Boyz II Men bamaze imyaka 38 bakora umuziki bari kubarizwa mu Rwanda, igihugu bagezemo bwa mbere bakaba badakunze gukorera ibitaramo muri Afurika. Ibihugu nka South Africa, Kenya na Uganda niho bakandagije ibirenge. Biragoye kureba iri tsinda mu gihe ukigorwa no kurya ngo wihaze.
Ni itsinda rihenze kuritumira ariko kandi rikinjiriza abaritumiye kuko amatike ashira mbere. Urebye ibitaramo baheruka gukorera i Nairobi na Kampala amatike yari ahanitse ariko yarashize.
I Nairobi itike yari ku $108 (Kshs15,000) ni 135,000 Frw muri Vip naho ahasanzwe itike yaguraga $58 (Kshs,8000) ni 73,000 Frws. I Kampala itike yari ku $79 muri Vip na $53 ahasanzwe.
Abakunze gutumira iri tsinda baba bafite gahunda yo guha ibyishimo abari hejuru y’imyaka 35 kuko nibura nibo bavutse iri tsinda rimaze imyaka 3 rishinzwe. Bivuze ko bazi neza ibihangano byaho kuko byamamaye mu 1991, muri za 2000 gutyo.
Amatike ashira ku isoko kare
Igitaramo cy’imbaturamugabo kiri mu bihenze cyane mu Rwanda cya Boyz II Men giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023, amatike y’ibihumbi 100 Frw yamaze gushira ku isoko.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka yashyizwe mu byiciro bitatu, aho Silver ari ya make ku bihumbi 50 Frw mu gihe iya Gold igura ibihumbi 75 Frw naho iza Diamond z’ibihumbi 100 zikaba zarashize ku isoko.
Binyuze ku rubuga rwa X, BK Arena yatangaje ko kugeza ubu abifuza kugura amatike yo mu byiciro bibiri bisigaye, ni ukuvuga Gold na Silver, bakoresheje ikarita ya ‘BK Arena Prepaid Card’ bashyiriweho igabanyirizwa rya 30%.
Uwifuza kugura itike ya Gold akoresheje iyi karita, arishyura ibihumbi 52.5 Frw aho kuba ibihumbi 75 Frw, naho ugura itike ya Silver yishyure ibihumbi 35 Frw aho kuba ibihumbi 50 Frw.
Boys II Men, ni itsinda rikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryubatse ibigwi bihambaye muri muzika. Bamamaye mu ndirimbo nka ‘End of the road’, ‘I will make love to you’, ‘On bended knee’, ‘A Song for Mama’ n’izindi nyinshi ziri ku mizingo 15 bakoze mu myaka 38 bamaze mu muziki.
Iri tsinda rifite ibihembo bine bya Grammy Awards, birindwi bya Soul Train Music Awards, icumi bya American Music Awards n’ibindi byinshi. Bakigera I Kanombe ku kibuga cy’indege babwiye Inyarwanda ko: ”Twujeje abazaza igitaramo kiza kandi tuzabakumbuza bya bihe. Mugure amatike muzaze muri benshi ntabwo muzabihirwa”.
Iri tsinda ryaboneyeho umwanya wo kuvuga ko rizafata igihe gihagije rikiga amateka y'u Rwanda dore ko ari ubwa mbere bahageze. Ukurikije uburyo urubyiruko rukunda rwo mu Rwanda rutaka ubukene, inzara no kubura akazi biragoye ko bazigondera amatike yo kureba iri tsinda.
Niba tujya tubona ibitaramo bisaba kwishyura 10,000 Frw bigorana kubona ababyitabira nta gushidikanya ko umukunzi w'iri tsinda usabwa kwigomwa 35,000 Frw bizamworohera kandi kwikora ku munwa bisanzwe bimugora. Iki ni igitaramo kizitabirwa n'abantu bakuze, bafite amafaranga menshi kandi babayeho mbere ya za 1991.
Imibare yerekana ko abarenga miliyoni 9 mu Rwanda ari urubyiruko ruri mu nsi y'imyaka 30 kandi rudafite akazi. Imibare yo mu 2022 yakozwe n'ikigo cy'ibarurishamibare mu Rwanda yerekana ko urubyiruko ruri hagati y'imyaka 16 na 30 bafite ubushomeri ku kigero cya 29.7%.
Iri tsinda rirebwa n'abafite amafaranga atubutse
Mu 2012 bashyiriweho inyenyeri i Hollywood Walk of Fame nk'abanyabigwi mu mateka ya muzika. Iyi nyenyeri ishyirirwaho abanditse amateka
Bakiriwe na Mushyoma Joseph 'Boubou' n'inkumi za Kigali Protocal
Mu 1992 baririmbye muri Super Bowl Halftime show
Bamamaye benshi bariho mu Rwanda bataravuka. Indirimbo zabo zakoreshejwe muri filime zitandukanye zakunzwe
Igitaramo kizabera muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023. Bafite indirimbo zikoreshwa cyane mu bihe bya Noheli
Amatike ya 100,000 Frw yarashize. Boyz II Men bafite igihembo cy'ikinyacumi bahawe na Billboard
Bazakumbuza abafana babo bya bihe, bagize uruhare mu guteza imbere R&B
Bageze mu Rwanda bwa mbere. Bafite abafana ku isi hose bakaba bararirimbye muri buri gitaramo gikomeye ku isi
TANGA IGITECYEREZO