RFL
Kigali

Addax Sports Club ya Juvenal yasinyishije umutoza wakiniye Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/10/2023 8:37
3


Addax Sports Club yahoze ari Rugende FC yamaze gusinyisha Bokota Kamana Labama nk'umutoza wungirije w'iyi kipe.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira ni bwo Bokota wahoze ari rutahizamu w'ikipe y'igihugu "Amavubi" yagaragaye akoresha imyitozo ikipe Addax Sports Club, nayo amasezerano yo kuyigura akaba yari ageze kure.

Mu buryo bwo kongerera imbaraga 'Staff' y'iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal yahisemo gusinyisha Bokota Kamana Labama nk'umwe mu bakinnyi bazi umupira w'amaguru mu Rwanda, ndetse akaba umwe mu bakinnyi bakoze amateka ubwo yageraga muri shampiyona y'u Rwanda.

Bokota Kamana Labama bivugwa ko yavutse mu 1985, yakiniye amakipe arimo Rayon Sports yakiniye bwa mbere ubwo yazaga mu Rwanda, ahava yerekeza muri APR FC, akaba yarakiniye andi makipe arimo Kiyovu Sports, As Muhanga, ndetse na Musanze FC.

Bokota Kamana Labama kandi yakiniye Amavubi kuva mu 2008 ubwo yari amaze kugaragara muri Rayon Sports, ayakinira imikino isaga 33. Bokota Kamana Labama azaba yungirije umutoza Ndemeye Jean Lous bakunze kwita Fils, wari usanzwe atoza Rugende FC akaba yari akiyifitiye amasezerano.

Bokota Kamana ubwo yakiniraga Musanze FC

Bokota Kamana yakiniye n'ikipe ya URA FC yo muri Uganda

Mvukiyehe Juvenal kuri uyu wa Kabiri ni bwo yaguze iyahoze ari Rugende FC, ubu yitwa Addax Sports Club

Ikirangantego cya Addax Sports Club






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bucyana jean martin 10 months ago
    Ubundi abakire nka Juvenal nibo dukeneye mugihugu cyacu muburyo bwo guteza imbere umupira
  • Kalisa kabayiza Emmanuel 10 months ago
    Nyakubahwa Nvukiyehe Juvenal, wakozecyane kudacika intege ahubwo ugahitamo gukomeza ibikorea bya sport ugura iyawe kipe, ni igikorwa cy'inyamibwa, icyampa bikazaguhira ukagukana kimwe mubikombe bikinirwaurwanda, ikindi barutahizamu babuze rwose bokota kamana Labama agufashe kubacura babanyarwanda hanyuma bibaye byiza watwereka ko bishobika gukora business mumupira nkuko iburayi babikora cg muri Tanzaniya. Imana igushyigikire njye nkurinyuma.
  • Niyibizi10 months ago
    Yuvenal nzamugwa inyuma nadukize agasuzuguro ka ...... nafanaga kiyovu gusa yuvenari yatwaye urwo nakundaga kiyovu.dukeneye jez





Inyarwanda BACKGROUND