Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugenda ukura uko bwije n’uko bukeye, ari na ko abahanzi bashya bavuka, bamwe muri bo bakazamuka mu gihe gito ku buryo barenga no ku bawumazemo imyaka myinshi.
Gospel nyarwanda kugeza
uyu munsi, iyobowe n’abahanzi bashya binjiye muri uyu muziki mu myaka ya za
2020 cyangwa mbere yaho gato. Aba bahanzi iyo babajijwe uko biyumva nyuma y’uko
nta n’imyaka itanu bamaze baririmba nk’umwuga nyamara bakaba baramaze kuba
ibimenyabose, nabo ubwabo basubiza ko ari ibitangaza by’Imana gusa.
Usibye kuba ari
igisekuru gishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abenshi muri aba
bahanzi baracyari na bato mu myaka cyane ko hari n’abakiri ku ntebe y’ishuri,
ariko uyu munsi ibikorwa byabo bikaba byivugira ndetse binyura imitima ya
benshi.
Muri abo bahanzi
twavuga nka:
1.
Josh Ishimwe
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, ubusanzwe yitwa Ishimwe Joshua. Ni umwe mu bahanzi bakiri bato mu mwuga wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ariko umaze kwigarurira imitima y’abatari bake, by’umwihariko mu Rwanda no mu Burundi.
Yinjiye muri uyu mwuga muri 2020, awinjiramo mu buryo butari bumenyerewe cyane bwo guhuza Gakondo na Gospel. Amenyerewe cyane mu ndirimbo akunda gusubiramo zo mu gitabo cy’indirimbo ndetse na zimwe mu zikunzwe muri Kiliziya Gatolika.
Kuri ubu, yibitseho album
imwe yamuritse muri Kanama uyu mwaka. Yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Sinogenda
Ntashimye, Reka Ndate Imana Data, Yezu Wanjye, Yesu Ndagukunda n’izindi
nyinshi.
2.
Chryso Ndasingwa
Ndasingwa Jean Chrysostome wamenyekanye nka Chryso Ndasingwa yatangiye umwuga wo kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu gihe cya Covid-19 mu mwaka wa 2020. Ubusanzwe, akorera ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church.
Uyu
muhanzi ukiri muto, amaze kugira indirimbo nyinshi zuje amagambo asubizamo
intege imitima iguye isari, abari babuze ibyiringiro bakongera kwizera Imana no
kuyikunda kurushaho. Mu ndirimbo ze zakoze ku mitima ya benshi harimo iyitwa Wahozeho, Ndakwihaye, Mu Bwihisho, Wakinguye Ijuru n’izindi.
3.
Yvette Uwase
Uwase Yvette ni umukobwa ukiri muto ukorera umurimo w’ivugabutumwa riciye mu ndirimbo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amaze igihe gito yijiye mu mwuga wo kuririmba izi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko yabitangiye muri 2020.
Afite indirimbo
yakoranye n’abandi baramyi bakomeye zakunzwe cyane harimo iyo yakoranye na
Serge Iyamuremye yitwa ‘Nzahagarara,’ ‘Ndareba’ yakoranye na Adrien Misigaro n’izindi.
Mu minsi mike ishize, yashyize hanze indirimbo yo mu rurimi
rw’icyongereza yitwa ‘Living Testimony’ ihamya ibitangaza Imana yakoze mu
buzima bwe.
4.
Sarah Uwera
Uwera Sanyu Sarah yamenyekanye cyane muri korali ikunzwe na benshi mu itorero ry’Abadiventist b’Umunsi wa Karindwi, Ambassadors of Christ. Urugendo rwe rwo kuririmba wenyine yarutangiriye ku ndirimbo yitwa ‘Mwana Wanjye’ muri 2020.
Abitangira, yatangaje
ko igitekerezo yagikuye mu busabe bw’abantu benshi babimusabye nyuma y’uko
aririmbiye umugabo we mu bukwe bwabo. Kuri ubu, izina rye rimaze gushinga imizi,
kuko afite indirimbo zimaze gukundwa na benshi zirimo Umunsi Mushya, Omora, na
Mwana w’Umuntu.
5. Jesca Mucyowera
Mucyowera Jesca wamenyekanye mu ndirimbo ye yakunzwe n’abatari bake yise ‘Arashoboye,’ yatangiye kuririmba ku giti cye mu 2020 nyuma yo kumenyekana nk’umuririmbyi wa Injili Bora, imwe mu makorali akomeye mu Rwanda.
