Umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite, Itwahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie, yashimiye Trace Awards yitegereje ibyo akora ikabiha agaciro maze ikamugenera igihembo.
Umuhanzi Bruce Melodie
wari uri mu bahataniye ibihembo bya Trace Awards 2023, aganira na InyaRwanda Tv yafashe
umwanya ashimira ababiteguye, asobanura ko ari igikorwa gikomeye ku muziki Nyafurika,
uw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’uw’u Rwanda by’umwihariko.
Bruce Melodie yagize
ati: “Iki ni igikorwa kinini ku muziki Nyafurika muri rusange, ku muziki wo mu
Karere, no ku muziki w’igihugu duturukamo muri rusange. Cyane cyane, iyo akazi
gakozwe abandi bakabibona bagatekereza ko akazi wakoze kagomba guhabwa ibihembo,
cyangwa se hakagira abakwereka ko bakamenye. Ni ikintu cy’ingenzi cyane ku
muhanzi kuko iyo ukoze ntugire ababona ko wakoze sinibaza ko hari uwo
byashimisha mu kazi ako ariko kose.”
Melodie yakomeje avuga
ko ari iby’agaciro gakomeye kuba yaratoranijwe mu bahatanira ibihembo bya
Trace, yongeraho ko igihembo gihabwa uwitwaye neza muri buri cyiciro gihataniwe,
kuko by’umwihariko mu muziki habamo ibisa no guhatana. Avuga ko iyo utsindiye
igihembo, uba uciye impaka, ukagaragaza ko warushije abandi gukora.
Ati: “Rero ni iby’agaciro
kuba dukora aka kazi hakagira ababibona, bagatekereza no kuba baduhemba cyangwa
se bagaragaza ko bishimiye ibyo twakoze.”
Bruce Melodie wari uhatanye mu cyiciro cy’Umuhanzi mwiza ukomoka mu Rwanda ndetse no mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza uhiga abandi bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba, yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’Umunyarwanda mu bihembo bya Trace Awards 2023.
Ni ibihembo byatangiwe
mu nyubako ya BK Arena mu mpera z’icyumweru gishize tariki 22 Ukwakira 2023, akaba ari na bwo bwa mbere byari bitangiwe muri Afrika. Iki cyiciro, yari agihuriyemo na Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.
Bruce Melodie yashimiye abategura Trace Awards bahaye agaciro ibyo akora bakamugenera igihembo
Yavuze ko kuba yarahawe igihembo yari abikwiriye kuko yahize abandi
Ajya kwakira igihembo cye, Bruce Melodie yaserukanye na Producer Element ku rubyiniro
Reba hano ikiganiro cyose InyaRwanda yagiranye na Bruce Melodie
TANGA IGITECYEREZO