Chrisy Neat, ni umwe mu ba producer mbarwa b’igitsina-gore babarizwa ku mugabane wa Afurika batinyutse uyu mwuga usanzwe umenyerewemo ab’igitsina-gabo gusa.
Umuhanzi akaba na
Producer Chrisy Neat, ubusanzwe yitwa Kanoheli Christmas Ruth, ni umukobwa
witinyutse akiyemeza gufatanya iyo myuga yombi mu rwego rwo gutinyura abandi
bakobwa bagenzi be. Chrisy Neat wamaze no gushyira hanze indirimbo nshya
yasubiyemo yitwa ‘Urungano’, kuri ubu ni producer muri studio “Ibisumizi” y’umuraperi
ukomeye hano mu Rwanda, Riderman.
Mu kiganiro kihariye
yagiranye na InyaRwanda, Producer Chrisy Neat yatangaje ko yabyirutse yiyumvamo
umuziki kuko yatangiye kuririmba akiri umwana muto ndetse mu 2016 aza gufata icyemezo cyo
kujya kuwiga mu ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo.
Chrisy Neat yavuze ko
kuririmba no gutunganya indirimbo yabitangiye muri 2020 nyuma yo kuva ku Nyundo
muri 2018, atangira atunganya indirimbo ze gusa kuko atari yakabonye aho
akorera, ubundi akazibika ukeneye kuzumva akazimwumvisha.
Imwe mu mbogamizi yauye
nayo ni uko abantu byabagoye kumva ibyo ashaka gukora, kuri we umwaka wa 2020-2021
wari umwaka ugoye kuko cyari igihe cyo kwigaragaza no gusobanura neza icyo
ashoboye.
Yagize ati: “Namaze
igihe gisaga imyaka ibiri ngerageza kumvisha abantu ko n’ibyo mbereka ari
njyewe ubikora, iyo niyo yambereye imbogamizi ikomeye. Iyo nza kuba ndi
umuhungu, ntekereza ko ntari kumara iyo myaka ntarafatisha. Ariko njyewe
namaze igihe nisobanura, nabereka ibyo nakoze bakampakanya kuko ndi umukobwa.”
Nta mvura idahita! Mu mpera za 2021 Chrisy Neat yatangiye kubona abantu bamwumva, hanyuma muri 2022 atangira gukorana na Riderman, ahera ku ndirimbo yitwa ‘Inyegamo ya Nyagasani,’ nyuma akorana na Alpha Rwirangira indirimbo eshanu ziri kuri album ye nshya yitwa ‘Wow,’ harimo niyo aheruka gusohora muri uyu mwaka yise ‘Victorious.’
Producer Chrisy kandi niwe wakoze indirimbo nshya ya Yago yitwa ‘My Love’, mu
gihe ari nawe witunganiriza indirimbo ze zose.
Producer Chrisy Neat yishimira intambwe amaze gutera, kandi agashishikariza na bagenzi be babikunda kandi babishoboye gutangira kubikora
Kuri ubu, yishimira ko
nibura afite ibikorwa bifatika yereka abantu, nubwo n’ubundi hatabura abamuca intege,
bakamusuzugura bumva ko adashoboye bitwaje ko ari igitsina-gore.
Avuga ko impamvu
nyamukuru yamuteye kwiga ibijyanye no gutunganya umuziki, ntakomeze ibyo
kuririmba gusa nubwo nabyo abifitemo impano kandi yari asanzwe anabikora mbere,
ari uko yabonye ko abahanzi b’abanyempano bamaze kuba benshi ku isoko, akumva nta
kintu cy’umwihariko afite sosiyete nyarwanda ikeneye.
Yakomeje avuga ko icyo
gihe yahise atangira kwiga ibijyanye no gutunganya umuziki cyane ko nta mukobwa
yabonaga abikora. Yongeyeho ko atangira kubyiga yumvaga imbogamizi nyinshi
abakobwa bahurira na zo muri studio, ariko ntibyamuciye intege ahubwo yakomeje
kubyiga afite intego yo kuzabikora nk’umwuga.
Yavuze ko kuba akora
uyu mwuga ukunze gukorwa n’ab’igitsina-gabo, yizeye ko hari benshi mu b’igitsina-gore
bizagenda bitinyura mu Rwanda hakaboneka abagore n’abakobwa benshi batunganya
imiziki.
Chrisy Neat afite indirimbo
ze bwite zirimo "Ikibondo" na "Ndakwihaye", mu gihe kandi akunze gusubiramo indirimbo
gakondo zirimo, "Urukundo" na "Urungano" zahimbwe na Rugamba Cyprien, n’izindi.
Kuri ubu, Producer Chrisy Neat ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa. Abajijwe niba yabashyigikira baramutse
bakuze bakifuza gukora umwuga nk’uyu, yasubije ko babikunda kandi babishoboye yabashyigikira.
Ati: “Umwana wanjye abaye abikunda anabishoboye nabimushyigikiramo cyane. Kuko hari igihe umuntu akunda ikintu ariko atagishoboye cyangwa se akaba agishoboye ariko atagikunda.
Abaye
abikunda namureka akabigerageza, ariko nabona atabishoboye nkamufasha kubona
ikindi akunda ariko agishoboye. Abifitemo impano, namureka akabikora ahubwo
nkanamushyigikira cyane.”
Avuga ko nubwo byari bigoye, yeretse abantu ko abishoboye nubwo urugendo rutararangira cyane ko ari we mugore ukora uyu mwuga wenyine mu Rwanda
Chris Neat yasoje agira inama abakobwa n’abagore bifuza kwinjira muri uyu mwuga, avuga ko ababikunda byaba byiza bababje gushaka ubushobozi bagashaka ibikoresho by’ibanze kandi bakaba bafite ubumenyi ku muziki. Indi nama yabagiriye ni ukumva ko nabo bashoboye bakishakamo imbaraga kuko abiteguye kubaca intege baba ari benshi.
Yongeyeho ko n’ubwo babaca intege gutem bakwiye gukomeza kwita kucyo bifuza kugeraho, kandi bagakora bashyizeho umwete kuko ari gutunganya umuziki (Music production) ari umwuga utarangwamo ubunebwe.
Yababwiye kandi ko bakwiye guhaguruka bagatangira ubu, bakiga gukoresha igihe neza kandi bakitegura guhangana n’ibica ntege bazahura nabyo.
Reba hano indirimbo nshya 'Urungano' ya Chrisy Neat yanitunganirije
TANGA IGITECYEREZO