Uyu muramyi akaba n’umubyeyi, ni umwe mu bahanzi bahise bigarurira imitima y’abantu binyuze mu kuririmba ibihangano byiganjemo amagambo ahamya imbaraga z’Imana nyuma yo kuzibonera mu buzima bwe nk’uko we ubwe akunze kubyivugira. Izindi ndirimbo ze zakunzwe harimo Urera, Niyo Mana, Eloyi, Isanzure n’izindi.
6. Charles Kagame
Umunyempano Charles Kagame ufite ubuhamya bukomeye bw’uko yigeze gukora impanuka ikomeye ariko ku bw’ineza y’Imana akaza kuyirokoka, nawe ni umwe mu bahanzi ba Gospel nyarwanda bazamutse mu gihe gito cyane.
Nyuma y’iminsi mike atangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Charles yahise yinjira muri Moriah Entertainment, imwe muri kompanyi zikomye mu Rwanda zireberera inyugu z’abahanzi.
Charles Kagame watangiye umuziki nk’umwuga mu mpera za 2019, yatangaje ko ibikorwa bye byaje gukorwa mu nkokora na Covid 19, aza no kugira ibyago akora impanuka ari naho yakuye indirimbo yakunzwe cyane yise ‘Amakuru.’ Mu zindi ndirimbo ze zakunzwe harimo Naragukunze, Ntuzibagirwe, Amateka, Umurimbo amaze iminsi mike asohoye n’izindi.
7. Vumilia Mfitimana
Uyu, ni umwe mu bakobwa bakiri bato bafite inzozi zo kwagura ubwami bw’Imana bifashishije impano Imana yabahaye yo kuririmba. Vumilia Mfitimana ubarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste w'Umunsi wa Karindwi yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana muri 2020.
Mu nozi ze harimo kugeza umuziki we hanze y’u Rwanda kandi zamaze kuba impamo kuko ibihangano bye bimaze kumenyekana. Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo iyo yise ‘Amahoro,’ Nyigisha, Kuri Buri Segonda, Mbahumurize, n’izindi nyinshi.
8. Jessie
Ndikumukiza Samuella Jessie ni umwana muto cyane ufite impano itangaje, watangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri 2021 afite imyaka itanu gusa. Uyu mwaka kuri ubu ufite imyaka irindwi y’amavuko, akomeje kuzamura amarangamutima ya benshi, kubera ukuntu ari muto bihagije ariko akaba afite impano idasanzwe.
Yaririmbye indirimbo nka Ntuzandeka, ubundi asubiramo iz’abandi nka Ushimwe ya Tonzi n’izindi. Mu ndirimbo nyinshi, uyu mwana akunze kugaragara ari kumwe na Se, Ndikumukiza Sam, umwe mu ba Producer bakomeye muri Gospel nyarwanda. Akunzwe mu ndirimbo zirimo Ushimwe, Tuganire, Imbuto Foundation, Yesu akunda abana, n'izindi.
9. Aloys Habi
Habiyambere Aloys [Aloys Habi] ufite ubuhamya buremereye burimo n’uko yavukiye amezi 12 akanavukana ubumuga bwo kutavuga, ni umwe mu bahanzi ba Gospel bamenyekanye mu gihe gito. Uyu, akunzwe cyane mu ndirimbo ye bigoye gusiba mu mitwe ya benshi yitwa ‘Mbitse Inyandiko.’
Indirimbo ze nyinshi, ziba zihamya ibyo Imana ikora, zinakanakebura abasubijwe n’Uwiteka ariko nyuma bakibagirwa. Aloys watangiye umurimo wo kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana muri 2020, yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Ikinegu, Mu Mugambi, Ibiryo by’Ibwami, ndetse n’Indahiro aherutse gukorana na Charles Kagame
10. Vestine na Dorcas
Aba bana n’abakobwa bakiri bato, batangiye umwuga wo kuririmba indirimbo ziramya Imana mu 2020 bafashwa na Murindahabi Irené bigeze no kugirana ibibazo ariko nyuma bikaza gukemuka.
Aba bana, barakunzwe cyane karahava kubera ukuntu bazi kuririmba, amajwi yabo meza, n’impano idasanzwe bafite. Abahanzikazi Kamikazi Dorcas na Ishimwe Vestine bakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo Umutaka, Nzakomoram Isaha, Si Bayali, Simpagarara, n’izindi.
Vestine & Dorcas bamuritse album yabo ya mbere igizwe n’indirimbo icyenda, mu gitaramo cyabaye tariki 24 Ukuboza 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
TANGA IGITECYEREZO