Kigali

BRD yatangiye gucuruza ku isoko ry’imari n’imigabane impapuro mpeshamwenda za Miliyari 30 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/10/2023 13:44
0


Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD), yatangiye gucuruza impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka Miliyari 30 Frw mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere (7), ziri mu cyiciro cy’izizwi nka “Sustainability-Linked Bonds.”



Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023, ni bwo ubuyobozi bw’iyi Banki bwashyize ku isoko ry’imari n’imigabane izi mpapuro mpeshamwenda mu muhango wabereye nyubako ya Kigali City Tower aho Ikigo cy'Imari n’Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange (RSE) gikorera.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Pitchette Sayinzoga; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe;

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, abayobozi muri Banki y’Isi mu Rwanda; Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Imari n'Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange (RSE), Rwabukumba Pierre Célestin n’abandi.

BRD yatangiye gucuruza izi mpapuro mpeshamwenda nyuma y’uko ku wa 29 Nzeri 2023 bazishyize ku isiko zigatangira kugurishwa zikagurwa neza.

Bityo bakaba barasanze ari byiza ko bazishyira ku isoko ry’imibare n’imigabane (Rwanda Stock Exchange) aho umusaruro ukomeza kuva muri izi mpapuro mvunjafaranga uzakomeza gukoreshwa mu guha abakiriya bayo serivisi z’iterambere.

Imyaka 56 irashize BRD itangiye ibikorwa byayo mu Rwanda. Ni urugendo rwaherekejwe no gufata inguzanyo y’amafaranga ikoresha bayahabwa n’abafatanyabikorwa batandukanye barangajwe imbere na Banki y’Isi.

Ni inguzanyo bafataga mu madevize akaza mu gihugu. Mu myaka ishize nibwo bagize igitekerezo cy’abahanga cyo kureba uko nka Banki y’Iterambere bateza imbere abanyarwanda, bikarenga ku kuba basanzwe bizigamira muri Banki banafata inguzanyo zinyuranye cyangwa se binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane.

Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Pitchette Sayinzoga, yumvikanishije ko izi mpapuro mpeshamwenda zashyizwe ku isoko hagamijwe kubona amafaranga azifashishwa mu bikorwa birimo gufasha ibigo bibungabunga ibidukikije, gufasha Abanyarwanda kubona inguzanyo byoroshye, kubafasha kubona inzu zihendutse; no guteza imbere imishinga y’abari n’abategarugori.

Iyo waguze izo mpapuro ku isoko ry’ibanze uba ufite uburenganzira bwo kuzigurisha nawe uciye ku isoko ryo ku rwego rwa kabiri riri ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (RSE).

Uwari warashoye muri izo mpapuro yegera abahuza ku isoko ry’imigabane n’imigabane (brockers) akababwira umubare w’izo ashaka kugurisha, bakamufasha gushaka undi muntu wifuza kugura izo mpapuro.

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) isobanura ko ugurisha afata igiciro asanze ku isoko, iyo amaze kumvikana n’umuguzi babifashijwemo n’abahuza (RSE brokers), ahabwa ikiguzi cyazo hanyuma izo mpapuro zikandikwa ku waziguze.

Umuyobozi Ushinzwe kurebera intumbero za Banki ya BRD, Kamanzi Ferdinard yabwiye InyaRwanda ko aha ariho bahereye bafata icyemezo cyo gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda za Miliyari 30 Frw mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda mu bikorwa by’iterambere n’ishoramari rirambye.

Ati “Twaravuze tuti uwahindura tukaza no ku isoko ryacu tukaba twaza mu banyarwanda bakaduha amafaranga y’amanyarwanda ntibaduhe amafaranga y’amadevize, bakaduha amafaranga y’abanyarwanda, tukayashyira mu mishinga y’abanyarwanda, tugateza imbere n’igihugu cyacu. Niyo mpinduka! Twaje ku isoko dushyiraho impapuro mpeshwamwenda.”

Iyi gahunda y’imyaka irindwi batangiye yo gucuruza izi mpapuro mpeshamwenda ku isoko ry’Imari n’Imigabane zifite agaciro ka miliyari 30 Frw, bayitezeho kubageza kuri Miliyari 150 Frw.

Uwaguza izi mpapuro azahabwa inyungu ya 12,85% buri mwaka. Ni mu gihe ½ cy’inyungu azajya agihabwa buri mezi atandatu mu gihe cy’imyaka irindwi.

BRD igaragaza ko inyungu izava muri izi mpapuro mpeshamwenda izabafasha gukomeza gucuruza n’izindi mpapuro mpeshamwenda ku isoko ry’imari n’imigabane nyuma y’imyaka irindwi.

Iyi banki isanzwe ifite igipimo cya B+ cyerekana ko bizewe na Leta, bibaha uburenganzira bwo kuba bashobora imari mu bikorwa by’iterambere no kujya isoko ry’Imari n’Imigabane.

BRD yatangiye gucuruza izi mpapuro mpeshamwenda bigizwemo uruhare na Banki y’Isi yabahaye Miliyari 10 z’amadorali nk’ingwate kuri izi Miliyari 30 Frw bashyize ku isoko.

Kamanzi Ferdinard ati “Kuri buri munyarwanda wese wamaze gushyira amafaranga ye muri izi mpapuro mpeshamwenda za Miliyari 30 Frw n’abazazigura ku isoko ry’Imari n’Imigabane nk’uko twazishyizeho uyu munsi bafite icyizere y’uko 33% y’aya mafaranga igihe BRD yazaba yagize ikibazo bazishyuza, Banki y’Isi izabishyigikira ibyishyure. Ni akandi kantu navuga k’icyizere kiyongeraho.”

