Umuhanzikazi Nomcebo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Jerusalema’ yahuriyemo na Master KG, yatangaje ko yishimiye cyane gutoranywa mu bagombaga guhatanira ibihembo bya Trace Awards 2023, avuga ko yatunguwe n’ukuntu ibintu byose mu Rwanda ari byiza.
Nomcebo Zikode, umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yifuza ko umuziki wa Afurika wagera kure harushijeho, nubwo n’ubundi urugendo rwamaze gutangira.
Yatangarije
InyaRwanda Tv ko yifuza ko abazabakomokaho bazakomereza ku byo bazaba barakoze, nk’uko
nabo bafatiye kubyo abababanjirije bakoze. Yongeraho ko atewe ishema no kuba
umuziki nyafurika umaze kumenyekana ku rwego rw’Isi.
Uyu muhanzikazi
wakanyujijeho muri ‘Jerusalema’ yavuze ko bishoboka kugaruka mu Rwanda
kuhataramira, ariko ko byose bizagirwamo uruhare n’abanyarwanda. Kuri ubu,
Nomcebo afite umugabo witwa Selwyn Fraser ndetse bamaze kubyarana abana babiri.
Yagize ati: “Abanya-Kigali
nibankunda bihagije birumvikana ko bazantumira ni ukuvuga ngo ntegreje ubutumire
bwanyu.”
Ku bijyanye no kuba we na
Master KG barakoze indirimbo ikaba ikimenyabose ku isi yose, Nomcebo yavuze ko "mvugishije
ukuri, ntacyo nababwira twakoze ni Imana yonyine kuko twe twagiye muri studio
nk’ibisanzwe tutazi ko tugiye gukora indirimbo izakundwa kuriya."
Ati: “Twebwe twagiye
muri studio, tugiye gukora ibintu dusanzwe dukunda cyane tutazi ko isi igiye
kubikunda cyane.”
Nomcebo yashimiye byimazeyo Trace Group yamwizeye ikamuhitamo maze ikamutumira mu birori bya Trace Awards 2023 byabereye i Kigali muri BK Arena kuwa 21 Ukwakira 2023. Ni ubwa mbere ibi bihembo byari bitangiwe muri Afrika.
Uyu muhanzikazi yatangaje ko byamurenze kubona ibintu byose biri ku murongo
mu gihe aribwo bwa mbere u Rwanda rwakiriye ibirori byo gutanga ibihembo nk’ibi.
Yatangaje ko gutoranwa
muri Trace Awards bisobanuye byinshi kuri we, kuko bishimangira ko nawe ari
umuntu w’ingenzi kuba yatoranwa mu bandi bahanzi benshi.
Uyu muhanzikazi w’imyaka 37 yahawe igihembo cya Best Global Africa Artist’ abikesha indirimbo ‘Jerusalema’ yakoranye na Kgaogelo Moagi wamamaye nka Master KG, indirimbo iri mu rurimi rw’iki-Zulu yasohotse mu 2019.
Nyuma
y’uko ahuye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame,
yamushimiye byimazeyo kubera ko ayoboye u Rwanda neza, rukaba rwuje amahoro n’umutekano.
Nomcebo yatunguwe n'uburyo u Rwanda rwakiriye Trace Awards ku nshuro ya mbere
Yegukanye igihembo cya Best Global African Artist
Yashimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame ko ayoboye u Rwanda neza
Reba hano ikiganiro cyose Inyarwanda yagiranye na Nomcebo
REBA INDIRIMBO "JERUSALEMA" YA MASTER KG FT NOMCEBO
TANGA IGITECYEREZO