Umunyamuziki akaba n’umubyinnyi, Nemeye Platini [Platini P] yatangaje ko ubuhanga Linda Montez yagaragaje mu irushanwa ry’umuziki rya The Voice amaze igihe ahatanyemo, ari bwo bwamusunikiye gukorana nawe indirimbo bise “Same as Me”.
Uyu muhanzi ubarizwa muri
Label ya ‘One Percent Entertainment” yatangaje ibi nyuma y’uko ashyize hanze
iyi ndirimbo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023.
Platini yabwiye
InyaRwanda ko mu minsi ishize ubwo yari ku rubuga rwa Youtube areba ibikorwa
binyuranye, yabonye amashusho agaragaza Linda Montez ahatanye mu irushanwa The
Voice, yumva ni umukobwa ufite impano yo guhanga ijisho.
Yavuze ati “Linda ni
umukobwa numvise muri The Voice, numva ni umuhanga ariko byaje kunshimisha
numvise ari umunyarwandakazi ni uko nguko nyine namuhisemo.”
Platini avuga ko uwo
munsi ari bwo yiyemeje gukorana indirimbo na Linda Montez, kandi avuga ko
yarebye mu ndirimbo yari asanzwe afite aba ariyo bakorana. Akomeza ati “Namwumvise
muri The Voice, numva aririmba neza, numva afite ijwi ryiza.”
Uyu muhanzi avuga ko ubwo
yakoraga indirimbo ‘Mbega Byiza’, yatumiye muri studio Linda Montez kugirango
yumve uko imeze, maze amufasha mu majwi bigera n’aho bakorana iyi ndirimbo “Same
as me” basohoye mu ijoro ry’uyu wa Kane.
Platini avuga ko muri iki
gihe nk’umunyamuziki afite byinshi ahugiyemo, birimo nko gutekereza uko yakora
igitaramo cye bwite ndetse na Album ye muri rusange.
Uyu muhanzi anavuga ko
atekereza ku kuba yakora ibitaramo bitandukanye bizenguruka u Rwanda, nyuma y’ibitaramo
aherutse gukorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Ati “Nagize amahirwe yo gukora
ibitaramo hanze, ariko sindabikora mu Rwanda, sindakora album, sindakora
igitaramo cyanjye bwite, ibyo byose ni imishinga, ariko sinavuga umunsi n’isaha,
ni ibintu Imana izamfashamo. Nibigera igihe cyo kubimurikira abantu, nzabibwira
abantu.”
Platini yaherukaga
gusohora indirimbo ‘Icupa’, ‘Ijana ku ijana’, ‘Slay Mama’ n’izindi ziri kuri
Extended Play (EP) ye ya mbere. Ni mu gihe Linda Montez yaherukaga kumvikana mu
ndirimbo ‘Slown Down’ na Uncle Austin, ‘Kure’, ‘Naje’ n’izindi.
Platini yasohoye
amashusho y’indirimbo “Save Me” yakoranye na Linda Montez
Platini yavuze ko The
Voice ariyo yabaye imbarutso yo kuba yarakoranye indirimbo na Linda Montez
Linda Montez amaze igihe
ahatanye mu irushanwa The Voice rigamije gushyigikira impano zo muri Afurika
Linda ari mu bagize
uruhare mu ndirimbo ‘Mbega byiza’ ya Platini
KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIRIMBO “SAME AS ME” YA PLATINI P NA LINDA MONTEZ
TANGA IGITECYEREZO