Indirimbo ‘Nina Siri’ y’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yaje ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zikunzwe mu gihugu cya Kenya ivuye ku mwanya wa Gatatu yari imazeho igihe.
Iyi ndirimbo kuva
yasohoka yacengeye cyane mu mitima ya benshi, cyane cyane abakoresha ururimi rw’Igiswahili.
Umubare w’insengero n’Abakristu bayisubiramo ugenda wiyongera umunsi ku munsi,
ari na ko benshi bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.
‘Nina Sir’ yakuye ku
mwanya wa mbere indirimbo ‘Enjoy’ ya Diamond na Jux yari imaze igihe iri kuri
uyu mwanya. ‘Enjoy’ yahise ijya ku mwanya wa kabiri.
Ku mwanya wa Gatatu
hariho indirimbo 'Nimependa' ya Guardian Angel na Deus Derick na Sammy G, ni mu
gihe 'Honey' ya Zuchu yaje ku mwanya wa Gatatu ikurikirwa na 'Majina Yote
Mazuri' ya Hymmnos 2.
Israel wavukiye i Mulenge
muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yumvikanisha ko yahamagawe
n’Imana kuyibera icyambu yifashisha igera ku bwoko bwayo, kandi akayikorera
binyuze mu bihangano n’ivugabutumwa ryagutse.
Ni umwe mu bahanzi
b’indirimbo zihimbaza Imana, kandi ufite igikundiro cyihariye. ‘Channel’ ye ya
Youtube yafunguye ku wa 16 Gashyantare 2012, iriho ibihangano 62 bimaze kurebwa
cyangwa se kumvwa n’abantu barenga Miliyoni 93.
Israel Mbonyi aherutse
kubwira InyaRwanda ko akora indirimbo ‘Nina Siri’ yari afite gushidikanya muri
we yiyumvisha ko itazakundwa cyane, ahanini biturutse ku kuba yarakunze
kuririmba cyane mu rurimi rw’ikinyarwanda.
Uyu muhanzi yavuze ko
kuva yasohora iyi ndirimbo yabonye ubutumwa bw’abantu benshi bashimye uburyo yayikozemo
n’ubutumwa bukubiyemo.
Yumvwa cyane n’abantu
bakoresha ururimi rw’Igiswahili. Ati “… Byatumye ntekereza uburyo nashyira
imbaraga mu bihangano biri mu giswahili, urabona ko yakunzwe mu gihe gito kandi
abantu bakomeje kuyumva cyane.”
Imyaka itanu irashize u Rwanda rwemeje Igiswahili nk’ururimi rwa Kane mu zemewe zikoreshwa. Igiswahili ni rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku Isi aho abarenga Miliyoni 200 barukoresha.
Ibarura rusange
ry’abaturage ryatangajwe muri Gashyantare 2023 ryerekanye ko Igiswahili mu
Rwanda kivugwa n’abagera kuri 2,97%.
Indirimbo ‘Nina Siri’ iri
kuri Album Israel Mbonyi aherutse gushyira hanze yise ‘Nk’Umusirikare’ yakoreye
mu Intare Conference Arena.
Uyu muhanzi ari kwitegura
gukora igitaramo cye bwite ku wa 25 Ukuboza 2023. Ubwo yari mu gitaramo cya
Shalom Choir cyabereye muri BK Arena, Israel Mbonyi yabwiye abakristo bacyitabiriye
kuzabana nawe muri iki gitaramo.
Ati “Nanjye ndabatumiye
mu gitaramo dufite kuri Noheli muri uyu mwaka hano muri BK Arena, ntimuzabure.
Imana ibahe umugisha, niteguye kuzababona mwese.”
Agiye gukora iki gitaramo
nyuma y’uko tariki 25 Ukuboza 2022 aciye agahigo, aba umuhanzi wa mbere wo mu
Rwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena.
Icyo gihe ari mu
gitaramo, uyu muhanzi yagaragaje ko atabona amagambo asobanura uburyo yiyumva
nyuma y’uko abakunzi be bamushyigikiye by’ikirenga.
Yabaze inkuru y’uburyo yakuriye mu murango ukikijwe umutoza kumenya Imana. Ati “Navukiye mu muryango ukijijwe bantoza kumenya Imana, umunsi umwe bari kutwigisha ku ishuri baratubwira ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari umwami n’umukiza mu buzima bwawe, ntabwo urakizwa.”
Israel yavuze ko kwakira
agakiza kuri we ari inzira itari yoroshye, kuko yari asanzwe ari umucuranzi mu
rusengero, agira isoni zo kujya mu bandi bakiriye agakiza ubwo umukozi w’Imana
yasabaga abiyumvamo gusanga Kristu kwegera imbere.
Yavuze ko yakiriye agakiza ari ahantu habaga ubwiherero. Ati “Nari nsanzwe ncuranga mu rusengero ndi umucuranzi, numva nagize isoni z’ukuntu mvuga ngo ngiye gukizwa kandi bazi ko ndi umukozi w’Imana.
Naragiye niherera ahantu inyuma ahabaga ubwiherero
ndavuga ngo Mana niba biriya uriya mugabo yavugaga aribyo nanjye ndashaka
gukizwa.”
Uyu munyamuziki ufite
igikundiro cyihariye yabwiye urubyiruko ko kuba umukristo bitakubuza gukomeza
gukora imirimo yawe.
Ati “Gukizwa ntabwo
bituma utaba umu ‘Jeune’ mwiza usa neza uganira neza, urakizwa ugakomeza ukaba
umuntu wisanzura. Abantu rero bababwiye ko gukizwa ari ukwambara ipantaro
ijyamo abantu batanu, ishati ijyamo babiri nkawe, barababeshye! Ushobora
gukizwa ukagumana ‘vibes’ zawe.”
Indirimbo ‘Nina Siri’ ya
Israel yaciye agahigo mu gihugu cya Kenya
Indirimbo ya Israel yari
imaze igihe iri ku mwanya wa Gatatu muri Kenya
Israel Mbonyi avuga ko
iyi ndirimbo yatumye atangira gushyira imbaraga mu guhimba indirimbo ziri mu
rurimi rw’Igiswahili
KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NINA SIRI’ YA ISRAEL MBONYI
TANGA IGITECYEREZO