Aya mafaranga Banki y’Isi yahaye BRD yanyujijwe muri iyi Banki, niyo igomba kuyafata nk’ingwatwe kugeza ubwo imyaka irindwi izaba irangiye.

Kamanzi Ferdinard yavuze ko izi mpapuro mpeshamwenda bashyize ku isoko zidasanzwe, kuko izi zita cyane ku mikorere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.

BRD yiyemeje ko bazajya batanga inguzanyo bitaye cyane ku mishinga ikora ku bidukikije kandi biha ubuzima bwiza abanyarwanda.

43% by’inguzanyo iyi Banki yatanze zahawe ibigo by’Imari mu myaka ishize. Hamwe n’izi mpapuro mpeshamwenda barifuza ko inguzanyo zihabwa abari n’abategarugori zizamuka zikava kuri 15% zikagera kuri 33%.

Banafite gahunda yo gutanga inguzanyo zizagera ku bihumbi 13 muri 2028 zizahabwa abafatanyabikorwa bazashobora gutunga amacumbi aciriritse.

Igiciro cy’izi mpapuro mpeshamwenda gihindagurika bitewe n’abaguzi n’abacuruzi. Bagifungura iri soko, hahise hagurwa impapuro zifite agaciro ka Miliyoni 397 Frw zamaze kugurwa, hariho igiciro cy’amafaranga 100,7 Frw ku mugabane umwe.

BRD yaciye agahigo kuko ariyo Banki ya mbere ku Isi itsura amajyambere yabashize gushyira ku isoko ry’imari n’imigabane impapuro mpeshamwenda. Ni nabwo bwa mbere bikozwe kuri iri soko ryo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Kuri Kamanzi “Ni ishema dufite nk’Abanyarwanda, ni ishema dufite ryo gukomeza guteza imbere ibikorwa n’imishinga y’abanyarwanda itera imbere.”

Kugeza ubu, iri soko ry’imari n’imigabane ripima Miliyari 3.8 z’amadorali y’Amerika. Ni mu gihe abamaze kugana iri soko bageze ku bihumbi 20.

Iri soko risanzwe ririho imigabane y'ibigo birimo nka KCB, MTN Rwanda, Equity Bank, Banki ya Kigali, CMR (Cimerwa Cement Limited), USL (Uchumi Supermarkets), CTL (Cyrstal Telecom Rwanda), IMR (I&M Bank Rwanda Limited), NMG (Itsinda ry'Igitangazamakuru ry'Igihugu) n'abandi.

Isoko ry’imigabane mu Rwanda ryasimbuye Rwanda Over the Counter Exchange kuva muri Mutarama 2008,

Impapuro mpeshamwenda ni impapuro zishyirwa ku isoko na Leta y’igihugu runaka cyangwa ibigo by’imari bishaka kugurizwa amafaranga, abashoramari babyifuza bakagura izo mpapuro, bityo bakaba bagurije Leta/ibigo by’imari, bakajya babona inyungu kugeza igihe izo mpapuro zizavira ku isoko.

Impapuro mpeshamwenda ni uburyo bwiza bwo kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza nk’amashuri y’abana, izabukuru, n’ibindi.

Ni ishoramari ryizewe kuko uryitabiriye aba yizeye guhabwa inyungu ku gihe, ndetse akazasubizwa amafaranga ye yashoye iyo igihe cyagenewe izo mpapuro mpeshamwenda kirangiye.

Izo mpapuro ubundi zinitwa “Mvunjwafaranga” kuko uwazishoyemo aba ashobora kuzigurisha anyuze ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’ u Rwanda (RSE) mu gihe ashatse amafaranga mbere y’igihe zateganyirijwe kuvira ku isoko.

Uwashoye muri izi mpapuro mpeshamwenda ashobora kuzitangaho ingwate akabona inguzanyo mu bigo by’imari.

Ushaka kugura impapuro mpeshamwenda asabwa kuba afite byibura amafranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) kuri konti muri banki cyangwa ibihumbi bitanu (FRW 5,000) kuri telephone ngendanwa kuko ni cyo giciro fatizo cy’urupapuro rumwe.

Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD) yashyize ku isoko ry’Imari n’imigabane impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka Miliyari 30 Frw
   

Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Pitchette Sayinzoga, yashimye Banki y’Isi yabateye inkunga bakabasha gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda za Miliyari 30 Frw, avuga ko babyitezeho guteza imbere Abanyarwanda

 

Umuyobozi w'Isoko ry'Imari mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin, yagaragaje ko uko iri soko ry’imari n’imigabane rigenda ryaguka ari nako n’umubare w’Abanyarwanda barigana wiyongera


Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi [Ubanza iburyo]

Umuyobozi Ushinzwe kurebera intumbero za Banki ya BRD, Kamanzi Ferdinard yavuze ko binyuze muri izi mpapuro mpeshamwenda bashaka kuzamura urwego rw’inguzanyo batangaga ku bari n’abategarugori n’indi mishinga y’iterambere rirambye

Abayobozi muri Banki y’Isi mu Rwanda bitabiriye uyu muhango 

Abamaze kugura impapuro mpeshamwenda za BRD bahawe rugari batangira kuzigurisha ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda












Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo BRD yashyiraga ku isoko impapuro mpeshamwenda

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND