Doctall Kingsley ni umunya-Nigeria uzwi ku rwenya rushingiye mu gusetsa abantu bitabiriye ibitaramo cyangwa se agakora amashusho agamije kunezeza abayareba’Skitmaker’.
Doctall Kingsley uri kubarizwa mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cy'urwenya yatumiwemo, ni umunyarwenya ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga aho abakurikiranira hafi iby’urwenya bazi imvugo ye yamamaye igira iti: ”This life has no balance”. Ubu buzima ntabwo bungana.
Doctall Kingsley yasimbutse urupfu
Mu Ukwakira kwa 2022 yatewe n’abajura bitwaje intwaro. Yagiye kuri Instagram ye yifata amashusho asangiza abamukurikira ibyago yahuye nabyo. Yagize ati: ”Mu gicuku cy’ijoro ryakeye amabandi yitwaje intwaro yinjiye iwanjye. Babanje kureba neza inzu yanjye.
Bambwiye ngo mbahe umubare w’ibanga wa banki mbikamo amafaranga. Bahise bayiyoherereza yose, batwara ibintu byose naruhiye mu buzima bwanjye bwose. Icyakora basize imodoka nari mperutse kugura banasiga ikote nakoreshaga mu gutera urwenya.
Njyewe n’umugore wanjye twataye umutwe. Ariko ayo mabandi yambwiye ko bayohereje ngo anyice gusa birinze kumbwira uwabatumye. Njyewe ndi umunyamahoro nta muntu dufitanye ibibazo. Sinzi rero ushaka kunyica.”
Doctall Kingsley Ageze i Kigali yijeje igitaramo kiza
Uyu munyarwenya wageze I Kigali mu ma saa yine n’igice z’ijoro yabwiye InyaRwanda ko abantu bose bakunda urwenya rwe bazataha basetse imbavu zabariye. Yagize ati: ”Mubabwire bagure itike hakiri kare kuko ku Cyumweru muri Camp Kigali utazahaza azaba ahombye byinshi”.
Akigera i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege yakiriwe na Japhet Mazimpaka uri gutegura igitaramo yise’The Upcoming Diaspora’ gitegerejwe kubera muri Camp Kigali.
Yahawe indabo n’abakobwa bo muri Kigali Protocal ndetse yanakiriwe na Muyoboke Alex wahirimbaniye iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda. Uyu munyarwenya yatwawe mu modoka ziriho ibirango bya Savvy Tours And Travel Agency.
Iki gitaramo cyo ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023 itike yo kwinjira ahasanzwe ni 10,000 Frw, ahisumbuye ni 20,000 Frw mu gihe imeza y’abantu 6 iri kugura 200,000 Frw.
Ni igitaramo kizahuriramo abanyarwenya nka Japhet Mazimpaka, MC Tricky, Michael Sengazi, Babo Joe, Joshua Comedian n’umunyarwenya wo muri Nigeria witwa Chibuike Josh Alfred [Josh2Funny] wamamaye muri America’s Got Talent 2023.
Doctall Kingslay yakiriwe n'inkumi zo muri Kigali Protocal na Japhet Mazimpaka
Yageze i Kanombe mu ijoro ryakeye
Doctall Kingslay ageze mu Rwanda bwa mbere
Arakunzwe cyane muri Nigeria
Ajya atera urwenya ku mabuno y'abakobwa
Yijeje gusetsa abaturarwanda bazitabira iki gitaramo
Japhet Mazimpaka, inkumi za Kigali Protocal na Doctall Kingsley wo muri Nigeria
Yatwawe muri Range Rover ya Savvy Tours and Travel Agency
Yakiriwe mu cyubahiro nk'umunyarwenya ufite izina
Manager Muyoboke Alex
Sosiyete iri gutwara abanyarwenya bazasusurutsa abazitabira 'The Upcoming Diaspora'
Japhet Mazimpaka amaze iminsi ategura ibitaramo by'urwenya
TANGA IGITECYEREZO