Umuhanzi Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Producer Element n’umuhanzi Christopher ari bo babaye imvano yo kuba yarakoranye indirimbo “Bana” n’umuhanzi mugenzi we Chriss Eazy.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Kane tariki 26 Ukwakira 2023, ni bwo Shaffy yasohoye iyi ndirimbo ku rubuga rwa
Youtube mu buryo bw’amashusho, ni nyuma y’amashusho yayo y’integuza yari amaze
igihe aca ibintu bitewe n’uko ari indirimbo ibyinitse kandi y’ibyishimo.
Ni indirimbo kandi yari
imaze iminsi itari micye ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Ibaye
indirimbo ya mbere aba bahanzi bombi bakoranye.
Shaffy yabwiye InyaRwanda
ko yanzuye gukorana na Chriss Eazy nyuma y’ibiganiro byamuhuje na Producer
Element na Christopher.
Uyu muhanzi wamamaye mu
ndirimbo zirimo ‘Akabanga’, avuga ko yari amaze igihe akora kuri iyi ndirimbo,
bitewe n’uko itandukanye n’izindi yakoze yumva akeneye undi muntu bahuza kandi
usanzwe ukora umuziki mu buryo bwihariye.
Yavuze ati “Twashatse
gukorana n’undi muntu nawe ufite ibindi bintu akora ariko byihariye. Babona
(Element na Christopher) Chriss Eazy ariwe muntu rero byakundira. Ndamushimira
cyane cyane n’umujyanama we Junior Giti, kuko ni abantu boroheje akazi, ntabwo
bigeze babura, aho nabaga njyewe mbakeneye cyangwa hari igikenewe gukorwa ku
ndirimbo babaga bahari cyane. Ni ikintu cyiza mu ruganda rwacu rw’umuziki.”
Shaffy yavuze ko we na
Chriss Eazzy batafashe igihe kinini cyo kwandika iyi ndirimbo, kuko bagiye mu
nganzo y’ibyishimo. Ati “Nta butumwa twari tugambiriye, ahubwo twari
tugambiriye indirimbo y’ibyishimo (Vibes). Ntabwo twibanze ku butumwa, (ahubwo)
twibanze ku nganzo yanjye iratuyobora, ntabwo twigeze, twandika, twibanze ku
magambo y’ibyishimo n’urukundo.”
Asobanura ‘Bana’
nk’indirimbo y’inganzo yubakiye ku byishimo, kandi ayitezeho kuzafasha benshi
cyane cyane abanyabirori.
Mu banditse b’iyi
ndirimbo hagaragaramo Shaffy, Chriss Eazy, Element, Junior Giti, Dylan Kabaka
ndetse na Christopher.
Amashusho y’iyi ndirimbo
yafashwe na Telephone ya iPhone 14 na iPhone 13 yaba ku gice cya Shaffy ndetse
no ku gice cya Chriss Eazy, hanyuma arahuzwa.
Shaffy yaherukaga
gusohora indirimbo zirimo ‘Icyo wampaye’, ‘Faithful’, ‘Naruguyemo’ n’izindi, ni
mu gihe Chriss Eazy yaherukaga gusohora indirimbo zirimo ‘Inana’, ‘Stop’, ‘Edeni’
n’izindi.
Shaffy yatangaje ko
yakoranye indirimbo na Chriss Eazy biturutse ku nama yahawe na Christopher na
Element
Shaffy ashima ubwitange
na Chriss Eazy na Junior Giti mu ikorwa ry’iyi ndirimbo
Chriss Eazy yakoranye ‘bwa
mbere’ indirimbo na Shaffy nyuma y’imyaka itatu ishize ari mu muziki
KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BANA’ YA SHAFFY NA CHRISS EAZY
TANGA IGITECYEREZO