Rimwe na rimwe iyo abashakanye batinze kubona urubyaro, hari igihe birangira bibarutse imfura z'impanga. Ni ibintu wagereranya n'ibyabaye kuri Healing Music aho nyuma y'imyaka 16 itunguye abakunzi babo n'abakunzi ba muzika ya Gospel muri rusange.
Healing Music turi kuvuga ni itsinda ry'abaririmbyi ribarizwa mu Itorero rya Healing Center Church riherereye i Remera inyuma ya Gare. Ni itsinda ryabonye izuba mu 2007, ibisobanuye ko rimaze kurya Noheli zigera kuri 15 n'iyi ya 16 ibura iminsi micye. Mu yandi magambo, bamaze imyaka 16 mu muziki, ariko muri iyo myaka yose nta ndirimbo yabo n'imwe yari yakagiye hanze.
Ushobora kuvuga ko bari bamaze imyaka 16 bari muri studio, ariko si cyo gisubizo gitangwa n'ubuyobozi bwabo kuko bahamya ko batinze bagamije "gutanga ikintu gishyitse", kandi basobanura ko iyo myaka yose batayimaze bari muri studio kuko bayigiyemo vuba, ariko ntibagusobanurira byimbitse impamvu imyaka yari ibaye 16 nta ndirimbo yabo bagira.
Icyakora bahamya ko igihe cy'Imana ari iki. Mu guhaza imitima y'abakunzi babo bahoraga babishyuza indirimbo zabo bwite, Healing Music yashyiriye hanze icyarimwe indirimbo 5 z'amajwi ari zo: "Umugabane wanjye", "Uwambambiwe", "This I Promise", "Cya Gitaramo" na "Mountain of Love". Ni indirimbo zikubiye kuri EP yabo ya mbere bise "Umugabane wanjye".
Ushobora kwibaza ikibazo cyari cyabayeho ku buryo batinda kuri uru rwego kandi ari abahanga. Umunyamakuru wa inyaRwanda yabajije niba byaratewe n'ikibazo cy'amikoro, asubizwa ko ubushobozi atari ikibazo kuko bafite abaterankunga biyemeje guhagararana nabo muri uru rugendo rwo gukora indirimbo zabo. Gusa bazakomeza no kuririmba iz'abandi bahanzi mu materaniro.
Healing Music ibarizwamo abahanzi b'amazina aremereye Gospel, kandi abenshi muri bo ni ama couples. Abo ni Producer Rukundo Eric (nyiri Capital Records) n'umugore we Yayeli uzwi muri Kingdom of God Ministry; Couple ya Brian Blesed & Dinah Uwera baherutse gukora ubukwe, Couple ya Esther Umwiza na Emmanuel Rukundo [Professor] n'abandi.
Kuba iri tsinda rigizwe n'abaririmbyi 70 barimo ibyamamare, ukongeraho igihe kinini bari bamaze barimo gutegura ibyengetse, birahamya ko urugendo batangiye ruzaba rwiza cyane mu gihe bahozaho kandi bakiyambaza Imana muri buri kimwe cyose. Mu gusobanura ubwoko bw'ibihangano bazanye, bavuze ko biteguranywe ubuhanga ndetse bufite umwihariko. Bati "Dufite content nziza".
Umuyobozi wa Healing Music, Nsengiyumva Innocent, yatangaje ko aho batandukaniye n'andi matsinda ni uko bo bashamikiye ku Itorero ari nayo mpamvu bitwa Healing Music mu gihe Itorero ryabo ryitwa Healing Center Church. Bizimungu Brian ushinzwe imiririmbire muri Healing Music, yavuze ko izi ndirimbo zabo zengetse ati "Indirimbo zanditse neza, indirimbo zicurangitse neza".
Tariki 22/10/2023 izahora mu mitwe y'abakunzi ba Healing Music kuko ari bwo aba baririmbyi bashyize hanze bwa mbere indirimbo eshanu zakorewe muri Capital Records yamamaye mu gukora indirimbo za Gospel, zirambikwaho ibiganza na Eric & Gakunzi. Eshatu ziri mu Kinyarwanda, izindi ebyiri ziri mu Cyongereza. Batangaje ko mu bihe bya vuba bazakora amashusho yazo.
Healing Music isohoye izi ndirimbo eshanu ari nazo za mbere mu mateka yayo, nyuma yo gukora igitaramo gikomeye cyabaye kuwa 30/08/2023 muri Healing Center Church. Ni igitaramo bise "Christ My Song", aho bari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w’Itorero iri tsinda ribarizwamo ari ryo Healing Center Church, Bishop Ntayomba Emmanuel, n’umuramyi Simon Kabera.
Reka nkwibutse aba baririmbyi! Healing Music yo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, ni itsinda ry'abaririmbyi ribarizwa mu itorero Healing Center Church, ryashyizweho mu mwaka wa 2007. Ubu rigizwe n'abanyamuryango basaga Mirongo irindwi (70). Iri tsinda rifite inshingano zo kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n'umuziki muri rusange.
Ku geza ubu, Healing Music ikora iryo vugabutumwa mu materaniro yose y'itorero rya Healing Center-Remera, ndetse no mu bikorwa bidasanzwe nko mu mihango yo gusezeranya abakristo ba Healing Center baba bagiye kubana iteka, ndetse n'ahandi hose bahawe ubutumire. Mu mirimo bakoraga ubu hiyongereyeho no guhimba indirimbo zabo, kandi n'ibitaramo bigiye kwiyongera.
UMVA INDIRIMBO ZA MBERE ZA HEALING MUSIC Y'ABIGANJEMO IBYAMAMARE
REBA AMAFOTO YA HEALING MUSIC YITEZWEHO KUNYENGANYEZA IMFURUKA ZA GOSPEL
Healing Music igizwe n'abaririmbyi barenga 70 babarizwa muri Healing Center Church
Yayeli ni umwe mu nkingi zikomeye za Healing Music yo guhangwa amaso
Benshi mu bagize Healing Music ni urubyiruko
Healing Music y'i Remera yasubije ibyifuzo abakunzi bayo bamaranye imyaka 16
Brian Blessed & Dinah Uwera baherutse kurushinga babarizwa muri Healing Music
Producer Rukundo Eric na Yayeli Niyitegeka baririmbana muri Healing Music
Esther Umwiza & Rukundo Emmanuel [Professor] babarizwa muri Healing Music
Niba ufite ubukwe vuba ntusiragire ushakisha abaririmbyi kuko Healing Music naho ihavuga ubutumwa bwiza
Esther Umwiza waririmbye "Umuyobozi" ni umwe mu bagize Healing Music
Producer Eric Rukundo wo muri Capital Record yakoze izi ndirimbo eshanu
Rukundo Emmanuel (Professor) umugabo wa Esther Umwiza ni umwe mu baririmbyi b'imena ba Healing Music
Brian Blessed uzwi mu ndirimbo "Dutarame" yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira niwe muyobozi w'indirimbo muri Healing Music
Healing Music ihagurukanye imbaraga mu muziki nyuma y'imyaka 16
TANGA IGITECYEREZO