Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yatangaje ko agiye gukora igitaramo cye bwite yise “Rumata wa Musomandera” yatuye umubyeyi we ‘Musomandera’.
Ku mugoroba wo kuri uyu
wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2023, ni bwo uyu muhanzi yatangaje ko ku wa 26
Ukuboza 2023 azataramira mu Intare Conference Arena mu rwego rwo kwizihiza
Umuco Nyarwanda ataramana n’abafana be n’abakunzi b’umuziki.
Uyu muhanzi agiye gukora
iki gitaramo nyuma yo gushyira ku isoko Album ye yakunzwe cyane yise
‘Musomandera’, iriho indirimbo zakunzwe cyane nka ‘Amaliza’, ‘Cunda’, ‘Gaju’,
‘Nyambo’ n’izindi.
Yabwiye InyaRwanda ko iki
gitaramo yacyise ‘Rumata wa Musomandera’ mu rwego rwo gushimira umubyeyi we
byihariye wamutoje inzira y’ubutore.
Ati “Ndi Rumata wa
Musomandera, kandi Rumata aracyari muto, Musomandera arakuze. Ubwo rero azaba
ari igitaramo kiririmbira, gihuza urungano rw’abatubyaye n’abo tungana ubu
ngubu, niyo mpamvu nacyise ‘Rumata wa Musomandera’.”
Rumata anavuga ko iki
gitaramo yagihaye iriya nyito biturutse ku kuba kuri album ye hariho indirimbo
yise ‘Rumata’ ikoze mu buryo bwa gakondo.
Hejuru y’ibi anabihuza no
kuba Album ye ‘Musomandera’ yarayikoze mu buryo bwa gakondo gusa. Ati “Ubwo
urumva rero nzabihuza uko ari bibiri. Nzabataramira iby’umuco Nyarwanda
bitavangiye n’ibivanze by’iterambere. Ni ibyo nteganya gukora. Ni Rumata
uzabataramira rivuye inyuma, igitaramo rwose rwanjye.”
Ubwo yashyiraga hanze
Album ye ‘Musomandera’, Ruti yumvikanishije uburyo yatoye umuco w’intore,
ndetse anabigaragaza ku mbuga nkoranyamba ze.
Yifashishije ifoto ye
imugaragaza ari mu ngamba nk’intore yavuze ikivugo cye, agira ati “Ndi ruti mu
ngeri baririmba rwamwaga mu ngabo iyogeye ingabo y’Inkotanyi umukogoto wa marere
ngira ingoga sintinda ngira imbaraga simbashwa.”
Ruti ni umusore w’urubavu
ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye
urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group
n'itoreri Ibihame anywana n’umuco kuva ubwo.
Ijwi ry’uyu musore
ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore ndetse na King
Bayo witabye Imana.
Ni indirimbo nawe avuga
ko yamwaguriye amarembo y’umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo
musore ni nde w’ijwi ryiza!
Muri Gashyantare 2019
yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘La vie est belle’ yasubiyemo y’umuhanzi
w’umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi
rw’Igifaransa n’Igiswahili.
Uyu musore avuga ko
gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu
Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n’ibindi.
Urugendo rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.
Ruti Joël yatangaje ko ku
wa 26 Ukuboza 2023 azakora igitaramo cye cyihariye kizahuza urungano
Ruti yavuze ko iki
gitaramo yagituye umubyeyi we mu rwego rwo kuguza urungano rw’abakiri bato n’abakuze
TANGA IGITECYEREZO