira ari ibintu abantu bafata
nk'ibyoroshye, nyuma bikazarangira bigeze ku kigero cy'aho abantu badashobora
kwikuramo.
Utumatwishima yabwiye
urubyiruko gushishoza ku mbuga nkoranyambaga, kuko ibyo wandika uyu munsi
bishobora ku kugiraho ingaruka mu gihe kizaza.
Ni
byiza kugira umurimo w'amaboko ukora:
Ubushakashatsi bugaragaza
ko benshi mu rubyiruko rwo mu Rwanda bayobotse ubuhinzi. Kandi imibare yerekana
ko abafite munsi y'imyaka 35 y'amavuko mu Rwanda bangana na 65% ni mu gihe
Abanyarwanda bafite munsi y'imyaka 30 ari 65.3%.
Bivuze ko urubyiruko ari
bo benshi mu Rwanda, igice gisigaye ni 35%. Urubyiruko rwinshi kandi rukoresha
cyane imbuga nkoranyambaga.
Utumatwishima avuga ko
nk'umuyobozi w'urubyiruko afata umwanya akaganira na bamwe mu bantu bazwi ku
mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe bakajya inama n'ibindi.
Aha niho ahera ababwira
ko hejuru y'ibyo bize mu mashuri bakwiye kuba hari n'umurimo w'amaboko bazi
gukora.
Yagarutse ku munya-Kenya
uherutse kwandika kuri 'social-media' avuga ko abanyarwanda batishimye, amusubiza
ko atari yo miterere y'abanyarwanda kuko bafite imyitwarire n'ubuzima basanzwe
babayeho.
Minisitiri Utumatwishima
yanavuze ko nta muntu wakabaye ashidikanya ku cyemezo Guverinoma yafashe cyo
gufungu utubari n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro saa saba z'ijoro.
Kuko no mu bihugu byateye
imbere bafashe icyemezo nk'iki mu rwego rwo gutegura ejo hazaza h’igihugu.
Yavuze ko umuntu wa nyawe yakabaye asinzira saa yine z'ijoro, hanyuma akabyuka
saa kumi n'imwe yitegura kujya ku kazi.
Utumatwishima avuga ko
nta rubyiruko rukwiye kuba rwicaye rufite inzozi zo kuzakora mu kabiri, ahubwo
bakabaye bafite inzozi zirenze gukora mu kabari aho abasinzi bateranira. Yabwiye
urubyiruko rukora mu kabari, gutekereza ibindi bakora byababyarira inyungu.
Uhereye ibumoso: Rusine
Patrick, Minisitiri Utumwatwishima ndetse na Sandrine Butera Isheja
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO KIRAMBUYE MINISITIRI UTUMATWISHIMA YAHAYE KISS FM
TANGA IGITECYEREZO