Kigali

Umukobwa wa Pastor Julienne yinjiye mu muziki acyezwa na Steve Nsengiyumva wavumbuye impano ye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/10/2023 16:50
1


Umuziki wa Gospel mu Rwanda wungutse abaramyi babiri b'agatangaza ari bo Steve Nsengiyumva washyize hanze indirimbo ye ya mbere yakoranye n'umukobwa wa Pastor Julienne Kabanda na Pastor Stanley Kabanda bafatanya kuyobora Itorero Jubilee Revival Assembly.



Steve Nsengiyumva winjije mu muziki Favour Kabanda, ni umunyarwanda wavutse ubwa kabiri akaba asengera muri Jubilee Revival Assembly i Kanombe aho akoramo umurimo wo kuyobora iteraniro muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Praise and Worship). 

Abashumba be ni Pastor Kabanda Stanley washinze Jubilee Revival Assembly na Pastor Julienne Kabanda Kabirigi washinze ndetse uyobora Grace Room Ministry imaze kuba ubukombe. Ni umusore utuye muri Kicukiro-Kigali. Yitwa Steve ariko hari n'abamwita Etienne.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Steve wamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere "Ndagushima" Ft Favour Kabanda, yavuze ko yari asanzwe mu muziki ariko ubu ni bwo yumvise ko ari cyo gihe cyo "gutangira gushyira hanze indirimbo zose Imana yampaye".

Uyu musore arangamiye kubona abantu bahemburwa n'indirimbo ze nk'uko abyivugira ati "Indoto ni ukubona hari abantu ubuzima bwabo bwahindutse kubera indirimbo zanjye, bamwe bagakizwa, abandi bagahamya ko hari impinduka nziza zababayeho kubera indirimbo zanjye".

Uyu muramyi wakiranywe yombi mu muziki amazemo amasaha macye nk'umuhanzi wigenga, avuga ko mu myaka 5 iri imbere, yifuza ko "umuziki wanjye uzaba uri ku rwego rw'isi, buri muntu ku rwego rwe ashobora kuryoherwa nawo. Ikindi nibura ukagera ku bantu nibura b'imico itandukanye yo ku isi".

Steve w'impano ikwiriye gushyigikirwa, avuga ko indirimbo ye ya mbere "Ndagushima" yaje ari mu bihe byo gusenga abaza Imana impamvu ibyo yamubwiye (amasezerano) bidasohora, kwa kundi uba usengera ibintu ariko ibyo usaba ntabe ari byo ubona.

Ati "Ndi muri uwo mwanya numva mu mutima ijwi rimbwira ngo naragukunze naguhaye ibiruta ibindi ari byo Kristo aragupfira, amaraso ye akozaho ibyaha, ufite byose. Ako kanya amagambo yahise amanuka mu mutima mpita mfata guitar ntangira kuririmba ibiza mu mutima".

Avuga ko yahise afata ikaramu arabyandika. Ati "Nyuma ndabyandika, buri uko ndirimbye iyi ndirimbo nkumva ubuzima bwanjye buri guhinduka, ibyo nasengeraga bita agaciro, nsigara ndi gusenga isengesho ryo gushimira Imana kuko iyaduhaye Kristo yamuduhanye n'ibindi byose". 

Uyu muramyi wo guhangwa amaso bitewe n'ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo zisingiza Imana, akomeza avuga ko nyuma yo kuganirizwa n'Imana yahise ahindura isengesho. Ati "Niyo mpamvu nyikunda kuko nahinduriwe isengesho mpitamo gushima aho gutitiriza Imana nyisaba ibindi". 

Yikije ku butumwa burimo, ati "Ubutumwa ni Yohana 3:16 Imana yaradukunze itanga igitambo (umwana wayo). Dukwiye kuyishimira ibyo nubwo twaba dufite ibindi twifuza biduhangayikishije mu buzima dusaba Imana urukundo rw'Imana rukarusha uburemere ibyifuzo byacu tugashima".

Uko Steve yavumbuye impano yihishe muri Favour Kabanda!


Steve yabwiye inyaRwanda inzira byanyuzemo kugira ngo akorane indirimbo n'umukobwa wo mu batambyi, umwana wa kabiri wa Pastor Julienne Kabanda na Pastor Stanley Kabanda. Yanavuze impamvu Favour ari we wabaye amahitamo ye bagakorana indirimbo ye ya mbere "Ndagushima".

Ati "Well hari abaririmbyi benshi kandi beza ndetse tuziranye, gusa nayikoranye na Favour kubera ko niyumvisemo kuyikorana n'undi muntu, nkibitekereza umuntu wahise unzamo ni Favour. Ntabwo nabitekerejeho kabiri, nahise numva ko ariwe nakorana nawe".

Yavuze ko indi mpamvu yahisemo Favour "ni umuririmbyi mwiza nzi igihe kitari gito, ufite agakiza nyako kandi ufite character nziza. Ibyo byombi byanyeretse ko ari right choice (amahitamo meza). Nyuma yo kuganira n'abashumba banjye, nkabagezaho umushinga wose bakawuha umugisha, nakurikijeho Favour, nawe mugezaho umushinga arawishimira, duhita dutangira".

Mu ndirimbo "Ndagushima" y'iminota 7 n'amasegonda 34, Steve na Favour bagaragaje ko ari abahanga bidashidikanwaho ndetse baramutse bakomeje umuziki nta kabuza bazagera kure. Favour ukomora inganzo ku mubyeyi we Pastor Julienne Kabanda usanzwe nawe ari umuhanzikazi, yumvikana mu ijwi riryoheye amatwi, bigashimangira ejo he heza mu muziki.

Steve na Favour bahanika amajwi bagira bati "Yesu, nshuti intekereza, wowe Mwami uhora unyitaho, umpora hafi,...Uri Imana itajya ihemuka. Ndagushima. Urukundo ni rwo rwatumye umpfira, amaraso yawe anyozaho ibyaha. Ndagushima Data, ndagushima Yesu, ndagushima Mwuka". Amajwi y'iyi ndirimbo yishimiwe cyane, yakozwe na Boris naho amashusho afatwa na Musinga.


Favour Kabanda ateye ikirenge mu cy'umubyeyi we yinjira mu muziki ndetse yakiranwa impundu


Ababyeyi ba Favour Kabanda bakaba n'ababyeyi ba Steve mu buryo bw'Umwuka


Steve na Favour bahuje imbaraga bakorana indirimbo "Ndagushima" yasohokanye n'amashusho yayo

REBA INDIRIMBO "NDAGUSHIMA" YA STEVE FT FAVOUR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Halelujahhhhhhh . it's really amazing to see how the youth are uplifted in serving the Lord . Praise to the name of Jesus9 months ago
    It's amazing



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND