Umukino wa Rayon Sports izakirwamo na APR FC ugiye gutuma umupasiteri asiba igiterane ku mugaragaro.
Kuri
iki cyumweru tariki 29 Ukwakira, APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 9 wa
shampiyona. Uyu mukino wa mbere mu Rwanda ukomeye, uzabera kuri sitade ya Pele
Stadium kuva ku isaha ya saa 15:00 PM.
Kuri
iyo tariki kandi i Kigali hazaba hari igiteramo cyateguwe n'umuhanzikazi Mwiza
Zawadi afatangiye na Danny Mutabazi ndetse na Gisubizo Ministries. Iki
gitaramo cyiswe 'Imirimo Yawe Live Concert', kizabera kuri Bethesda Holy Church hafi y'agakinjiro ka
Gisozi.
Ubwo
uyu mupasiteri twise P.O yatumirwaga muri iki gitaramo cy'ivugabutumwa,
yavuze ko ataboneka kuko hazaba hari umukino wa APR FC na Rayon Sports. Yagize ati: "Rayon Sports izaba iri gukina nari kuzaza." Yanavuze ko yamaze kugura itike y'ibihumbi 10 Frw.
Icyateye
uyu mupasiteri kwikangamo ni uko umukino w'ikipe ya Rayon Sports yihebeye
uzabera ku isaha imwe n'iki gitaramo cy'ivugabutumwa, kuko haba mu rusengero no
kuri sitade ya Pele, bazahuha mu ifirimbi ku isaha ya saa 15:00 PM.
Rayon Sports imaze iminsi ishimisha abafana bayo iyo yahuye na APR FC, kuko imikino 2 iheruka bayitsinze
APR FC na Rayon Sports, niwo mukino ukundwa n'abantu benshi kuko ingeri zitandukanye ziba zabukereye
Igitaramo cy'ivugabutumwa nacyo kizaba cyabucyereye ku Gisozi
TANGA IGITECYEREZO