Pasiteri yanze kwitabira ivugabutumwa kubera umukino wa Rayon Sports

Imikino - 25/10/2023 10:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Pasiteri yanze kwitabira ivugabutumwa kubera umukino wa Rayon Sports

Umukino wa Rayon Sports izakirwamo na APR FC ugiye gutuma umupasiteri asiba igiterane ku mugaragaro.

Kuri iki cyumweru tariki 29 Ukwakira, APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona. Uyu mukino wa mbere mu Rwanda ukomeye, uzabera kuri sitade ya Pele Stadium kuva ku isaha ya saa 15:00 PM.

Kuri iyo tariki kandi i Kigali hazaba hari igiteramo cyateguwe n'umuhanzikazi Mwiza Zawadi afatangiye na Danny Mutabazi ndetse na Gisubizo Ministries. Iki gitaramo cyiswe 'Imirimo Yawe Live Concert', kizabera kuri Bethesda Holy Church hafi y'agakinjiro ka Gisozi.

Ubwo uyu mupasiteri twise P.O yatumirwaga muri iki gitaramo cy'ivugabutumwa, yavuze ko ataboneka kuko hazaba hari umukino wa APR FC na Rayon Sports. Yagize ati: "Rayon Sports izaba iri gukina nari kuzaza." Yanavuze ko yamaze kugura itike y'ibihumbi 10 Frw.

Icyateye uyu mupasiteri kwikangamo ni uko umukino w'ikipe ya Rayon Sports yihebeye uzabera ku isaha imwe n'iki gitaramo cy'ivugabutumwa, kuko haba mu rusengero no kuri sitade ya Pele, bazahuha mu ifirimbi ku isaha ya saa 15:00 PM.

Mwiza Zawadi ufite igitaramo kuri iki cyumweru, ari mu bahanzi bahagaze neza muri Gospel mu Rwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo "Imirimo yawe". Ni umunyempano wo guhangwa amaso, kandi yize ku Nyundo. Impano ye idashidikanwaho yatumye yiyambazwa mu birori byo Kwiza Izina byabaye tariki 1 Nzeri 2023.

Rayon Sports imaze iminsi ishimisha abafana bayo iyo yahuye na APR FC, kuko imikino 2 iheruka bayitsinze 

APR FC na Rayon Sports, niwo mukino ukundwa n'abantu benshi kuko ingeri zitandukanye ziba zabukereye 

Igitaramo cy'ivugabutumwa nacyo kizaba cyabucyereye ku Gisozi

REBA INDIRIMBO "IMIRIMO" YA MWIZA ZAWADI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...