Kigali

Intore Tuyisenge uhagarariye abahanzi nyarwanda yagarutse ku mpamba Trace Awards yabapfunyikiye-VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/10/2023 13:45
0


Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda, Intore Tuyisenge, yatangaje ko kwakira Trace Awards 2023 ari ikintu cyagutse gisobanuye byinshi ku muziki nyarwanda, anashimangira ko hari byinshi abanyamuziki bo mu Rwanda bagiye kuyigiraho.



Mu kiganiro kihariye Intore Tuyisenge, umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi mu Rwanda yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko binyuze mu biganiro ndetse n’imikorere y’abahanzi mpuzamahanga bitabiriye Trace Awards 2023 yabereye i Kigali mu Rwanda, abahanzi nyarwanda basobanukiwe ko hari ibitaragendaga neza bikenewe gukosorwa ndetse banaboneraho no kwigira byinshi kuri abo banyamuziki mpuzamahanga bari bitabiriye ibi birori.

Yagize ati: “Ku bijyanye n’urwego mpuzamahanga hari aho batweretse bamaze kugera, kuko hari ibiganiro twagiranye ku ngingo zitandukanye zirimo n’uburenganzira bw’umuhanzi, tukareba uko ahandi bigenda, noneho tukabihuza n’ibya hano mu Rwanda. 

Hano hari ibitaragenda neza, ariko hari icyo bagiye batwunguraho ubumenyi, nubwo hari ibibazo dufite ariko twumvise ko hari abandi bagiye bahura nabyo kandi bakabasha kubyikuramo.”

Ati: “Rero ni amahirwe kuba twabashije guhura n’abahanzi baturutse hirya no hino, tugasangira ibitekerezo ndetse n’ubunararibonye ku buryo twumva hari byinshi byatwunguye kandi bigiye kudufasha muri uru rugendo rwacu rwo kubaka uruganda rw’ubuhanzi ariko by’umwihariko umuziki nyarwanda.”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko mu byo bungukiye mu guhura n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga harimo no kumenyana hagati y’abo bahanzi n’abahanzi nyarwanda, ku buryo yijeje abanyarwanda ko mu minsi mike iri imbere bagiye kubona collabo nyinshi z’abahanzi nyarwanda n’abanyamahanga.

Tuyisenge yongeyeho ko kuba ibirori bya Trace Awards 2023 byaratambukaga imbona nkubone ku bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye ari andi mahirwe adasanzwe igihugu cyabashakiye yo kureshya abashoramari mpuzamahanga ngo baze gushora imari yabo mu muziki nyarwanda.

Nubwo hari byinshi bitarajya ku murongo mu muziki nyarwanda, ariko na none Intore Tuyisenge yavuze ko hari n’ibyo abanyamahanga bigiye ku Rwanda, birimo urugwiro babakiranye, umutekano umeze neza, ndetse n’ubwitabire buri hejuru abanyarwanda bakomeje kugaragaza mu bijyanye n’imyidagaduro. 

Ikindi yongeyeho, ni uko nyuma yo kubona ko abahanzi nyarwanda bashoboye, abanyamahanga bakwiye kuza mu Rwanda bakabashoramo imari.

Intore Tuyisenge, yasabye abahanzi batibonye ku rutonde cyangwa ngo batumirwe muri Trace Awards 2023 kudacika intege, ahubwo bagakorana imbaraga kurushaho. Yongeyeho ko ‘iyi Trace Awards ni iya mbere ibereye mu Rwandam, ariko ntabwo ari iya nyuma.’

Yashimiye kandi ubuyobozi bw’igihugu bwumvise ubusabe bwabo bukabazanira abashoramari bakaza mu Rwanda, kandi yizeye ko bahabonye ibintu byiza. Ati: “Turashimira Leta ko yumvise ubusabe bwacu kandi tunayishimira ko igiye gukomeza muri uyu mujyo, kandi turizera ko bizakunda.”

Uyu muyobozi, yasoje asaba abahanzi n’ababa mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda gukora ibikorwa byose neza ndetse bakabikorana umwete, by’umwihariko bagakora ibintu by’umwimerere kuko ‘igihugu kitumuritse ku rwego mpuzamahanga rero ntitugiye kujyanayo ibyigananano. 

Kubera ko ntitwashobora gukora iby’abandi nk’umwimerere wa ba nyirabyo. Icyo dusabwa rero, ni ugukora umwimerere wacu nk’abanyarwanda kugira ngo nitugera kuri rwa rwego mpuzamahanga, turusheho kubahiga.’


Intore Tuyisege yavuze ko bigiye byinshi muri Trace Awards

Reba hano ikiganiro InyaRwanda yagiranye na Intore Tuyisenge

">
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND