Umuhanzi Dieuson Octave w'imyaka 26 uzwi ku mazina ya Kodak Black yatangaje ko yifuza kuzaha miliyoni y'amadorali uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump ku bwo kuba yaramubabariye akamukuriraho igifungo.
Kodak na gereza washaka washyiramo bihwanye kuko uyu muraperi w'imyaka 26 amaze gufungwa inshuro zirengeje imyaka ye. Iyi myitwarire mibi akaba yarayikomoye ku buzima bubi yavukiyemo dore ko ababyeyi be bari abimukira muri Amerika.
Bwa mbere Kodak afungwa, hari mu mwaka wa 2015 afungwa afite imyaka 18 ashinjwa gukora ihohotera, kunywa urumogi, gutwara imodoka nta byagombwa afite ndetse n'ubujura. Icyo gihe hari mu kwezi kwa cumi ariko arekurwa nyuma y'igihe gito cyane.
Mu kuboza mu mwaka wa 2015 n'ubundi, Kodak yongeye gufungwa azira kunywa urumogi ndetse no kurukwikwiza kandi rutemewe. Icyo gihe yafungiwe St. Lucie kubwo gufatanywa urumogi yari aguze 2,000 Rwf.
Muri Gashyantare 2016, Kodak yongeye gufungwa azira gufata ku ngufu umukobwa ukomoka South Carolina wamushinje ko yamukubise, akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ubwo mu mezi atanu yari amaze gufungwa inshuro 3.
Mu kwezi kwa Mata 2016, Kodak yongeye gufungwa azira ibyaha byo gutunga imbunda mu buryo butemewe n'amategeko. Nyuma yo gufungurwa, yongeye gutabwa muri yombi mu kwezi kwa Gicurasi ubwo yari ahitwa Broward azira gukoresha impapuro mpimbano.
Mu kwezi kwa munani Kodak yakatiwe gufungwa umwaka ndetse n'imyaka 5 yo gukora imirimo ibyarira igihugu akamaro ariko mu kwezi kwa Nzeri basanga iminsi yari amaze muri gereza ihagije baramurekura. Icyo gihe yavuye muri gereza ku wa 28 ugushyingo 2016 kugira ngo ajye gukurikiranwa ku cyaha cy'ihohotera muri Carolina.
Nyuma y'ukwezi kumwe akurikiranweho icyaha cy'ihohotera yaje kurekurwa nyuma y'uko yahaye 100,000 $ uwamureze ko yamuhohoteye. Gusa mu kwezzi kwa Gashyantare 2017 yongeye gutabwa muri yombi kubwo kwangiza inzu yari acumbitsemo.
N'ubundi ntabwo Kodak yigeze ahinduka yakomeje kujya afungwa buri munsi kugeza ubwo yafunzwe mu mwaka wa 2019 azira gukoresha imbunda mu buryo bunyuranyije n'itegeko ubwo yari agiye kuririmba muri the hip-hop music festival Rolling Loud. Icyo gihe Kodak yakatiwe gufungwa imyaka 3 n'amezi 10 muri gereza.
Mu mwaka wa 2021 nibwo Kodak yaje gufungurwa ahawe imbabazi n'uwahoze ari perezida wa Amerika, Donald Trump. N'ubwo icyo gihe yahawe imbabazi, yakomeje kujya afungwa amanywa na n'ijoro.
Ubwo yari mu kiganiro Drink Champs, Kodak yavuze ko yaha miliyoni y'amadorali Donald Trump aramutse abaye abishaka nk'ikimenyetso cyo kumwitura ineza yamugiriye akamukura muri gereza.
Bitari ibyo kandi, Kodak ni umwe mu bahanzi bagaragaza cyane ukuntu bakunda Donald Trump ndetse bagahora bamurwanira ishyaka.
Umuraperi Kodak akunze gufungwa cyane

Kodak Black yatangaje ko Donald Trump aramutse akeneye miliyoni y'amadorali yayamuha ku bwo ineza yamugiriye