Abikesheje uruhare
yagize muri filime y’uruhererekane itambuka kuri televiziyo ya Afurika y’Epfo,
'Young Famous and African,' rwiyemezamirimo Zari Hassan yegukanye igihembo cy’umugore
w’icyamamare kuri televiziyo mu mwaka wa 2023.
Ibirori byo gutanga
ibihembo bya NFTA (National Film and Television Awards) byabaye mu mpera z’icyumweru
gishize, tariki ya 21 Ukwakira 2023, bibera kuri Opera Theatre i Pretoria muri
Afurika y’Epfo.
Abinyujije ku rukuta
rwe rwa Instagram, Zari yashimiye abafana be bamufashije kubona iki gihembo,
ashimira Netflix South Africa, itsinda ryose bakorana n'umuryango mugari wa
NFTA wahaye agaciro ibikorwa bye by'indashyikirwa mu ruganda rw’myidagaduro.
Zari yashyizeho amafoto
afite igikombe, maze yandikaho ati: “Ijoro ryo muri NFTA "Ndashimira abantu
banjye kubwo kuntora, mwarakoze Netflix South Africa n’istinda ryose. Ibi ntibyari
kubaho iyo muba mudahari."
Umugabo we bamaze
iminsi baryohewe n’ukwa buki, nyuma yo kumuherekeza yerekeje no ku mbuga
nkoranyambaga ze ashyiraho amafoto bifotoranije iryo joro, maze aragira ati: “Imirimo
ukora yose buri gihe itanga umusaruro, nishimiye insinzi yawe n’intambwe
ikomeye wateye."
Zari Hassan w’imyaka 43
na Shakib Lutaaya w’imyaka 31 bamaranye iminsi mu kwa buki muri iki gihugu cya
Afurika y’epfo, nyuma y’uko aba bombi batunguranye bakarushinga ku ya 4
Ukwakira 2023.

Zari yegukanye igihembo cy'icyamamarekazi kuri televiziyo muri 2023

Shakib Lutaaya, umugabo mushya wa Zari yishimiye intambwe ikomeye umugore we yateye

Urukundo ni rwose kuri Zari n'umugabo we arusha imyaka 12


Zari yashimiye byimazeyo ababigizemo uruhare bose kugira ngo abashe kwegukana iki gihembo





Aba bombi baracyari mu kwa buki kuko bamaze igihe gito barushinze
