Kigali

Neymar yagaragaye yambaye imyenda y'imbere ya Kim Kardashian

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/10/2023 15:55
0


Umukinnyi ukomoka muri Brazil, Neymar Jr, yashyize hanze amashusho yambaye imyenda y'imbere ikorwa n'umunyamiderikazi Kim Kardashian ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Neymar uheruka kwerekeza muri Al Hilal yo muri Arabia Saudite avuye muri Paris Saint-Germain, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze asangiza amashusho abamukurikira yambaye iyi myenda y'imbere gusa. Munsi y'aya mashusho yabwiye abantu ko iyi ari imyenda y'imbere myiza yo kujya bambara.

Ubusanzwe iyi myenda y'imbere yiswe 'Skims' ikorwa na Kim Kardashian, yari iy'abagore gusa ariko kuri ubu hagiye kujya hanze n'iy'abagabo, akaba ariyo mpamvu Neymar ari mu bifashishijwe kugira ngo imenyekane mu buryo bworoshye ndetse n'abantu bayikunde.

Biteganyijwe ko iyi myenda izashyirwa hanze kuwa Kane w'iki cyumweru. Abandi Kim Kardashian yifashishije mu kumurika iyi myenda barimo na Shai Gilgeous-Alexander usanzwe akina muri NBA.

Neymar yashyize hanze aya mashusho yambaye iyi myambaro y'imbere yiswe Skims nyuma yuko ahuye n'ikibazo cy'imvune ndetse bikaba biteganyijwe ko ashobora kumara umwaka w'imikino adakandagira mu kibuga, ariko birasa nk'aho aya mashusho yafashwe atarahura n'iki kibazo.


Neymar yambaye imyenda y'imbere ikorwa na Kim Kardashian 


Neymar ni umwe mu bifashishijwe mu kumurika iyi myenda y'imbere 



Kim Kardashian wari usanzwe akora imyenda y'abagore kuri ubu agiye gushyira hanze n'iy'abagabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND