RFL
Kigali

Basabwe kuzibukira! Amakimbirane mu bahanzi Nyarwanda yashyira habi sosiyete

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2023 13:52
0


Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, yabwiye urubyiruko kugendera kure ikintu cyose gitandukanya abantu, gisesereza n'imvugo z'urwango bakunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga, kuko ari ibintu byoreka sosiyete mu gihe gito.



Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023 mu kiganiro yagiranye na Kiss Fm cyibanze kuri gahunda iteganyijwe ya Unity Club Intwararumuri izaba ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, inama ku rubyiniro, imyitwarire y’abahanzi muri iki gihe, amahirwe urubyiruko rw’u Rwanda rufite n’ibindi.

Minisitiri Utumatwishima yabwiye urubyiruko gushishoza mu buzima bwa buri munsi, kuko buri wese urajwe ishinga no kubafasha ashobora kuba afite ikindi agambiriye.

Uyu muyobozi asobanura urubyiruko ko atari imyaka, ariko kandi itegeko rihari rigaragaza ko urubyiruko ari umuntu uri hagati y'imyaka 16 na 30 y'amavuko.

Asaba buri wese kwiyumva nk'urubyiruko, kuko ari bwo ukomeza gukora ku mishinga yawe, ari nako utegura ubuzima bw'ejo hazaza.

Ati "Iyo uri muto mu mutwe, uri umuntu wiyumva ko ukiri urubyiruko mu bitekerezo mu mikorere, mu biganiro [...] Njyewe ntekereza ko mu itegeko ni imyaka 16 kugera kuri 30 ariko mu mikorere, mu mitekerereze, mu byiyumviro n'uko umuntu yiyumva umuntu wese ashaka yakomeza kuba urubyiruko."

Mu 2009 nibwo Utumatwishima yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza [Bachelor's]. Yavuze ko yiga muri Kaminuza byari ibihe bidasanzwe cyane cyane mu bijyanye n'ikoranabuhanga, agasaba urubyiruko rw'iki gihe gukoresha amahirwe Igihugu cyatanze yaba mu burezi, mu ikoranabuhanga, ubuzima n'ibindi.

Yavuze ko muri iriya myaka habagaho Kaminuza imwe mu gihugu, ariko ko muri iki gihe hari Kaminuza nyinshi urubyiruko rukwiye kugana rukiga. Ati "Urubyiruko rw'iki gihe rufite amahirwe menshi cyane [...] 

Gusa nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabitubwiye amahirwe ni nk'umuryango, ntabwo yifungura, urayafungura, urakomanga, hari n'abavuze ngo iyo umuryango udahari urawuhimba.... Umuntu wicaye aziko amahirwe azamusanga biragoye."

Utumatwishima yavuze ko isi y'ikoranabuhanga ijyana n'ibyiza n'ibibi, asaba urubyiruko kwitwararika cyane muri iki gihe cy'aho internet yahaye ijambo buri umwe.

Uyu muyobozi yabwiye urubyiruko gutekereza cyane mu bikorwa bakora, kandi bakazirikana ko 'turi mu gihugu abantu ubona bishakisha no gushakisha ubuzima bafite amateka akomoka kuri y'amateka y'iki gihugu."

Yavuze ko mu minsi ishize yagiranye ibiganiro n'abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda, ababaza uko biyumva iyo 'babona abantu bakoresha amazina y'abo bashwana'.

N'ubwo atavuze mu izina aba bahanzi, ariko kuri murandasi hamaze iminsi hari inkuru z'abafana ba The Ben na Bruce Melodie, bahanganye buri umwe avuga neza umuhanzi akunda, kandi akagaragaza n'ibikorwa byawe yifashishe amagambo yibasira undi.

Yakomeje ati "Umuntu nakwishyura ngo uvuge nabi mugenzi wawe ujye guhiga amateka ye ujye kumubabariza umutima, umuteshe umutwe, ubuzima bwe bwo mu mutwe bwangirike, jya umenya ko urimo guhemuka, urimo kwihemukira nawe ubwawe, urimo guhemukira iki gihugu..."

Yumvikanishije ko kwibasira abantu bidakumiriwe byazarangira bihindutse ikintu kibi, ku buryo byavamo amacakaburi, inzangano n'ibindi.

Utumatwishima yavuze ko amacakubiri ajya kwaduka mu Rwanda, yazamuwe n'abantu babikoraga mu buryo bwibasira abandi, abantu bakabikunda, ariko ntihagire umuntu ubabuza.

Yabwiye abakoresha urubuga rwa Youtube kwitondera cyane ibyo batambutsa ku mbuga zabo, bagakora akazi kabo nk'uko bikwiye hatajemo kwikunda no gushyira imbere amafaranga.

Utumatwishima avuga ko bariya bahanzi baganiriye, buri umwe amubwira ikibazo cye yumva ko “ibintu bishobora gutangira abantu babyita Showbiz bikarangira bivuyemo inzangano, bivuyemo ko abantu bagirirana nabi'.

Yavuze ko ibikorwa nk'ibi byo kugira uruhande umuntu yegamiraho bitangira ari ibintu abantu bafata nk'ibyoroshye, nyuma bikazarangira bigeze ku kigero cy'aho abantu badashobora kwikuramo.

Utumatwishima yabwiye urubyiruko gushishoza ku mbuga nkoranyambaga, kuko ibyo wandika uyu munsi bishobora ku kugiraho ingaruka mu gihe kizaza.

Ni byiza kugira umurimo w'amaboko ukora:

Ubushakashatsi bugaragaza ko benshi mu rubyiruko rwo mu Rwanda bayobotse ubuhinzi. Kandi imibare yerekana ko abafite munsi y'imyaka 35 y'amavuko mu Rwanda bangana na 65% ni mu gihe Abanyarwanda bafite munsi y'imyaka 30 ari 65.3%.

Bivuze ko urubyiruko ari bo benshi mu Rwanda, igice gisigaye ni 35%. Urubyiruko rwinshi kandi rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga.

Utumatwishima avuga ko nk'umuyobozi w'urubyiruko afata umwanya akaganira na bamwe mu bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga, rimwe na rimwe bakajya inama n'ibindi.

Aha niho ahera ababwira ko hejuru y'ibyo bize mu mashuri bakwiye kuba hari n'umurimo w'amaboko bazi gukora.

Yagarutse ku munya-Kenya uherutse kwandika kuri 'social-media' avuga ko abanyarwanda batishimye, amusubiza ko atari yo miterere y'abanyarwanda kuko bafite imyitwarire n'ubuzima basanzwe babayeho.

Minisitiri Utumatwishima yanavuze ko nta muntu wakabaye ashidikanya ku cyemezo Guverinoma yafashe cyo gufungu utubari n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro saa saba z'ijoro.

Kuko no mu bihugu byateye imbere bafashe icyemezo nk'iki mu rwego rwo gutegura ejo hazaza h’igihugu. Yavuze ko umuntu wa nyawe yakabaye asinzira saa yine z'ijoro, hanyuma akabyuka saa kumi n'imwe yitegura kujya ku kazi.

Utumatwishima avuga ko nta rubyiruko rukwiye kuba rwicaye rufite inzozi zo kuzakora mu kabiri, ahubwo bakabaye bafite inzozi zirenze gukora mu kabari aho abasinzi bateranira. Yabwiye urubyiruko rukora mu kabari, gutekereza ibindi bakora byababyarira inyungu.


Uhereye ibumoso: Rusine Patrick, Minisitiri Utumwatwishima ndetse na Sandrine Butera Isheja

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO KIRAMBUYE MINISITIRI UTUMATWISHIMA YAHAYE KISS FM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND