Kigali

Amavubi U 15 yatangiye imyitozo yitegura CECAFA - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/10/2023 8:06
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ikipe y’igihugu "Amavubi" y’abatarengeje imyaka 15, yatangiye umwiherero wo kwitegura CECAFA y’abatarengeje iyo myaka igomba kubera muri Uganda guhera tariki 4 kugeza tariki 18 Ugushyingo 2023.



Ni umwiherero bari gukorera mu karere ka Bugesera. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abakinnyi b’iyi kipe y’igihugu bahuriye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, berekeza kuri La Palisse Hotel.

Ku mugoroba waho, nibwo bakoze imyitozo ya mbere yakoreshejwe na Habimana Sosthene bahimba Lumumba, yungirijwe na Bisengimana Justin. Kabalisa Calliopi niwe utoza abanyezamu naho Ntarengwa Aimable niwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe (Team Manager).

Muri rusange hahamagawe abana 23 baturutse mu marero atandukanye. 20 muri bo nibo batangiye umwiherero. Batatu batatangiye uyu mwiherero (Mutangwa Cedrick, Ishimwe Elie , Hategekimana Abdouladhim) bari mu ikipe ya Bayern Munich ishami ry’u Rwanda aho bagiye mu Budage mu marushanwa ahuza amarerero ya Bayern Munich ku Isi.

Irushanwa nk’iri ryaherukaga kuba muri 2019 i Assmra muri Eritrea. Icyo gihe ryegukanywe na Uganda itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Iry’uyu mwaka rizabera kuri FUFA technical centre i Njeru guhera tariki 4 Ugushyingo 2023 kugeza tariki 18 Ugushyingo 2023. Ikipe y’igihugu, Amavubi, biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda tariki 2 Ugushyingo yerekeza muri Uganda aho iri rushanwa rizabera.

Ubwo yavugaga kuri iri rushanwa, Auka Gecheo uri mu buyobozi bwa CECAFA yavuze ko bishimiye ko aba bana babonye uburyo bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga bikaba bizabafasha kwitegura ijonjora ry’irushanwa rya Afurika ry’abatarengeje imyaka 17 (U-17 AFCON) riteganyijwe umwaka utaha.

Habimana Sosthene usanzwe utoza Musanze FC niwe mutoza mukuru w'iyi kipe

Abemerewe kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka ni abari hagati y’imyaka 11 na 15.

Abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu

Mugisha Jean De Dieu (Ambassadors)
Mugisha Arsene (Spring Hope)
Nsengumuremyi Arafa (Mahembe)
Mutangwa Cedrick ( The Winners)

Ba myugariro

Akonkwa Cyuzuzo Isiaka (Spring Hope)
Ukwibishaka Moustakim (The Winners)
Iradukunda Jean Christophe (The Winners)
Mutabazi Buhari(Nilisarike Academy)
Ndahimana Angelo (Ushindi)

Abo hagati

Gisubizo Patrick (Umuri Fondation)
Irumva Nelson (Rwinkwavu)
Hagengimana Eric (Nilisarike Academy)
Ishimiwe Elie (Tsindawe Batsinde)
Babizerimana Olivier (The Winners)
Dushime Jean Claude (KEFA)
Manzi Taufick (Amigo)
Uwineza Rene (Intare)
Fred Ishimwe (Mahembe)
Nshimiyimana Kazungu Celestin (The Winners)

Ba rutahizamu

Akibal Lamar Ntwali (Intare)
Tuyishimire Gilbert (Amigo)
Iradukunda Patrick (APEX TC)
Hategekimana Abduladhim (Tiger Academy)

TECHNICAL STAFF:

1. HEAD COACH : HABIMANA SOSTHENE
2. ASS.COACH: BISENGIMANA Justin
3. GOALKEEPER COACH: KABALISA Calliope
4. TEAM MANAGER: NTARENGWA Aimable
5. TEAM DOCTOR: TUYISENGE Jean de Dieu
6. PHISIOTHERAPIST: BAZATSINDA Francis
6. PHISIOTHERAPIST: SAMUEL
7. KIT MANAGER: BIZIMANA Patrick
8. KIT MANAGER: MUNYANZIZA Jacques
9. PHOTOGRAPHER ; RENZAHO Christophe 




Bisengimana Justin usanzwe yungirije muri Police FC niwe wungirije Habimana 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND