Mu Rwanda, usanga hakigaragara umubare w’abantu benshi batekereza ko umwana uhisemo kujya kwiga ibijyanye no guteka, gusasa, n’ibindi bijyanye n’amahoteli n’ubukererarugendo, aba yishe ejo he hazaza ndetse agiye gupfusha amafaranga y’ishuri ubusa.
Mu rwego rwo guhindura
imyumvire idahwise bamwe mu banyarwanda bagifite ku mwuga w’ubutetsi,
InyaRwanda yaganiriye na bamwe mu banyeshuri biga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo
muri kaminuza ya East African University, abasoje kubyiga babikora nk’umwuga wa
buri munsi, ndetse n’umuyobozi mukuru w’iyi Kaminuza.
Muhoza Christine Binta ni umunyeshuri wiga mu mwaka mbere ibijyanye n’ubutetsi bw’umwuga, kandi unafite inzozi zo kuzaba umutetsi mwiza. Mu kiganiro na InyaRwanda, Binta yasobanuye ko impamvu nyamukuru yahisemo kwiga ibyo guteka aruko ikintu cya mbere cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu ari ukurya kandi akarya neza kugira ngo abeho neza.
Yongeraho ko nk’uko ashoboye kwiyitaho akarya neza, yumva ko akwiye no
kugira uruhare mu gutuma n’abandi barya neza kandi bakabaho neza.
Binta yavuze ko nubwo
kuri we uyu mwuga ari ingenzi cyane, hari benshi bakiwufata nk’umwuga udafite
agaciro, ndetse banamuca integer bamwubwira ko ntacyo bizamumarira.
Ati: “Hari benshi bajya
bansha intege bambwira ko nta gaciro bifite, nta kintu bizamarira, nta
mafaranga nzakuramo, n’ibindi byinshi. Kandi niba hari abantu bahembwa neza
muri iki gihugu, ni aba chef ntabwo ndayakoraho ariko nta cyambuza kugira
icyizere.”
Yasoje agira inama
bagenzi be gukora icyo bakunda kandi bakagikorana umutima wabo wose. Abasaba kutumva
ababaca intege, ahubwo bakarushaho kwita kubyo bifuza kugeraho. Yasabye abagifite
imyumvire mibi ko yahinduka, asobanura ko ‘muri ubu buzima ntacyo umuntu atiga.
Ikintu cyose iyo ukiyumvamo, iyo ukize biba byiza kurushaho.’
Ngabo Augustin, nawe
wiga guteka muri East African University Rwanda, yavuze ko ahura n’abamuca intege
kimwe n’abamutera imbaraga. Ariko yongeraho ko nubwo hari abatumva impamvu
umuntu ahitamo kwiga ubutetsi, umuntu wese abaho neza mu gihe gusa yariye
ibiryo biteguye neza kandi birimo intungamubiri zose umubiri ukenera. Avuga ko
iyo wabyize uba ubisobanukiwe neza, uzi ibifitiye akamaro umubiri w’umuntu
kandi ukamenya kubisimburanya.
Avuga ko
abakunze kumuca intege bamubwira ko nta mugabo uteka, guteka byagenewe abagore.
Aboneraho no gusaba abafite imyumvire nk’iyi kuyihindura kuko hagezweho igihe
cy’uburinganire, aho uwo ariwe wese yateka kandi agateka neza.
Yavuze ko umuntu
uteka kinyamwuga aba atandukanye n’umutetsi usanzwe, kuko ubikora kinyamwuga
wanabyigiye aba azi ibijyanye n’intungamubiri, mu gihe ubifitemo ubumenyi buke
usanga ahora mu ndyo imwe.
Gatesi Francoise nawe
wiga ubutetsi, yavuze ko abyiga abikunze kandi yizeye ko ko nagera no hanze y’ishuri
azabasha kwihangira umurimo. Gatesi yatangaje ko benshi bamuca intege bumva ko
ntacyo bizamumarira kandi mu by’ukuri ari umwuga w’ingenzi uzanamufasha nk’umukobwa
igihe azaba yashinze urugo rwe.
Yongeyeho ko ababyeyi benshi
bangira abana babo kwiga ibijyaanye n’amahoteli kubera impungenge baba bafite,
batekereza ko bagiye kuhangirikira bitewe na serivisi bitanga ziba zirimo
kwakira abantu, kubasasira n’ibindi. Nubwo izo mpungenge zitabura, ariko Gatesi
yasabye abantu bose gufata uyu mwuga nk’indi yose kuko nawo ubeshaho abawukora
neza.
Sindayigaya Ramadhan
uzwi nka Chef Rama ku bw’umwuga akora w’ubutetsi, ni umuyobozi ushinzwe
kwandika ndetse no gushyira hamwe abatetsi b’umwuga mu Muryango w’Abatetsi mu
Rwanda (RCA).
Avuga ku kijyanye n’imyumvire ikwiye guhinduka yagize ati: “Umwuga w’ubutetsi uri mu myuga hano muri iki gihugu uhemba neza, kandi unubashywe kuko mu bushakashatsi maze gukora, abantu bashobora kuba bafite imishahara iri hejuru ugereranije aba chef bari mu bantu bahembwa neza.
Uyu ni umwuga umuntu akora kubera ko awufitemo impano kandi
awukunze, kuri njye umwuga ni uguteka ibindi mbifata nk’amahirwe. Nta guteka,
nta buzima!”
Prof. Callixte Kabera,
umuyobozi wa East African University Rwanda yavuze ko imwe mu mpamvu iri gutuma
ubukerarugendo bukomeje gutera imbere mu Rwanda, ari uko imitekere na serivisi
zo mu mahoteli zikomeje kunozwa. Yongeyeho ko umunsi w’abatetsi b’umwuga
uherutse kwizihizwa bwa mbere mu Rwanda, wizihijwe mu rwego rwo guha agaciro
umwuga n’abawukora.
Ati: “Ikintu bantu
bataramenya nuko umwuga wo guteka ari umwuga mwiza uhemba neza, ndetse ku isi
ni uw’agaciro gakomeye cyane. Uyu mwuga iyo uwukoze neza, biragaragara ko
ushobora kugutunga wowe n’umuryango wawe, kandi ugateza imbere n’igihugu. No muri
aba ba chef ubona aha ntibigutangaze ko harimo abahembwa hjuru ya miliyoni
eshanu.”
Uyu muyobozi yasoje avuga ko hakenewe abatetsi benshi b’umwuga (Chefs) mu rwego rwo guhangana n’ikibazo gikunze kugarukwaho cy’isuku nke mu mahoteli ndetse n’amaresitora.
Ni mu gihe
mu Rwanda, habarurwa aba batetsi b’umwuga basaga 450 biyandikishije mu muryango
wabo wa Rwanda Chefs Alliance (RCA), nubwo hakigaragara umubare munini w’abatariyandikisha.
Abiga guteka bahangayikishijwe n'imyumvire mibi abanyarwanda bagifite ku mwuga wabo
Mu Rwanda, hakenewe abatetsi benshi b'umwuga mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi ndetse n'isuku nke ivugwa mu mahoteli n'amaresitora
TANGA IGITECYEREZO