RFL
Kigali

Messi n'umuryango we bishimanye n'umuhanzi Ed Sheeran

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/10/2023 10:11
0


Kabuhariwe muri ruhago, Lionel Messi n'umuryango we bitabiriye igitaramo cy'icyamamare Ed Sheeran ndetse bagiranye nawe ibihe byiza, banafata iforo y'urwibutso ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.



Umukinnyi w'umupira w'amaguru Lionel Messi, wabaye ubukombe muri uyu mwuga, wahoze mu ikipe ya Barcelona FC ndetse akaba n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Argentine, yanafashije gutwara igikombe cy'Isi mu 2022. Kuri ubu uyu mukinnyi yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kugaragara yagiranye ibihe byiza n'icyamamare Ed Sheeran.

Umuryango wa Messi ni uko witabiriye igitaramo cye Ed Sheeran cyabereye i Miami

Messi ari kumwe n'umugore we Antonela Roccuzzo hamwe n'abana babo ari bo Mateo w'imyaka 8, Thiago w'imyaka 7 hamwe na Ciro w'imyaka 5, bose bitabiriye igitaramo cy'umuhanzi Ed Sheeran yakoreye i Miami kuri sitade ya 'Hard Rock Stadium'.

Messi n'umuryango we bagiranye ibihe byiza na Ed Sheeran nyuma y'igitaramo cye

Uyu mukinnyi w'icyamamare akoresheje urukuta rwa Instagram ye yerekanye ifoto y'umuryango we bishimanye na Ed Sheeran nyuma y'iki gitaramo.

Messi kandi yanasangije abamukurikira bagera kuri miliyoni 489, amashusho y'abana be bari kuririmba indirimbo ya Ed Sheeran yitwa 'Bad Habits' avuga ko ariyo abana be bakundana cyane. Aya mashusho yayashyize ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram.

Messi yerekanye amashusho y'abana be baririmba indirimbo ya Ed Sheeran yitwa 'Bad Habits'

Daily Mail yatangaje ko ifoto y'umuryango wa Messi barikumwe na Ed Sheeran yashimishije abakoresha imbuga nkoranyambaga aho ikomeje guhererekwanywa bavuga ko bishimiye kongera kubabona bari kumwe dore baherukaga kubonana imbonankubone mu 2021.

Messi na Ed Sheeran baherukaga kugaragara bari kumwe mu 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND