RFL
Kigali

Johnny Drille ababajwe n'abatubaha Rema

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:27/10/2023 5:04
0


Johnny Drille yatangaje ko abantu badaha agaciro ibikorwa bya Rema kandi ari umuntu wakoze ibintu bitigeze bikorwa n'undi muhanzi wo muri Afurika.



Umuhanzi Johnny Drille ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko ababazwa n'abantu badaha agaciro gahagije Rema ugereranyije n'ibikorwa by'indashyikirwa uyu muhanzi ukiri muto amaze kugeraho mu muziki.

Mu kiganiro Johnny Drille ukunzwe cyane n'abiganjemo igitsina gore yagiranye na Radiyo Beat 99.9 FM, yagaragaje ko ibikorwa bya Rema bidahabwa agaciro kabyo nk'umuntu urimo ukora ibitangaza.

Mu magambo ye ati "Ntabwo ari ibintu byo kujyaho impaka, kuko Rema ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, ku buryo buri wese aho ari yagakwiye kuba ahumeka izina rye. Ku myake ye amaze gukora ibintu bihambaye cyane. Si ntekereza ko ahabwa icyubahiro akwiye."

Yunzemo ati "Muri Afurika yose ndetse no mu isi yose, ni we ufite indirimbo yakoze amateka (Calm down) akomeye. Iyi ndirimbo yamaze umwaka wose mu ndirimbo 10 zikunzwe kuri Billboard ndetse iba n'indirimbo ya mbere yo muri Afurika ibikoze, kandi yaracuruje mu isi hose."

Johnny Drille asanzwe akorera umuziki we mu nzu imwe itunganya umuziki na Rema ya Mavin Records. N'ubwo basanzwe bakorana, Johnny Drille we akomeje gusabira icyubahiro Rema wakoze ibitangaza byinshi.


Johnny Drille asanzwe akorera umuziki we muri Mavin Records ya Don Jazz


Johnny Drille asanzwe akorera umuziki we muri Mavin Records isanzwe ikoreramo Rema


Johnny Drille yatangaje ko Rema adahabwa agaciro akwiye

Rema ni umwe mu bahanzi barimo batanga icyizere mu muziki w'ejo hazaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND